Guhanga imirimo mishya itari iy’ubuhinzi buri mwaka bigeze ku kigero cya 28%

Minisiteri y’Abakozi ba leta n’Umurimo (MIFOTRA) iratangaza ko gahunda yo kwihangira imirimo mishya itari iy’ubuhinzi buri mwaka igeze ku kigero cya 28%, ariko ikemeza ko hifuzwa ko mu mwaka wa 2020 iyi gahunda yaba yarageze kuri 50%.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye yatangarije abanyamakuru, ku wa mbere tariki 27 MAta 2015 ko ibi bikubiye muri zimwe muri gahunda leta yashyizeho zirimo no guha urubyiruko amahirwe yo kwiga amasomo y’ubumenyingiro kugira ngo bihangire umurimo.

Yagize ati “Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu kwiga ubumenyingiro ngo urubyiruko rwihangire imirimo. Mu banyenshuri barangije, 2% Leta ibaha akazi abandi bajya mu bigo by’abikorera, ariyo mpamvu Leta ishishikariza kwiga imyuga.”

Minisitiri Uwizeye yavuze ko guhanga imirimo mishya itari iy'ubuhinzi buri mwaka igeze kuri 28%.
Minisitiri Uwizeye yavuze ko guhanga imirimo mishya itari iy’ubuhinzi buri mwaka igeze kuri 28%.

Minisitiri Uwizeye yasobanuye ko iyi gahunda yagiyeho mu rwego rwo kurwanya ikibazo cy’ubushomeri, kuko igice kinini kitabona akazi abandi ugasanga bagiye mu buhinzi cyangwa ubworozi.

Muri iki kiganiro, Minisitiri Uwizeye yatangaje ko umunsi ngarukamwaka w’abakozi uzizihizwa tariki 1 Gicurasi 2015, uzizihizwa mu bigo abakozi bakoreramo, aho abakozi n’abakoresha bazakora ubusabane bakaganira ku kunoza umurimo.

Mbere yaho ariko, ku wa kabiri tariki 28 Mata 2015 hazaba umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ubuzima n’umutekano mu kazi, abakoresha bagasabwa kwita ku mibereho y’abakozi babo ku kazi.

Minisiti Uwizeye yanahishuye ko leta iri kwiga uburyo abakozi bayo bahabwa amazu aciriritse, ariko avuga ko iyi gahunda ikigwaho itaranozwa neza.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka