Kuva taliki 07/05/2013, impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira zatangiye kwimurirwa mu nkambi ya Nyabiheke aho zishobora kuba igihe kirekire.
Abanyarwanda 22 barimo abana 15, abagore 6 n’umugabo umwe baraye bafatiwe i Bukavu muri Congo bashaka kwiyandikisha mu ishami ry’umuryango w’abibubye ryita kumpunzi (UNHCR) ariko bigaragara ko bari baratahutse bakongera gusubira muri Congo rwihishwa.
Papa Francis uyoboye Kiliziya Gatorika ku isi, tariki 07/05/2013, yatangaje ko Padiri Antoine Kambanda wari umuyobozi wa seminari nkuru ya Nyakibanda agizwe Umusenyeri ahita anamushinga kuyobora Diyoseze ya Kibungo.
Abagore bo mu karere ka Rwamagana baremeza ko bafite ubushobozi busesuye bwo gukora bakiteza imbere mu nzego zose kandi ngo icyizere ni cyose ko bazabigeraho; ndetse bamwe bavuga ko aho bizaba ngombwa ko bahangana n’abagabo bazabarusha guseruka neza.
Mu gutangiza Ukwezi k’Urubyiruko ‘Youth Connekt month’ kwatangiriye mu Karere ka Ngororero, tariki 03/05/2013, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana yasabye urubyiruko guharanira kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu.
Umuhanda Kigali-Musanze wongeye kuba nyabagendwa ku modoka zose ziwunyuramo guhera ahagana mu ma saa 17h40 zo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 07/05/2013, nyuma y’akazi gakomeye kakozwe n’abahanga mu gukora imihanda b’ingabo z’u Rwanda.
Senateri Kengo wa Dondo uyoboye Sena ya Congo-Kinshasa yijeje impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi ko niziramuka zisubiye mu gihugu cyazo zizasubizwa imitungo yazo.
Abayobozi ba Sena z’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bari mu biganiro i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 07/05/2013 batangaje ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo ikibazo kigaragara mu Burasirazuba bwa Congo gikemuke.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 07/05/2013, umuhanda uva Musanze werekeza ku rugomero rwa Mukungwa, wahagaritse urujya n’uruza rurimo imodoka zijyana mazutu ku rugomero kugirango rubashe gutanga amashanyarazi.
Abanyarwanda 5000 bo mu turere icumi batahutse bavuye mu buhungiro bagiye guterwa inkunga ibafasha gusubira mu buzima busanzwe binyuze mu mushinga wa Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) n’Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe abimukira (IOM).
Abagenzi bo mu ntara y’Uburasirazuba bakoresha taxi express baremeza ko kubufatanye n’ikigo cy’iguhugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) hari impinduka zikomeye nziza zabaye mu mitangire ya service ku modoka za express zijya i Kigali.
Nubwo abakuru b’imidugudu bafataga gutunga cashe nko kuba bahagarariye Perezida wa Republika ku rwego rw’imidugudu, ngo bishimiye ko batakizitunze kuko byabagoraga gutunga kashe kandi nta biro bagira.
Umuryango w’Abagide (urubyiruko rw’abakobwa n’abagore) baturutse mu bihugu 45 byo ku migabane yose igize isi, baje mu Rwanda kungurana ibitekerezo na bagenzi babo bo mu Rwanda, no kwiga uburyo bajya kwamagana ihohoterwa mu bihugu byabo.
Ingabo z’igihugu zatangiye imirimo yo gusana umuhanda wa Kigali-Musanze wacikiye ku Kinyanda mu Kagali ka Taba, Umurenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke mu rukerera rwo kuwa gatandatu tariki 04/05/2013.
U Rwanda rwohereje umutwe ugizwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivile 206 bagiye mu myitozo y’ibihugu bigize akarere k’Afurika y’Iburasirazuba (Eastern African Standby Force). Imyitozo izaba ihuriweho n’abasirikare bagera 1250 bava mu bihugu 11 bigize akarere k’Afurika y’iburasirazuba.
Nyuma y’aho umuhanda Kigali-Musanze ucikiye, benshi mu bakoraga ingendo za Kigali-Musanze-Rubavu batangiye gukoresha umuhanda Mukamira-Ngororero ariko uyu muhanda unyura mu misozi miremire wibasiwe n’inkangu cyane cyane muri ibi bihe by’imvura.
Nyuma y’uko ikiraro cyari kiri ku mugezi wa Rwondo ugabanya umurenge wa Mushubi n’uwa Nkomane yo mu karere ka Nyamagabe gisenyutse, kuwambuka ni ikibazo kuko iyo imvura itaguye abantu bavogera abifite bagatanga igiceri cy’ijana bakabambutsa babahetse ku mugongo.
Abagabo batatu bafungiye kuri Station ya Polisi ya Muhima, bakurikiranyweho ubujura bwa bateri zibika umuriro umunani za MTN, zakoreshwaga ku munara (Antene) wa Muhima igatanga umuriro mu gice cya Gasabo, Nyarugenge n’ikindi gice cya Rulindo mu natara y’Amajyaruguru.
Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifashe icyemezo cyo guhindura imiterere y’ubuyobozi hagashyirwaho intara, uturere, imirenge, utugari n’imidugudu, mu karere ka Karongi hari byinshi byahindutse birimo itangwa rya serivisi zitandukanye mu nzego za Leta n’izabikorera.
Inzu y’igorofa y’umuyobozi w’akarere ka Rusizi yari yubatse mu murenge wa Kamembe yasenywe mu gitondo cyo kuwa 04/05/2013 kubera ko yubatswe mu buryo butubahirija amategeko.
Abagore n’abakobwa bo mu ishuli ryisumbuye rya College de Gitwe bibumbiye mu muryango (MIFEM) ku mugoroba tariki 05/05/2013basuye abana b’imfubyi za Jenoside birera batujwe mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza barabahumuriza.
Kubera impamvu z’ibiza byaturutse ku mvura nyinshi, bigatuma igice cy’umuhanda Kigali-Musanze cyangirika bikomeye kigacikamo kabiri, uwo muhanda wabaye ufunzwe kubera ko nta modoka zishobora kunyura aho wangiritse.
Ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 03/05/2013, mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rulindo , haguye imvura nyinshi ihitana ubuzima bw’abantu icumi naho abandi barakomereka.
Nyuma y’igihe kigera ku mezi hafi abiri abakoresha umuhanda uhuza uturere twa Karongi, Rutsiro na Rubavu babangamiwe n’isenyuka ry’ikiraro kiri ku mugezi wa Muregeya ugabanya Karongi na Rutsiro, ubu noneho icyo kiraro cyatangiye gusanwa.
Abashigajwe inyuma n’amateka bari mu ntore “Intisukirwa mu iterambere ry’u Rwanda” bashyikirijwe radiyo na terefone ngendanwa na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03/05/2013.
Ubuyobozi bwa La Palisse Hotels buratangaza ko abanyamahoteli bakwiye gushaka uburyo bacyemura ikibazo cy’ababagana bashobora kumererwa nabi bitewe n’ibyo bariye ahandi cyangwa batamenyereye indyo yo mu Rwanda, nyuma y’aho itsinda ry’Abaholandi riherutse kugirira ikibazo muri iyi hoteli ariko isuzuma rikagaragaza ko nta (…)
Umunyarwandakazi Blandine Mukaberwa niwe Munyafurika wa mbere watorewe kuba umujyanama mu gace kitwa Dender Leeuwse, mu gihugu cy’ububiligi, aho amaze imyaka 10 akorera.
Umuhanda wa Kigali-Musanze ntukiri nyabagendwa kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04/05/2013, nyuma yo gucika ahantu hanini mu Kagali ka Taba, Umurenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke.
Bamwe mu banyamakuru bavuze ko nyuma y’amategeko asobanura akanatanga uburenganzira ku itangazamakuru mu Rwanda, ngo bazagera ku bwigenge busesuye no gukora umwuga ufite ireme, niboroherezwa kubona amafaranga ahagije yatuma ibinyamakuru byabo bisohokera igihe kandi bikagera ku baturage benshi.
Polisi y’u Rwanda yashyikirije abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu mudugudu w’Amizero wo mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera inkunga y’amadorali y’Amerika ibihumbi 14 bagenewe na Polisi y’igihugu cya Sudani y’Amajyepfo.