Gakenke: Mu mihigo 792 y’imirenge ibarirwa muri 260 ntirakorwaho

Mu nama nyungurabitekerezo y’Akarere ka Gakenke, kuri uyu wa 22 Mata 2015, ku isuzumwa ry’imihigo y’imirenge hagaragajwe ko hari imihigo 261 muri 792 itareswa kuko yose bayishize mw’ibara ry’umutuku mu gihe iyindi 57 yo ngo ikirimo gukorwaho.

Itsinda ry’abatekinisiye ba akarere ryakoze igenzura ku mihigo y’imirenge ya 2014-2015 guhera kuwa 25/03/2015 kugeza 06/04/2015 ryanagaragaje ko imihigo 474 yabashije kweswa neza.

Nubwo imirenge ikiri ku kigero cyo hasi mu mihigo, ubuyobozi bw'akarere buhamya ko buzesa hafi 100% iyo bwahize.
Nubwo imirenge ikiri ku kigero cyo hasi mu mihigo, ubuyobozi bw’akarere buhamya ko buzesa hafi 100% iyo bwahize.

Mu mihigo yahizwe ariko bigaragara ko igifite ikibazo harimo uw’ingufu za biogaz no gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage ngo isa n’aho nta kintu kigaragara irakorwaho ndetse n’uwa “Gira inka Munyarwanda” bigaragara ko ukiri hasi cyane.

Cyakora ariko, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwit, avuga ko hari icyizere ko mu gihe gisigaye imihigo yahizwe ishobora kuzeswa.

Ati “Muri iriya mihigo bagiye bagaragaza, kuyishyira mu mutuku ntabwo ari ukuvuga ko hatagize igikorwa, buriya twe twabikoze tubigambiriye kuko cyari igikorwa cyo kugira ngo dukangure imirenge, kuko umuhigo wose uri munsi ya 80% twari twawushyize mu mutuku ariko hari ibikorwa byinshi bazarangiza muri aya mezi abiri.”

Ubuyobozi bw’akarere bunavuga kandi ko ukurikije n’imihigo y’akarere, imihigo ishobora kuzeswa nk’uko yahizwe uretse umuhigo wo kugeza amashyanyarazi ku baturage hamwe n’uwa Biogaz ngo irimo kugorana.

Naho umuhigo wa “Gira ink” wo ngo urimo ibibazo kuko rwiyemezamirimo ameze nk’aho yananiwe akaba atarimo gukora akazi ke uko abisabwa gusa ngo bikaba bigiye gukiurikiranwa.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bagiye berekana ko imihigo myinshi basigaje kwesa yiganjemo iyo bafatanyije n’akarere ugasanga ibikoresho bitarashobora kuboneka neza kugirango imirimo yayo itangire.

Nk’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambo, Gustave Gahire,yagaragaje imihigo itatu afite itarakorwa gusa ugasanga hari ibigomba gutangwa n’akarere bitaraboneka.

Muri iyo mihigo avugamo uwa biogaz aho babiri kuri batatu ngo bemeye bakaba baramaze no kwishyura ariko akarere kakaba katarohereza abatekinisiye bo kubafasha. Undi avuga n’uw’amashanyarazi aho ngo bategereje amapoto kuko ngo abaturage bob amaze gukusanya amafaranga abarirwa mu bihumbi 486 mu mudugudu umwe.

Umwaka ushize w’imihigo, Akarere ka Gakenke kagize umwanya wa 15, mu mihigo y’uyu mwaka ngo bakaba barashyira imbaraga mu kureba niba koko iyi mihigo igira impinduka ku baturage ari na byo bizera ko bizatuma baza mu myanya y’imbere.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka