Nyamata: Imyanya y’akazi isaga 100 muri Hotel nshya “Golden Tulip La Palisse”
Ikompanyi mpuzamahanga mu bijyanye no gucunga amahoteli Golden Tulip imaze igihe gito yeguriwe gucunga Hotel la Palisse Nyamata iri mu Karere ka Bugesera mu gihe cy’imyaka 10 yashyize isoko imyaka y’akazi irenga 120.
Ni imyanya yigajemo imyanya y’ubuyobozi mu gucunga hoteli ndetse n’abakozi bazayikoramo. Kanda hano urebe iyo myanya.

Golden Tulip yashinzwe mu myaka y’i 1960, kuri ubu ifite amahoteli 300 mu bihugu 48, ikaba imwe mu bagize urwunge mpuzamahanga rw’amahotel yitwa « Louve hotel » ifite amahoteli asaga 1000 hirya no hino ku migabane yose y’isi.
Nyuma yo gusanga mu Rwanda hari imikorere myiza ndetse n’igihugu cy’intangarugero mu miyoborere n’iterambere ryihuta kandi ritajegajega, abayobozi ba Golden Tulip biyemeje gushyira mu Rwanda icyicaro gikuru cy’amashami yabo yo muri Afrika y’iburasirazuba.

Hotel Golden Tulip la Palisse Nyamata, iri ku rwego rw’inyenyeri enye ariko intego nyamukuru ikaba ari uko izongererwa ubushobozi kuburyo izashyirwa ku rwego rw’inyenyeri eshanu.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 307 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho ndashaka akazi kubu shoferi category B mfite uburambe imyaka 5yrs ntakoze muri Rwanda National Police imyaka 11 yrs
murakoze
Muraho, nasabaga Akazi akariko kose fite A2 muri MCB murakoze negereje igisubizo cyanyu kiza
Muraho,nabasabaga Akazi akariko kose fite A2 muri MCB murakoze
Mbanjekubasuhuza banyakubahwa muhagarariye golden mbandikiyembasaba akazi ndangije kwiga s6 mfite diploma yaA2 muri mecanicol ingineeling mfite seretifica electricity mfite uburambe bwimyaka 2 nkaba mfite seretifica ya ARPFnabaye umuyoboziwayo nabaye umuyobozi wa AERG nabaye Clodinater mungiriye ikizere byanshimisha nzi indimi igifransa icyongereza igiswail ni kinyankore nikigande gake mbaye mbashimiye murakoze
Muraho , ndabasaba Akazi kose mwampa fire A2 muri MEG murako kugisubizo cyanyucyiza.
ndifuza akazi muri iyi hotel murakoze
murakoze nifuzaga akazi muri Golden-Tulip-La-Palisse mfite impamya bumenyi mu byamahotel ariyo A2 muri hotel operation nkaba ndi nokwiga muri kaminuza ya UTB niga ibijyanye na HOTEL AND RESTAURENT MANAGMENT MURAKOZE MBAYE MBASHIMIYE KUBWIGISUBIZO CYIZA MUZAMPA
Twifuzaga akazi akarikokose
Nabasabaga akazi nkaba fite sertificate muri house keeping ya IBT 0727603221
Ndi umudamu mfite imyaka 30 ndifuza akazi akariko kose nzi indimi French, English,Swahili. Niyo kaba arak isuku ndakemera. 0722788446 Murakoze
Gutanga training kubakozi bashya.
from IPRC East Field of Hospitality management
Byaba byiza muri recruitment muhisemo abantu bari professional and qualified in hospitality management.
nta kenewabo cyangwa ubucuti bagendeyeho in order to increase hotel quality service in RWANDA.
Murakoze