Nyamata: Imyanya y’akazi isaga 100 muri Hotel nshya “Golden Tulip La Palisse”
Ikompanyi mpuzamahanga mu bijyanye no gucunga amahoteli Golden Tulip imaze igihe gito yeguriwe gucunga Hotel la Palisse Nyamata iri mu Karere ka Bugesera mu gihe cy’imyaka 10 yashyize isoko imyaka y’akazi irenga 120.
Ni imyanya yigajemo imyanya y’ubuyobozi mu gucunga hoteli ndetse n’abakozi bazayikoramo. Kanda hano urebe iyo myanya.

Golden Tulip yashinzwe mu myaka y’i 1960, kuri ubu ifite amahoteli 300 mu bihugu 48, ikaba imwe mu bagize urwunge mpuzamahanga rw’amahotel yitwa « Louve hotel » ifite amahoteli asaga 1000 hirya no hino ku migabane yose y’isi.
Nyuma yo gusanga mu Rwanda hari imikorere myiza ndetse n’igihugu cy’intangarugero mu miyoborere n’iterambere ryihuta kandi ritajegajega, abayobozi ba Golden Tulip biyemeje gushyira mu Rwanda icyicaro gikuru cy’amashami yabo yo muri Afrika y’iburasirazuba.

Hotel Golden Tulip la Palisse Nyamata, iri ku rwego rw’inyenyeri enye ariko intego nyamukuru ikaba ari uko izongererwa ubushobozi kuburyo izashyirwa ku rwego rw’inyenyeri eshanu.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 302 )
Ohereza igitekerezo
|
muraho neza nize mfite A2 muri mathematic,physics, chemistry and entrepreneurship nkaba nifuza akazi muri iyo hotel kuko mfite ubushake ningufuzogukora mu nyemereye mwambona kuri tel:0723278990 ,0785536175 murakoze mbaye mbashimiye kutugezaho iritangazo
najye ndagakeneye nagarukiye level3/4environmental management ajariko kose
NAJYE SHAKA AKO GUKORA MURI JARDIN
Nange MfiteA2mubyubukerarugendo Nkaba Nifuza Akazi Mubijyanye Na Front Office
njyewe ndasaba akazi mumwanya uwariwowose waboneka nkaba mfite impamyabumenyi ya A2 muri mathematics,economics and geography(MEG) murakoze nkabanegereje igisubizo cyiza ndabashimiye.
Mfite Impamya Bumenyi A2 Mubukera rugendo Na Ma hotel Najye Nifuzaga Akazi Murakoze cyane
mubyukuri nihoteri nziza .mfite A2 in physics chemistry and biology nkaba ndikurangiza kaminuza in agriculture engineering. nabasabaga akazi.murakozee
yes, nibyiza cyane ko musesekaye iwacu irwanda nkaba nanjye nasabaga akazi nfite A2 muri mathematics,physics,geography (MPG) nahuguwe computer and internet nzi kuvuga kinyarwanda,lcyongereza,igiswahili
nanjye nagiragango mbasabe akazi A2 nize sciences humane naho Ao nize Clinical pyschology
Nitwa Dusabimana Alphonsine nanjye nfite A2 muri sciences humaine naho muri Kaminuza nize CLINICAL PSYCHOLOGY nkaba nashakaga kubasaba akazi muriyo hotel murakoze
nshaka akazi
yeah! nishimiye kubabona mugihugu cyacu cy’urwanda. byumwihariko nkaba nifuzamo akazi.
ikirenzeho nkaba mfite A2 in maths,economics and computer sciense mbaye mbashimiye mugihe ntegereje igisubizo cyanyu!