PPC igiye gusaba ko Perezida Kagame yazaba mu biyamamariza kuyobora igihugu muri 2017
Ishyaka Riharanira Iterambere n’Ubusabane PPC, ryemeje kwandikira Inteko Nshinga Matageko y’u Rwanda, riyisaba guhindura ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yemereraga Umukuru w’igihugu manda ebyiri gusa, kugira ngo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame “ntazazitirwe mu baziyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017”.
Abahagarariye imiryango y’urubyiruko, imitwe ya Politiki n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko NYC, bo si ukwemerera Perezida Kagame gusa kuziyamamaza, ahubwo babimusabye banasaba n’Inteko guhindura Itegeko Nshinga.
Nyuma y’Inama ya biro politiki y’Ishyaka PPC, yateranye ku cyumweru tariki 29/3/2015 i Kigali, Umukuru waryo, Dr Alivera Mukabaramba yatangarije abanyamakuru ko basanze Perezida Kagame yaragejeje igihugu ku iterambere rikomeye, ku buryo ngo atagomba kuzitirwa mu baziyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017.
Dr Mukabaramba, usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC), yagize ati ”Abanyamuryango bacu baravuga bati ‘Perezida wa Repubulika ashyigikiye gukorana n’indi mitwe ya politiki n’ibitekerezo byayo, yavanye abaturage mu bukene’, bati ‘rero twumva twamuha amahirwe nk’abandi bose baziyamamariza kuyobora u Rwanda, ubwo manda ya kabiri izaba irangiye.”
Ishyaka rya PPC rivuga ko ritarageza igihe cyo kuvuga niba rizatanga umukandida waryo bwite, cyangwa niba rizongera kwiyunga k’Umuryango wa RPF-Inkotanyi, uyoborwa na Perezida Kagame.
Indi nama yateranye kuri iki cyumweru yahurije hamwe urubyiruko ruhagarariye amatsinda 18 y’imiyoborere muri za kaminuza, imitwe ya politiki irindwi, imiryango 39 y’urubyiruko itegamiye kuri Leta, ndetse n’ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko; iyo nama ikaba yarateguwe n’Umuryango w’urubyiruko ruteza imbere amahame y’imiyoborere myiza na demokarasi RGPYD.
Umuyobozi wa RGPYD, Hakuzimana Samweli yagize ati:”Muri iki cyumweru turaba twamaze kugeza ku Nteko Nshinga Mategeko n’ahandi hose biri ngombwa, urwandiko rusaba guhindura Itegeko nshinga kugira ngo Perezida Kagame yemererwe kwiyamamariza indi manda, ndetse twe turanamusaba kwemera gukomeza kuyobora u Rwanda.”
Inama y’igihugu y’urubyiruko(NYC), yo ngo yamaze kugeza mu Nteko inyandiko isaba Perezida Kagame gukomeza kuyobora u Rwanda, nk’uko byatangajwe na Umutesi Rose, Umujyanama ushinzwe uburinganire muri NYC.
Ku cyumweru tariki 29/3/2015 kandi, Inama ya biro Politiki y’Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana, PL, na yo yafashe imyanzuro irimo uwo kubaza abanyamuryango b’iryo shyaka, icyo batekereza ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga kugira ngo rikomeze kwemerera Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|