Kayonza: Abakoresha gare ya Kabarondo mu bibazo uruhuri

Abashoferi bakorera muri gare ya Kabarondo mu Karere ka Kayonza bavuga ko kuba itubakiye bituma icikamo imikuku ibangiriza imodoka kandi basora buri munsi uko bayinjiyemo.

Iyo gare imeze nk’ikibuga kitaringaniye cyagiye gicikamo imikuku ku buryo usibye kuhabona imodoka nyinshi zihaparitse bitoroshye kumenya ko ari gare.

Albert Nkusi, umwe mu bashoferi bayikoreramo avuga ko mu gihe cy’imvura iba irimo ibyondo n’ubunyereri bwinshi ku buryo hari ubwo binanirana kuyinjizamo imodoka. Gusa ngo no mu gihe cy’izuba haba hari ivumbi ryinshi ritorohera abakorera muri iyo gare.

Kuba iyi gare itubakiye kandi ngo imodoka yose ije ipakira abagenzi uko ishatse bigateza umutekano muke mu bashoferi.

Abashoferi bakorera muri gare ya Kabarondo bavuga ko iyo gare itakabaye ibabangamira kandi basora buri munsi uko bayinjiyemo, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza kugira icyo bukora ngo ibyo bibazo bahura na byo birangire.

Uretse abashoferi bagerwaho n’ingaruka z’imiterere mibi y’iyo gare, Jackson, umwe mu bagenzi bakoresha gare ya Kabarondo avuga ko n’abagenzi ibabangamiye, ariko ngo birushaho kuba bibi iyo imvura iguye kuko bitaborohera kubona aho bugama.

Inama Njyanama na Komite nyobozi mu Karere ka Kayonza bahawe inshingano zo gukurikirana ikibazo cy'aho gare ya Kabarondo izubakwa.
Inama Njyanama na Komite nyobozi mu Karere ka Kayonza bahawe inshingano zo gukurikirana ikibazo cy’aho gare ya Kabarondo izubakwa.

Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Kayonza, Butera K. Jean Baptiste avuga ko iyo gare yashyizwe mu mishinga abikorera bagomba gushoramo imari, ubu hakaba hategerejwe ko abatekinisiye bashinzwe imyubakire bagaragaza aho yakubakwa ku buryo butabangamye.

Ati “Njyanama yemeje ko iriya gare yashyirwa mu mishinga abikorera bagomba gushoramo imari. Njyanama na komite nyobozi zahawe inshingano zo gukurikirana icyo kibazo bitarenze ukwezi kwa kane hakaba hamaze kumenyekana aho iyo gare izubakwa kugira ngo itangire yubakwe”.

Gare ya Kabarondo ni imwe muri gare zitameze neza mu Ntara y’Uburasirazuba. Uretse kuba itubakiye ntibinoroshye ko umugenzi uyitegeyemo abona aho yiherera, kuri ibyo hakaniyongeraho ko igaragaramo umuvundo mwinshi ku minsi y’isoko kuko ibangikanye n’isoko rya Kabarondo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka