U Rwanda rwahisemo guha ubushobozi bwose urubyiruko nk’ahazaza h’igihugu – Rosemary Mbabazi
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi mu mpanuro yahaye intore z’urubyiruko ziva mu Ntara y’Iburasirazuba zisaga 1032 yazisabye gufata iya mbere mu guteza imbere igihugu kuko u Rwanda rwabahaye amahirwe yose.
Ibi byatangajwe na Rosemary Mbabazi mu Itorero rihuriyemo urubyiruko 1032 ruvuye hirya no mu Tugari n’Imirenge twose two mu Ntara y’Iburasirazuba; aho batangiye itorero bazamaramo icyumweru riri kubera mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, rikaba rizasozwa tariki ya 6 Mata 2015.
Mu gihe cy’icyumweru cyose, aba bayobozi mu nzego z’urubyiruko bazigira hamwe uko barushaho gushaka ibisubizo ku bibazo bahura nabyo mu gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda rirambye.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi, yagize ati “Ibyo twizeye bizava muri iri torero ni uko intore z’abayobozi b’urubyiruko bazahakura ubumenyi bw’ingenzi mu kurushaho kuba abayobozi beza, kumenya igenamigambi, gushyira mu bikorwa gahunda zashyizweho no gukurikirana gahunda zitandukanye.” PS Mbabazi yongeyeho ati “U Rwanda rwahisemo guha ubushobozi bwose urubyiruko nk’ahazaza h’igihugu.”
Aganiriza izi ntore, Mbabazi yasabye aba bayobozi b’urubyiruko kugira ikinyabupfura, gukunda gukora cyane mu kurushaho kubera urugero bagenzi babo.
Jean Bosco Mutsindashyaka uhagarariye urubyiruko rwo mu Murenge wa Rugarama Mu Karere ka Gatsibo yavuze ko yiteguye kwigira byinshi mu itorero nk’umwe mu bayobozi b’urubyiruko mu Murenge atuyemo.
Yagize ati “Nizeye gukura aha ubumenyi buzamfasha kwiteza imbere ndetse nkafata iya mbere mu kwereka inzira nyayo yo kurushaho kwihangira no gutanga umusaruro mu iterambere ry’u Rwanda nkuko urubyiruko turi imbaraga zukaba kandi vuba.”
Kugeza ubu Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga kuva mu Ukwakira 2014 yahuguye abayobozi bose binyuze mu itorero bavuye mu Ntara zose z’u Rwanda.
Iri torero ryateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Itorero ry’Igihugu, Ingabo z’Igihugu, Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ndetse n’abandi batanyabikorwa.
Magnifique MIGISHA, ushinzwe itangazamakuru muri MYICT
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Minisiteri y’Urubyiruko na ICT irakataje tuyishimiye cyane uruhare igira mu kuzamura imibereho y’Urubyiruko mu Rwanda by’umwihariko kubafasha kubona imirimo no kuyihanga. Keep it up MYICT!
Magnus Kamali, London, UK
urubyruko nk’imbaraga z’igihugu bakomeze batange umusanzu wabo wo gukomeza kubakira kubyagezweho