Iteganyagihe rya Gicurasi ryatangajwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) riragaragaza ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi hateganyijwe ko imvura izagabanuka ugereranyije n’isanzwe igwa.
Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Musanze, ku bufatanye n’inzego bwite za Leta batangije ukwezi kwahariwe kurandura igwingira mu abana bato, kimwe mu bibazo by’urusobe byugarije imibereho myiza y’abaturage Karere ka Musanze.
Nyuma y’uko Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Noelia Voigt w’imyaka 24 y’amavuko, yeguye kuri uwo mwanya yari yatorewe mu 2023, yashyize hanze amakuru mashya yatumye asubiza ikamba, harimo itotezwa, ibikorwa by’ihohoterwa n’imikorere idahwitse.
Umuhanzi Birori Phénéas, ni we wahimbye indirimbo yitwa ‘Guhinga birananiye’ bamwe bari bazi ko yitwa ‘Indayi ndayi, ndayi, nda ti, ti, ti…’ ubwo yigaga muri Collège Officiel de Kigali (COK), ishuri ryari rifite Orchestre y’abanyeshuri baririmbye indirimbo zanyuze benshi mu gihe cyabo (1972 - 1978).
Hagamijwe guha umurongo n’icyerekezo ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), ku bufatanye n’inzego z’umutekano bakomeje gukora ubugenzuzi hirya no hino mu Gihugu bakangurira (...)
Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, ku ya 6 Gicurasi 2024, mu gutangira imirimo yo gushyira kaburimbo iciriritse mu muhanda uturuka i Karama/ateliye ukagera ku isoko ryo mu Rwanza, mu Karere ka Gisagara.
Mu mwaka ushize wa 2023, ni bwo Ufitese Assia wo mu Murenge wa Kigarama w’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali yatewe inda, agisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.
Abayobozi n’abakozi b’Ikigo gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (National Examination and School Inspection Authority - NESA), tariki 10 Gicurasi 2024, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama ruherereye mu Karere Bugesera, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside zirushyinguyemo.
Bamwe mubafite uburwayi bwo mu mutwe mu Rwanda, bavuga ko gushyirwa mu kato bituma uburwayi bwabo bubaviramo ubumuga kandi bashobora kuvurwa bagakira, basaba kwitabwaho no kugezwa kwa muganga kuko uburwayi bwo mu mutwe buvurwa bugakira.
Abakozi b’Ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Trinity Metals Group) mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, ni bamwe mu basaba Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’Abafatanyabikorwa bayo udukingirizo twinshi two kubarinda kwandura virusi itera SIDA, kuko utwo bahabwa ngo tudahagije.
Perezida Paul Kagame yakiriye Intumwa zaturutse mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage, baganira ku bibazo byugarije Isi birimo icy’abimukira ndetse n’ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda n’u Budage.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 10 Gicurasi, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yunamiye abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri iyi nshuro ya 30, ubwo hibukwaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yari yahurije hamwe ibigo byose biyishamikiyeho (...)
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko nyuma yo gusana ububiko bwa Rwabuye byatumye ububiko bw’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda bwiyongeraho litiro miliyoni enye.
Nubwo mu masezerano Ikigega gitera Inkunga Imishinga y’Iterambere (BDF) cyari cyagiranye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yavugaga ko inguzanyo nzahurabukungu (Economic Recovery) itagomba kurenza iminsi icumi, ariko BDF yatinze iminsi 269.
Kuri uyu wa Gatanu, umutoza w’Amavubi Frank Spittler yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 37 bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 muri Kamena 2026.
Abakozi 195 bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF), ku wa Kane tariki 9 Gicurasi 2024, basoje amasomo yo gutwara ibinyabiziga no gucunga umutekano wo mu muhanda.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza rwamurikiwe urubuga rwa interineti rwa "CyberRwanda" ruzajya rukuraho amakuru arufasha mu kwirinda inda zitateganyijwe ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Muri Indonesia, umugabo aherutse mu guturwa nyuma yo kumenya ko umugore we bari bamaranye iminsi 12, Atari umugore ahubwo mu by’ukuri ari umugabo wihinduye umugore.
Perezida wa Kenya William Ruto yatangije ibiganiro by’ubuhuza bigamije amahoro no guhagarika intambara hagati y’impande zihanganye muri Sudan y’Epfo, yizeza ko yiteguye gutanga umusanzu mu kurangiza uruhererekane rw’amakimbirane n’umutekano muke byayogoje icyo gihugu.
Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’umutungo wa Leta (PAC), ntiyemeranya n’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, ku gihe yemeza ko inyubako izakoreramo Ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo izaba yarangiye.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA urashimira abafatanyabikorwa, ibigo bya Leta n’abikorera bazirikana bakanasura bagamije gufata mu mugongo abarokotse Jenoside batishoboye batuye mu bice bya kure mu cyaro.
Abaturage bo mu Murenge wa Mbuye barishimira ikiraro cyo mu kirere bubakiwe ku mugezi w’Ururumanza, kikaba gihuza Akagari ka Mwendo na Gisanga, kizabarinda kongera gutwarwa n’amazi.
Intama ikomeje kuba imari ishyushye ku baturage batuye mu Karere ka Nyabihu aho buri wa Kabiri na buri wa Kane w’icyumweru, ku isoko ry’amatungo magufi rya Mukamira muri aka Karere usanga haba hashyushye, ari urunyuranyurane rw’amatungo magufi (cyane cyane Intama), aho abacuruzi baba baje kurangura izo bajyana hirya no (...)
Ibitare bya Mashyiga biherereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Kamonyi, Umurenge wa Karama, Akagari ka Bitare, Umudugudu wa Kokobe. Ni agace kahoze kitwa Gishubi (Rukoma). Ni ibitare byinshi binogeye ijisho, bimwe biteretse hejuru y’ibindi nk’ibiri ku mashyiga, ari na ho hakomotse iyo nyito ngo ni Ibitare bya Mashyiga.
Perezida Mahamat Idriss "Kaka" Déby Itno, watsinze amatora yo kuyobora Chad nyuma y’uko yari amaze imyaka itatu ayobora icyo gihugu mu nzibacyuho, yavutse ku itariki 4 Mata 1984, akaba yari umusirikare mukuru ufite ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye.
Taliki ya 07 Gicurasi 2024 i Dakar muri Sénégal hateraniye Inama Mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal ifatanyije n’Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA Sénégal.
Mu Murenge wa Nyakabanda w’Akarere ka Nyarugenge, ku wa Kane tariki 9 Gicurasi 2024, hatashywe ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kigizwe n’urukuta ruriho amazina y’abazize Jenoside mu 1994.
Ubuyobozi bw’Ikigega Gitera Inkunga Imishinga y’Iterambere (BDF) bwananiwe gukoresha amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 800 yari kugirira Abanyarwanda akamaro bahitamo kuyasubiza.
Ku wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024, ikipe ya APR BBC yatsinzwe na US Monastir yo muri Tunisia amanota 83-70, bikomeza imibare ya APR BBC mu gushaka itike y’imikino ya 1/4 izabera mu Rwanda.
Mu Karere ka Bugesera hari abaturage mu myaka ishize bakunze kugaragaza ko kuba ako Karere kadafite igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyemewe, byadindije imishinga yabo, bituma n’iterambere ry’Umujyi wa Nyamata ritihuta, kubera ko hari ibyo batemererwaga gukora kuko babwirwaga ko icyateganyirijwe ubutaka (...)
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), bwasabwe ibisobanuro ku modoka baguriye rwiyemezamirimo kandi nyamara mu masezerano hagaragaramo ko bagombaga kuyimukodeshereza.
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri n’abayobozi babo baturutse mu ishami ry’ubucuruzi rya Kaminuza ya Harvard iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nsanzabaganwa Straton, yitabye Imana ku myaka 79 y’amavuko aguye mu bitaro bya Kanombe azize indwara yo guturika kw’imitsi y’ubwonko izwi nka ‘stroke’. Abamuzi bamushimira ko asize umurage mwiza ujyana n’umusanzu ukomeye yatanze mu bijyanye no kubungabunga ururimi rw’Ikinyarwanda, umuco ndetse n’amateka.
Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ngororero, JADF Isangano, baratangaza ko biyemeje kurandura igwingira mu bana, barushaho kwigisha abaturage kuko ibyo kurya byo bihari.
Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri (Rwanbatt-12) ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) zambitswe imidari y’ishimwe ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa zikora mu kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Umusore ukomoka muri Nigeria witwa Young C yatangiye igikorwa cyo gutinyura abantu kugerageza gukora bimwe mu bintu batinya mu cyo yise "Daring Challenge" harimo no gushyingurwa umuntu ari muzima nyuma y’uko amaze mu mva amasaha 23.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, tariki 16 Mata na tariki 6 Gicurasi 2024 rwataye muri yombi abantu batandatu bakurikiranyweho icyaha cyo gushyira ahagaragara no ku mbuga nkoranyambaga ibiteye isoni.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko umubano w’u Burundi n’u Rwanda wabaye mubi ndetse ko icyemezo bwafashe cyo gufunga umupaka kibabaje.
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali haje sitasiyo (Electric Vehicle Plug-in/EVP) zisharija ibinyabiziga bitwarwa 100% n’amashanyarazi, aho moto ihabwa umuriro ku mafaranga 1,680Frw ikagenda ibirometero hafi 100 utarashiramo(urugendo rwo kuva nk’i Kigali ujya i Huye).
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bugiye gutangira gahunda yo gutunganya ahantu harindwi hasanzwe imyubakire y’akajagari, mu rwego rwo gufasha abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga gutura neza.
Guverinema ya Kenya yaginyanye amasezerano n’abaganga, bari bamaze igihe mu myigaragambyo kongera gusubira mu bikorwa byo kwita k’ubuzima bw’abaturage b’iki gihugu.
Umuraperi w’Umunya-Canada Aubrey Drake Graham uzwi nka Drake, ubuzima bwe buri mu kaga nyuma y’uko urugo rwe ruherereye i Toronto rurashweho n’umutu utaramenyekanye agakomeretsa mu buryo bukomeye ushinzwe umutekano we.
Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Ani Elijah ukinira Bugesera FC azakinira Amavubi kuva muri Kamena 2024.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gicurasi 2023, shampiyona y’icyiciro cya mbere yari yakomeje , Ikipe ya REG BBC itsinda ikipe ya UGB BBC amanota 87-86 mu mukino waranzwe n’amahane naho mu bagore amakipe arimo APR na REG BBC yitwara neza.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika (RWABATT12), ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zituruka mu bihugu bitandukanye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santrafurika (MINUSCA) ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta y’icyo gihugu, batashye ku mugaragaro inzu y’ababyeyi yo (...)
Habimana Alfred wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke ni we watorewe kuba Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.
Abenshi mu bitabiriye imikino ya nyuma mu marushanwa Umurenge Kagame Cup, aherutse kubera mu Karere ka Rubavu kuva ku itariki 04-06 Gicurasi 2024, babonye umukecuru wakiniraga ikipe yari ihagarariye Akarere ka Rulindo mu bagore, mu mukino wa Basketball.
Muri Afurika y’Epfo, abantu batanu bapfuye abandi bagera kuri 50 bo bari baheze munsi y’ibikuta by’inyubako y’umuturirwa igeretse gatanu, yasenyutse ikirimo kubakwa mu Mujyi wa George, mu Ntara ya Western Cape, impamvu y’uko gusenyuka ikaba itahise imenyekana.