Rusizi: Barasaba gufashwa nyuma yo gusigwa mu myenda n’ababyeyi babo

Abana b’imfubyi 5 bo mu Kagari ka Burunga, mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi barasaba gufashwa kwishyura cyangwa gusonerwa umwenda basigiwe n’ababyeyi babo kuko nta bushobozi bwo kuwishyura bafite.

Aba bana bavuga ko batazi uko uwo mwenda ababyeyi babo bawugiyemo n’icyatumye batawishyura, ukaba uri kubateza ibibazo bitandukanye birimo no kubabuza kwiga neza kubera kurwana no kubona uko bawishyura dore ko nta n’ubushobozi bundi bafite.

Niyigena Gabriel w’imyaka 15, umwe muri aba bana avuga ko mu mwaka wa 2003 ise witwaga Safari Emmanuel yacanaga umuriro w’amashanyarazi yabonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko hanyuma akaza gufatwa n’icyahoze ari ELECTROGAZ.

Aba bana bifuza ko bafashwa muri iki kibazo kuko nta bushobozi bwo kwishyura iryo deni bafite.
Aba bana bifuza ko bafashwa muri iki kibazo kuko nta bushobozi bwo kwishyura iryo deni bafite.

Kuva icyo gihe yamburwa uburenganzira bwo kongera gucana amashanyarazi no gukoresha amazi, akagomba kubanza kwishyura amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe kugira ngo azongere kubihabwa.

Se w’aba bana yaje kwitaba Imana mu mwaka w’2007 akurikirwa na nyina witwaga Mukamusoni Adèle nawe wapfuye mu mwaka w’2011, bombi bapfa batamenyesheje abana babo impamvu batagiraga umuriro w’amashanyarazi bakibwira ko ari ubushobozi buke.

Nyuma yo kwitaba Imana kw’ababyeyi babo, imiryango ababyeyi babo bakomokamo yabajyanye kubarera ariko nyuma y’aho batangiriye kwiga babura ubushobozi bwo kwiyishyurira, baza kwigira inama gukodesha inzu ababyeyi babasigiye kugira ngo ijye ibafasha ariko ibura abayikodesha kubera ko itagira amazi n’umuriro bitewe n’ideni ry’umuriro irimo.

Basabye EWSA kubafasha kubakemurira icyo kibazo ibasubiza ko nta cyakorwa ayo mafaranga atishyuwe basubirayo bifashe ku matama kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura ayo mafaranga.

Iyi nzu niyo abo bana basigiwe n'ababyeyi babo irimo ideni rya miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.
Iyi nzu niyo abo bana basigiwe n’ababyeyi babo irimo ideni rya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo gukomeza gushoberwa aba bana bagejeje ikibazo cyabo ku buyobozi bw’Umurenge wa Gihundwe batuyemo nabwo bubohereza ku karere, uwahoze ari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile abizeza ko azabafasha kugikemura ariko ntiyagira icyo abafasha.

Bahise babigeza k’uwahoze ari umuyobozi w’Akarere, Nzeyimana Oscar na we abigeza kuri REG gusa nawe yarinze ava ku buyobozi ntacyo REG iragikoraho, none ubu ikibazo cyabo gikomeje kubabera ingorabahizi.

Nyuma y’aho aba bana basubiye gutakambira REG ibasaba kuba batanze amafaranga ibihumbi 100 kugira ngo ibahe uburenganzira bwo gucana mu gihe bagishakisha andi yo kwishyura uwo mwenda.

Nyuma yo gusubizwa umuriro inzu yabo yabonye abayijyamo ariko kubera gusaza ngo babaha ibihumbi 10 gusa ku kwezi nabyo ntibigire icyo bibamarira, dore ko babiri muri bo babana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA basigiwe n’ababyeyi babo.

Aba ni bamwe muri abo bana barerwa n'imiryango yabo.
Aba ni bamwe muri abo bana barerwa n’imiryango yabo.

Abaturanyi b’aba bana bavuga ko ubuyobozi bwari bukwiye kureba uko bwabafasha kuko ngo ubuzima barimo butameze neza, dore ko n’imiryango ibafite ngo itishoboye.

Aba baturage bavuga ko REG yareba uko ibakuriraho uwo mwenda kuko ngo nta kundi byagenda kugira ngo bazawishyure.

Ushinzwe abafatabuguzi muri REG, ishami rya Rusizi, Hategekimana Jean Claude avuga ko bagomba kwishyura kuko ideni ribarwa k’uwakoresheje umuriro aribo babyeyi baba bana, gusa ngo REG yaborohereza kugenda bayatanga gahoro gahoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel we avuga ko ari ubwa mbere yumvise ikibazo cy’aba bana, ariko ngo agiye kugikurikirana kugira ngo harebwe uburyo cyakemurwa.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka