Njyanama y’Akarere ka Rubavu imaze guterana ku isaha ya saa tanu yo kuri uyu wa 27 Werurwe 2015 kugira ngo ifatire ibyemezo abagize Komite Nyobozi y’ako karere ku makosa bakoze yo kwegurira ku buntu isoko rya Rubavu rwiyemezamirimo witwa Abba adatanze amafaranga asaga miliyari yari yemejwe nk’ikiguzi cy’iryo soko.
Minisitiri Wungirije ushinzwe umutekano w’imbere n’impunzi mu gihugu cya Zambiya, Lt. Col. Panji Kaunda atangaza ko impunzi z’Abanyarwanda ziba muri icyo gihugu ntiziramuka zanze gutahuka mu Rwanda ntizinasabe ibyangombwa byo kuba mu gihugu (passport) zizacyurwa mu Rwanda ku ngufu.
Bamwe mu banyarwanda batuye muri Zambia bari rugendo rwa “Ngwino urebe ugende ubwire abandi” mu Rwanda baravuga ko ishusho basanganye u Rwanda itandukanye n’uko barusize batarahunga haba mu bikorwa remezo birimo amashuri, imihanda, amazu y’amagorofa, amavuriro, amasoko n’ibindi.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yatangaje ko ari mu banyarwanda basaba ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakomeza kuyobora Igihugu nyuma ya manda ya kabiri izarangira muri 2017.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, Idrissa Bihezande yeguye ku mirimo ye ku wa 25 Werurwe 2015.
Abadepite bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda kuri uyu wa 26 Werurwe 2015 basuye Akarere ka Rusizi bagiye kureba aho kageze gakoresha ingengo y’imari yako y’uyu mwaka wa 2014-2015 maze ntiyishimira kuba bamaze gukora ibingana na 46% y’ibyo bategeganyije mu ngengo y’imari kandi umwaka usa (…)
Lt. Col. Charles Matungo, Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Huye na Gisagara aratangaza ko umuturage wahawe serivisi mbi bigatuma yijujutira ubuyobozi ari we mwanzi ukomeye ubu u Rwanda rufite.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko ukwezi kw’imiyoborere myiza bakubona nk’ukwezi ko gukemurirwa ibibazo biba byarapfukiranwe n’abayobozi bo mu nzego zo munsi y’akarere ziba zabateye utwatsi.
Abayobozi mu muryango w’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 (AVEGA) mu Ntara y’Amajyarugu barishimira ibikorwa bamaze kugeraho nyuma y’imyaka isaga 20 ishize Jenoside ihagaritswe.
Mu gihe hasigaye amezi atatu ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire, Akarere ka Nyamasheke ngo ntikaranakoresha 50% by’ingego y’imari ku bikorwa biyemeje kuzakora muri uyu mwaka wa 2014-2015.
Bamwe mu banditsi bakuru bitabiriye amahugurwa ku gutunganya inkuru kuva tariki 23-25 Werurwe 2015 mu Karere ka Musanze, batangaza ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rimaze gutera imbere bitewe n’uko abarikora bafite ubumenyi, uretse ko ubushobozi bw’ibitangazamakuru bukiri bukeya.
Abarwayi barwariye mu Bitaro bya Rwamagana biri mu Mujyi w’Akarere ka Rwamagana, kuri uyu wa 25 Werurwe 2015, bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi, bishimira ko utuma bongera kwiyumva nk’abandi ngo kuko ubusanzwe baba babayeho mu buzima bwo kwiheba.
Nhlanhla wo muri Afurika y’Epfo na Permithias wo muri Namibia, bamwe mu bitabiriye irushanwa rya Big Brother Africa ku nshuro ya cyenda, bavuga ko batunguwe n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 21 ruvuye muri jenoside yakorewe abatutsi.
Ambasaderi wa Korea y’epfo, Soon-Taik Hwang wasezeye kuri Perezida Kagame ku wa 25 Werurwe 2015, yamushimiye ibyagezweho n’ibihugu byombi mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice yari amaze ahagarariye igihugu cye mu Rwanda, ndetse avuga ko kuba mu Rwanda bishimishije cyane.
Urwego rw’Umuvunyi rutangaza ko hari abasigaye bihisha inyuma y’ubucuti bafitanye na bamwe mu bayobozi abandi bakabyitirira kubitura ineza babagiriye kugira ngo habahe ruswa, ariko rukemeza ko byose nta tandukaniro na ruswa kandi ko bihanirwa n’amategeko.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa gatatu tariki 25 Werurwe 2015 yifatanyije n’abanya Singapore mu kababaro k’urupfu rw’uwahoze ari umuyobozi w’iki gihugu, Lee Kuan Yew.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’umuryango ureberera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi (IBUKA) muri aka karere, bavuga ko kugeza ubu nta warokotse Jenoside utishoboye utarubakirwa inzu yo guturamo.
Abaturage batuye Akagari ka Bweramvura mu Murenge wa Kinihira, Akarere ka Ruhango baravuga ko bahangayikishijwe n’inzara bagiye kumarana hafi amezi 2 batewe n’imvura irimo amahindu yaguye mu gace kabo ikangiza imyaka yose.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buravuga ko bwahagaritse abakozi 6 bakora mu nzego zinyuranye kubera kwitwara nabi mu kazi bari bashinzwe.
Itsinda ry’abarimu n’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya St Andrews mu Bwongereza ariko baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku isi, babwiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wabakiriye, ko mu byo bagiye kubwira amahanga harimo ko abanyarwanda bacyifuza gukomeza kuyoborwa nawe, na nyuma ya manda ya kabiri izarangira muri 2017.
Ihuriro ry’abagore bo mu bihugu by’ibiyaga bigari by’u Rwanda, u Burundi na Congo Kinshasa, COCAFEM, ngo ririshimira intambwe umugore amaze kugeraho muri aka karere ariko bagasaba za Leta z’ibihugu byabo ko uburinganire bwarushaho kwitabwaho no mu myanya ifata ibyemezo.
Uwahoze ari umurwanyi wa FDLR akaza kujyanwa Kanyabayonga na Kisangani yatorotse inkambi yiyizira mu Rwanda tariki 15 Werurwe 2015, kubera ko yajyanyweyo ku gahato nyuma y’uko abayobozi be bamenye ko ashaka gutaha mu Rwanda.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) irasaba abakozi b’uturere bashinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, n’abakozi b’inzu z’ubufasha mu mategeko (MAJ) bashinzwe kurwanya ihohoterwa, kujya kwigisha abaturage uburyo bakwirinda ibibazo bitandukanye bigaragara mu ngo.
Abarokokeye mu Bisesero batangaza ko badateze kwibagirwa uburyo ingabo z’Abafaransa zabasabye kuva mu bwihisho, ariko bamara kwigaragaza zikabasiga mu bitero by’interahamwe ari naho haguye benshi muri bo.
Nyuma y’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa gatanu tariki 20 Werurwe 2015, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame igafata ibyemezo binyuranye, Abaminisitiri batandukanye bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere tariki ya 23 Werurwe 2015 kugira ngo babasobanurire iyo myanzuro bayigeze ku banyarwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), Peacemaker Mbungiramihigo arakangurira abayobozi b’ibitangazamakuru n’abanditsi bakuru kugira ubushishozi mu gihe batunganya inkuru zigenewe abasomyi babo, kugira ngo babagezeho amakuru y’ukuri kandi yujuje ibisabwa byose.
Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Uwumusebeya mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru baturiye ishyamba rya Nyungwe baravuga ko inyamaswa zitwa “Ibihinyage” zituruka muri iri shyamba zikaza kubonera, kandi ntibishyurwe.
Abakecuru b’incike umunani baturutse mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Kamonyi babana mu nzu bubakiwe mu Mudugudu wa Munyegera, Akagari ka Bugarama, ho mu Murenge wa Kayenzi, barishimira uko babayeho kuko mbere bagiraga ikibazo cyo kuba bonyine.
Bagirinshuti umusaza utuye i Jenda mu Karere ka Nyabihu, kimwe na bamwe mu baturage bo muri ako karere, aravuga ko abavutse mu gihe cya Jenoside na nyuma yaho gato na bo ngo bakeneye gushimira Perezida Kagame ibyo yabakoreye n’aho abagejeje bamutora cyane ko ngo ari bwo bageze mu myaka yo gutora.
Umugore witwa Odette Nyiraneza yahaye imbabazi umugabo we, Vincent Nyarwaya mu ruhame bariyunga, nyuma y’imyaka 8 avuye muri gereza kubera icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 akinjira undi mugore.