Burera: Abanyamadini barasabwa kwigisha abayoboke babo bakareka amakimbirane

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba abanyamadini akorera muri ako karere gukomeza kwigisha abayoboke babo babafasha guhinduka bakava mu bibi bakagana inzira yo gukora ibyiza.

Sembagare atangaza ibi mu gihe muri ako karere hakunze kugaragara amakimbirane mu miryango rimwe na rimwe akavamo kwica cyangwa gukomeretsa, nyamara ba nyir’ukubikora bahamya ko bamenye Imana n’umwana wayo, Yezu (Yesu) Kirisitu.

Tariki ya 02 Mata 2015, umugabo utuye mu Murenge wa Cyanika, yarakaranyije n’umugore we kubera isindwe bigera aho aterura umupanga agiye gutema umugore we atema mu mutwe umwana yari ahetse ahita apfa nyina nawe arakomereka.

Tariki ya 12 Mata 2015 nabwo umugabo wo mu Murenge wa Kagogo yatonganye n’umugore we, agira umujinya ahita atwika inzu babamo irashya irakongoka, ku bw’amahirwe ntihagira umuntu uhiramo.

Sembagare asaba abanyamadini kwigisha abakirisitu babo bakareka amakimbirane yo mu miryango.
Sembagare asaba abanyamadini kwigisha abakirisitu babo bakareka amakimbirane yo mu miryango.

Izi ngero n’izindi zihagaragara, nizo umuyobozi w’Akarere ka Burera aheraho yibaza impamvu abantu badahinduka ngo bave mu kibi kandi bahora bigishwa n’abanyamadini gukora icyiza.

Agira ati “Pasiteri mwigishe abantu bahinduke! Ntabwo mbona guhinduka kw’abantu jyewe! Abantu kuki badahinduka? Baba bafite bibiliya, bazi no kuririmba! Bakanabyina baririmba ariko kuki bava mu kiliziya, yagera iwe agahinduka igisimba!”

Sembagare akomeza avuga ko guhinduka nta kindi bisaba uretse urukundo.

Agira ati “Inshuro 150 urukundo ruvugwa muri Bibiliya ariko reka da! Imitima y’abantu yaranangiye! Hazakorwa iki? Ariko kuko Imana ishobora byose izabidushoboza”.

Asaba abaturage bo mu Karere ka Burera guhinduka kuko badashobora gutera imbere bagifite “kwangana”, n’izindi ngeso mbi, mu mitima yabo, ngo ahubwo bakwiye kumera nk’uko Imana yabaremye kuko ntawe Imana yaremye nabi.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera avuga kandi ko bateganya kugirana ibiganiro n’abanyamadini kugira ngo harebwe icyakorwa kugira ngo abantu bahinduke.

Abaturage bo mu Karere ka Burera bo bavuga ko amakimbirane akunze kugaragara iwabo akururwa n’ubusinzi butuka ku biyobyabwenge nka kanyanga.

NIYIZURUGERO Norbert

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

BURYA GUKIZWA NI KUMUTIMA NAHO AMADINI YO...

SLV yanditse ku itariki ya: 31-08-2015  →  Musubize

Rwose umuyobozi wa akarere ka burera yavuze ukuri. yasobanuye ko Bamenye yesu, Ntabwo araba kristo kuko nta mukrisito ugira amakimbirane. abayobzi ba amadini nibahindure abaturage abakristo sukubamenyesha ibya krisito
baba bwire imiterere y’umukirisitu igisubizo ni micyo nkiya christo kugwa neza ,gusura abaturanyi gufasha abatishoboye nta mukirisito utakishobora wapi kuko nta mukirisitu udakora kandi ukora atungwa ibyo akora. Gukemura ibibazo byananiye abatarabakrisito kandi neza abanyakuri mu bantu mbese kuba urumuri rwa abandi muri kumwe nawe. Mwisomere matayo 5:8-12 Ngabo bakwiye kubwira abaturage cyangwa abayoboke babo sa amaturo, sukuririmba n’imizindaro ihanitse cyane. Bahava bakaroga,bagasinda ,gusanbana ,amatiku, amagambo atafitiye abandi akamaro hanyuma ukakira amaturo yabo ngo ufite abayoboke.

bazemera berchumas yanditse ku itariki ya: 23-04-2015  →  Musubize

ahari ubwo umuyobozi abibibukije ariko Burera Sinemeza Kobyakunda Kuko Kanyanga Itazadukundira

Rukundo Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 23-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka