Nyamata: Imyanya y’akazi isaga 100 muri Hotel nshya “Golden Tulip La Palisse”
Ikompanyi mpuzamahanga mu bijyanye no gucunga amahoteli Golden Tulip imaze igihe gito yeguriwe gucunga Hotel la Palisse Nyamata iri mu Karere ka Bugesera mu gihe cy’imyaka 10 yashyize isoko imyaka y’akazi irenga 120.
Ni imyanya yigajemo imyanya y’ubuyobozi mu gucunga hoteli ndetse n’abakozi bazayikoramo. Kanda hano urebe iyo myanya.

Golden Tulip yashinzwe mu myaka y’i 1960, kuri ubu ifite amahoteli 300 mu bihugu 48, ikaba imwe mu bagize urwunge mpuzamahanga rw’amahotel yitwa « Louve hotel » ifite amahoteli asaga 1000 hirya no hino ku migabane yose y’isi.
Nyuma yo gusanga mu Rwanda hari imikorere myiza ndetse n’igihugu cy’intangarugero mu miyoborere n’iterambere ryihuta kandi ritajegajega, abayobozi ba Golden Tulip biyemeje gushyira mu Rwanda icyicaro gikuru cy’amashami yabo yo muri Afrika y’iburasirazuba.

Hotel Golden Tulip la Palisse Nyamata, iri ku rwego rw’inyenyeri enye ariko intego nyamukuru ikaba ari uko izongererwa ubushobozi kuburyo izashyirwa ku rwego rw’inyenyeri eshanu.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 302 )
Ohereza igitekerezo
|
Icyumba cya make n’amafaranga angahe?
Hello Dear sir just Ihappy to be one of Employs in your company
Thx be bless
nonese kumutadu subiza
muraho neza nukuri nabakuri kiye kuri fc ariko nabasa baga Akazi muri hotel servic murakoz.
ni byiza tuzaza baduhe kukazi natwe