Rubavu:Uhagarariye Ubudage mu Rwanda arahamagarira urubyiruko kwiga imyuga

Ashyikiriza ibikoresha byo gukora umuziki ishuri rya Nyundo, kuri uyu wa 22 Mata 2015, Ambasaderi Peter Fanrenholtz yasabye urubyiruko ko rwakwitabira kwiga imyuga kugira ngo rushobore kwihangira imirimo kurusha uko rutegereza guhabwa akazi.

Ibikoresho yabashyikirije birimo Gitari, ingoma, Piyano na Mikoro zikoreshwa mu nzu zutunganya umuziki bifite agaciro k’ibihumbi 7 z’amayero (’amafaranga akoreshwa ku mugabane w’Uburayi) kugira ngo bikoreshwe n’abanyeshuri biga muri iri shuri.

Ambasaderi w'Ubudage mu Rwanda areba bimwe mu bibumbano bikorwa n'abanyeshuri biga ku Nyundo.
Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda areba bimwe mu bibumbano bikorwa n’abanyeshuri biga ku Nyundo.

Peter Fanrenholtz avuga ko umuziki ari impano ariko ari n’umwuga ubeshaho neza uwukora, akavuga ko ishuri ry’umuzika rishobora kuba ikiraro gituma umuziki w’u Rwanda utera imbere kugera ku rwego mpuzamahanga ndetse ukarushaho guhuza abantu mu gusabana no gutanga amasomo yo kubana neza.

Jacques Murigande, Umuyobozi w’Ishuri ryigisha Muziki ku Nyundo avuga ko basanzwe bafite ibikoresho ariko bitari bihagije kuko ibikoresho bagenewe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro WDA byari bigenewe abanyeshuri 30 none bakaba bariyongereye bakaba 60.

Murigande avuga ko kugira ibikoresho bihagije bituma abanyeshuri babona ibikoresho bimenyerezaho batagombye gutegerezanya cyangwa kubyigana ku bikoresho.

Bamwe mu banyeshuri biga umuziki bakira ibikoresho bahawe.
Bamwe mu banyeshuri biga umuziki bakira ibikoresho bahawe.

Nshimiyimana Emmanuel, umunyeshuri wiga mu ishuri rya muzika ku Nyundo, avuga ko yibara mu bafite akazi mu gihe avuye ku ntebe y’ishuri ngo ibyo yiga bifite isoko kandi azabibyaza umusaruro akabihera ku bumenyi biga n’indirimbo bahimba n’uburyo biga kuzicuranga aho avuga ko umuziki w’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga ugiye guhindura isura.

Ishuri ry’imyuga n’ubugeni rya Nyundo ryatangijwe 1953 ariko ubu ribarirwamo abanyeshuri 321 bigishwa ubugeni nko kubumba, gushushanya, naho ishami ry’umuziki ryatangijwe 2014 rikaba rifite abanyeshuri 60, aho buri mwaka hari abanyeshuri 30 binjizwamo bavuye mu marushanwa aba mu gihugu cyose.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka