Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangiye igikorwa cyo gushyira kaburimo imihanda ine yo mu turere twa Kicukiro na Gasabo, imihanda izaba ifite uburebure bwa kilometer 10 yose hamwe ndetse n’indi ya kilometero 100 yubakishijwe amabuye.
FDLR yagaragaje imbunda 102 n’abasirikare 105 ko aribo barwanyi ifite kandi abagaragajwe bose ni inkomere z’urugamba, mu gikorwa cyo gushyira intwaro hasi cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 31/5/2014.
Ahagana ku isaha ya saa munani kuwa 30/05/2014 ku nzu icururizwamo ibikoresho by’ubwubatsi iri hafi ya hotel Okapi mu mujyi Kigali hadutse inkongi y’umuriro ibyari muri iyo nzu byose birashya.
Ufitinema Prospere wari uzwi ku izina rya Mtimapembe mu barwanyi ba FDLR avuga ko bamwe mu barwanyi ba FDLR bataha harimo abaza bafite ubutumwa bwo kuneka u Rwanda barangiza amasomo bahererwa i Mutobo bagasubira muri FDLR.
Abaturage babarirwa muri 30 baramukiye ku biro by’akarere ka Bugesera kuri uyu wa gatanu tariki 30/05/2014 basaba kubishyuriza amafaranga rwiyemezamirimo witwa Arusha Jerome yabambuye kuva mu kwezi kwa 12 umwaka ushize.
Umugore witwa Uwimana (izina rya ryahinduwe) wo mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero avuga ko yaretse gutwara abagabo b’abandi bagore biturutse ku nyigisho yaboneye mu kagoroba k’ababyeyi ubu akaba anasaba imbabazi abagore bagenzi be yahemukiye.
Mu kiganiro bagiranye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, ubwo yasuraga abayobozi b’inzego zibanze zo mu karere ka Ngororero, Abayobozi b’imidugudu bo mu bamusabye ko bajya bagenerwa igihembo cy’imirimo bakorera Leta n’abaturage.
Abanyeshuri biga itangazamakuru muri kaminuza ya Carleton muri Canada barasaba abakora itangazamakuru ku Rwanda kwita ku makuru menshi avuga ku byiza, umuco, imibereho n’imyitwarire rusange mu Rwanda kuko nabyo bikenewe ngo abenegihugu n’abagisura bagire amakuru yuzuye igihe bashaka kwinezeza no gutembera kuko ngo ubu (...)
Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo (GMO) hamwe n’umuryango Care International, kuwa gatatu tariki 28/5/2014 basinyanye amasezerano y’ubufatanye.
Imiryango 20 igizwe n’abantu 60 birukanywe muri Tanzaniya yashyikirijwe amazu bubakiwe ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage mu karere ka Kamonyi. Minisitiri wo gucyura impunzi no gukumira ibiza yabasabye kuyafata neza, nabo ngo biteguye gukora ngo biteze imbere.
Nyuma yo gusurwa na Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, Nyiraneza Justine utuye mu Kagali ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza akaba amaze imyaka itandatu akorewa itotezwa n’abantu bataramenya yijejwe ko agiye kurindirwa umutekano mu buryo bwihariye.
Pererezida wa Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD), Donald Kaberuka yagiriye uruzinduko mu karere ka Bugesera aho yasuye ibikorwa iyo banki yateyemo inkunga, yishimiye igikorwa cyo guhuza umupaka ariko asaba gukosora ibitagenda neza cyane cyane ku ruhande rw’u Burundi.
Nyirangirabera Marianna na Bagambake Jacques bahagarariye itsinda ry’abahinzi 6 bahingaga imyumbati mu murenge wa Kanjongo, imyumbati yabo yaje kurandurwa n’abakoraga umuhanda wa kaburimbo, isigaye iyoborwamo amazi y’umugezi wa Kigoya.
Nyuma y’uko taliki 9/2/2014 Guverineri Paluku yihanangirije abakozi bakora ku mipaka ihuza intara ya Kivu y’amajyaruguru n’ibihugu biyihuza, taliki 24/5/5/2014 yongere gusaba bamwe mu bakozi bakora ku mipaka guhagarika ibikorwa bibangamira abinjira ku butaka bwa Kongo.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA), cyakiriye inama mpuzamahanga y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) ibera i Kigali kuva tariki 28-30/5/2014; kikavuga ko iyi nama izafatirwamo ingamba zo kurwanya ruswa mu bakora kuri za gasutamo, kugirango batareka ibiteza umutekano muke byambukiranya imipaka.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rose Mary Mbabazi, arakangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ingeso mbi z’ubusambanyi kugira ngo rugire ubuzima bwiza, bityo rubashe kuba imbaraga nyazo z’igihugu kandi zubaka.
Nyuma y’uko uwitwa Mpinyuje Eric wo mu karere ka Nyanza afatiwe mu karere ka Ruhango yiyita umupfumu uvura indwara zitandukanye ndetse akanatanga umuti uvura inyatsi, arahamya ko uyu mwuga yasigiwe na sekuru agiye kuwureka ahubwo agatangira guhinda inyanya i Busoro aho akomoka.
Abaturiye imipaka ya Rusizi ya mbere n’iya kabiri iherereye mu karere ka Rusizi bafite impungenge ko kuba bakwa viza ngo babashe kujya muri Kongo bizatuma umubare w’abajura n’indaya wakomeza kwiyongera kubera kubura imirimo ibabeshaho.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) ari nacyo gifite itangazamakuru mu nshingano zacyo, kigiye gutangira guhugura inzego z’ibanze ku itegeko ryo gutanga amakuru, nyuma yo kubona ko abenshi mu bayobozi batarasobanukirwa n’iri tegeko bigatera imikorere mibi.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda arakangurira Abanyarwanda by’umwihariko abatwara ibinyabiziga mu muhanda, kwitwararika amabwiriza bahabwa na Polisi y’Igihugu mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Mpagazehe Philemon n’umugore we Mukamana Naeme bari batuye mu mudugudu wa Mitanga mu kagari ka Karengera, tariki ya 26 Gicurasi 2014 mu masaha ya saa tatu z’amanywa basanzwe mu nzu babagamo batemaguwe n’abantu bataramenyekana kugeza magingo aya.
Umuryango wa Karera Merchiol na Mukanzigiye Speciose batuye mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano mu mudugudu wa Kamasera bishimiye ko nyuma y’umwaka bari bamaze bishyuza akarere amafaranga ibihumbi 92 noneho bayabonye.
Umuryango Nyarwanda uharanira amajyambere arambye, (Rwanda Initiative for Sustainable Development/ RISD) ubinyujije mu mikino n’ubutumwa butandukanye bugaragaza ko ubutaka buri ku isonga mu bikurura amakimbirane mu Banyarwanda, wigishije abaturage bo mu Murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi uburyo bwo gukemura (...)
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda (HCR) ryageneye imodoka Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) Polisi y’igihugu n’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu rwego rwo kubongerera ubushobozi mu kunoza akazi kajyanye no kwita ku mpunzi.
Abanyeshuri biga muri kaminuza ya Carleton bari mu rugendo shuri mu Rwanda baravuga ko bakurikije ibyo abanyamakuru bakorera mu Rwanda bababwiye basanga itangazamakuru ryo mu Rwanda ryateye imbere kurusha uko imiryango mpuzamahanga irivuga.
Ubwo abakozi b’ikigo cya EWSA ishami rya Ruhango bamushyikirizaga inka ya kijyambere, Umukecuru Mukarubibi Jacqueline warokotse Jenoside akaba atuye mu karere ka Ruhango yatangaje ko ashima cyane Perezida Kagame kuko yatoje Abanyarwanda umuco wo gufashanya.
Mu murenge wa Rambura, mu karere ka Nyabihu hashyizweho ikarita ifasha abaturage kurushaho kumenya, gukurikirana, kwitabira no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.
Abanyamuryuango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Rwamagana barasabwa kuba intangarugero mu bikorwa bifatika bakora kugira ngo abandi babarebereho kandi bagafasha abandi baturage kuzamuka ngo kuko ibikorwa bya FPR si amagambo gusa ahubwo ni ibikorwa bifatika.
Ubuvugizi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) buratangaza ko bwamaganye kure iyicwa ry’umusilikare wa RDF wari m’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani.
Ikigo cya TTC Rubengera ndetse n’ibigo by’amashuri yisumbuye byo mu Birambo mu Murenge wa Gashali byegukanye imyanya myinshi yo kuzahagararira akarere ka Karongi ku rwego rw’intara mu marushanwa ndangamuco y’indirimbo, imivugo n’imbyino ku nsanganyamatsiko iti “Ndi Umunyarwanda, inkingi y’ubutwari”.