Ntamahungiro Claude, umusore wo mu murenge wa Nkungu atangaza ko kuva mu bwana bwe yakoze imirimoye y’ingufu bigeza aho avumburiye ubwenge bwo gukora akazi k’ubucukuzi akoresheje ipine.
Abagororwa bafungiye muri gereza ya Nsinda mu karere ka Rwamagana bagaragaje ko bashaka kwitandukanya n’ibikorwa bibi bakoze kugirango bazatahe bashishikajwe no gukora bakabona ifaranga bakiteza imbere.
Abantu batandukanye cyane cyane abakuze bemeza ko gusobakirwa n’ibirango by’igihugu bifasha mu iterambere ryacyo kuko bigira uruhare mu cyerekezo cy’igihugu. Iyo ibyo birango ari byiza biyobora abaturage mu nzira nziza y’iterambere, byaba ari bibi ntibigire icyo bibafasha kigaragara.
Abakozi 21 bakomoka mu bihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakoreraga ku biro by’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari CEPGL banditse basaba ko bakishyurwa ibyabo byangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bayabe mu Rwanda muri Mata 1994.
Abagore bo mu murenge wa Kinigi, Nyange na Musanze yo mu karere ka Musanze bafite ingeso yo gusinda barasabwa kugendera kure iyo ngeso, ntibishingikirize ihame ry’uburinganre maze ngo bishore muri iyo ngeso itatuma bageza ku iterambere ingo zabo.
Ibikorwa byo gushakisha abagwiriwe n’inkuta za etage yaguye mu mujyi wa Nyagatare byasojwe ndetse n’umuhanda uca mu mujyi wari wafunzwe n’ibisigazwa by’inzu yaguye ubu wongeye gukoreshwa.
Abari abakinnyi n’abafana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagiye kujya bibukwa buri mwaka uheyeye ubu. Igikorwa kizajya kimara ibyumweru bibiri, uyu mwaka kikazatangira tariki 01-05/06/2013.
Kuri uyu wa gatatu tariki 15/5/2013, Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zahaye ingabo z’u Rwanda ibikoresho bizajya muri Sudani y’Epfo byo gutegura ibiribwa, mu rwego rwo gukomeza ubufatanye busanzweho hagati ya USA n’igisirikare cy’u Rwanda, bwo kubungabunga amohoro mu bihugu bitandukanye.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru asaba abaturage bo mu murenge wa Rugengabari, mu karere ka Burera, gukura amaboko mu mufuka bagakora baharanira kwigira kuko kwigira bya mbere bihera mu rugo.
Nyuma y’igihe gito hatowe ubuyobozi bushya mu itorero pantekote mu Rwanda (ADEPR), kuri uyu wa gatatu tariki 15/05/2013, ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bwasuye itorero ry’akarere ka Nyamagabe mu rwego rwo kumenyana n’abakirisitu no kubashimira icyizere babagiriye babashinga umurimo wo kuragira intama z’Imana, ndetse no kuganira (…)
Abanyamabanga bahoraho b’amahuriro y’abafatanyabikorwa b’uturere (JDAF) baturutse mu gihugu hose bakoreye urugendoshuri rw’umunsi umwe mu karere ka Rusizi baje kubigiraho ibyiza bagezeho.
Mu karere ka Karongi haravugwa ikibazo cy’abantu bigarurira ubutaka bwa Leta bakoresheje uburiganya bushingiye ku kuba hari ubutaka bwa Leta butazwi.
Nk’uko bigaragarira buri wese ko umugi wa wa Byumba wo mu karere ka Gicumbi uri mu migi yasigaye inyuma mu iterambere no kunyubako zitajyanye nigihe
Uruganda rwa SIMERWA rukora isima y’u Rwanda rubarizwa mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi rugiye kongererwa ubushobozi kuburyo umusaruro uzikuba incuro esheshatu bigatuma n’igiciro kigabanuka.
Amakuru atangazwa n’inzego z’umutekano ziri ahabereye impanuka y’igorofa yaguye muri Nyagatare aratangaza ko abantu 6 aribo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana abandi bagera kuri 26 nabo bakaba bamaze kugezwa ku bitaro bya Nyagatare bakomeretse.
Kuri uyu wa kabiri tariki 14/05/2013, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyikije abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Karere ka Gakenke bitabiriye itorero terefone na radiyo basabye kugira ngo babashe kumenya amakuru y’igihugu no gutumanaho n’abandi.
Umwana w’imyaka 12 witwa Tuyizerimana Jean Baptiste ukomoka mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Gashonga, Akagali ka Rusayo, avuga ko yaburanye na se umubyara ubwo bari bageze muri Gare ya Nyabugogo bimukiye mu Ntara y’Iburasizuba.
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 umuryango utabara imbabare Croix Rouge umaze ugeze mu Rwanda, abakorerabushake b’uwo muryango biyemeje gukomeza guharanira gufasha ababaye kurusha abandi nta gihembo, guharanira ubuzima bwiza hitabwa ku isuku n’isukura banabyigisha abandi.
Itegeko rishya rigenga itangazamakuru mu Rwanda rirasaba abanyamakuru kuba abanyamwuga koko kandi bakarangwa n’ubushishozi kuko iryo tegeko ribaha urubuga rwo kumenya no gutangaza amakuru yose ntawe ubakumira kandi bazaba bigenzura bo ubwabo.
Polisi y’igihugu ivuga ko amasezerano agamije gukumira ibyaha yasinye n’akarere ka Rubavu tariki 14/5/2013 ameze nk’imihigo inzego zombi zigomba kuzajya zigenderaho zikora inshingano zazo mu kurinda umutekano.
Minisitiri w’umuco na Sport, Protais Mitali, ari kumwe n’abahanzi batandukanye barimo Masamba Intore, Gakondo Group ndetse n’umuhanzi ukunze kwitwa Mibirizi bagiriye uruzinduko mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 14/05/2013 bashishikariza urubyiruko kumenya amateka y’u Rwanda.
Byinshi mu bucuruzwa bikorerwa mu Rwanda byoherezwaga mu Bushinwa, guhera tariki 01/07/2013 biratangira kwinjira muri iki gihugu nta mahoro bitanze, nyuma y’uko iki gihugu kibikomereye imisoro mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bw’u Rwanda.
Umushinga PASAB wa Caritas Rwanda ushinzwe guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa mu karere ka Bugesera wahagurukiye gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda, utanga inka 60 z’icyororo ku baturage bo mu mirenge 14 igize akarere ka Bugesera.
Ubuyobozi bushinzwe iyogezabutumwa muri Diyoseze Gaturika ya Ruhengeri buravuga ko buri gukora uko bushoboye kugirango Bibiliya Ntagatifu iboneke mu ngano ntoya, ku buryo buri wese abasha kuyitwara bimworoheye.
Abaturage batuye mu karere ka Ruhango barasabwa kugira umutima wo kuremera abatishoboye, kandi ibyo babaremeramo bakabyishakamo badategereje ngo hazabanza kuboneka inkunga z’amahanga babone kuremera abadafite amikoro.
Prezida Paul Kagame avuga ko abayobozi bakenewe mu buyobozi bw’ibihugu by’Afurika bagomba kurangwa n’indangagaciro 6 kugira ngo ibihugu bibashe guhangana n’ibibazo bibyugarije.
Hasigaye igihe gito ngo umwaka w’ingengo y’imari 2012-2013 urangire. Hari uburyo budasanzwe (udushya) uturere two mu Ntara y’Amajyepfo twagiye dukoresha mu nzira yo kwesa imihigo, nk’uko byagaragajwe na Jean Claude Mazimpaka, umujyanama wa Guverineri w’Intara y’amajyepfo.
Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ishami ryo mu Ntara y’iBurengerazuba, tariki 10/05/2013, basuye impfubyi za Jenoside zibana zo mu kagari ka Burehe, umurenge wa Twumba mu karere ka Karongi bazitera inkunga y’ihene 22.
Abasirikare bakuru b’abaganga baturutse mu gihugu cya Zambia bari mu ruzinduko mu Rwanda, aho baje kwiga ibijyanye n’uburyo bwo gusiramura abagabo hatarinzwe gukoreshwa ikinya kandi usiramuwe agakira mu gihe gito.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuyango (MIGEPROF) asaba urubyiruko rwo mu karere ka Burera guhindura amataka mabi u Rwanda rwanyuzemo baharanira guteza imbere Urwababyaye.