Bugesera: Kutamenya gutegura imishinga bibangamira urubyiruko kubona inguzanyo

Ubumenyi budahagije mu gutegura imishinga ni kimwe mu bizitiye urubyiruko mu karere ka Bugesera mu kubona inguzanyo mu bigo by’imari kuko umwaka ushize hafi 1/3 cy’imishinga y’urubyiruko yari yashyikirijwe ibigo by’imari ariyo yonyine yabonye inguzanyo nyuma yo kwishyingirwa na BDF.

Umwaka ushize imishinga 12 y’urubyiruko niyo yabonye inguzanyo nyuma yo kwishingirwa na BDF, ikigega cyo guteza imbere abikorera, mu gihe imishinga 42 ariyo yari yashyikirijwe ibigo by’imari, imwe iza kunengwa kuba itanoze.

Nubwo urubyiruko ruhamagarirwa gukora rukihangira imirimo rudategereje abaruha akazi ngo igishoro kiracyari ikibazo, ibyo bikiyongeraho kutagira ingwate kwa benshi mu rubyiruko nk’uko bivugwa na Ndahiro Gahizi Felicien ashinzwe iterambere , umuco na Siporo mu murenge wa Musenyi.

Ati “twasanze inzira nziza zo kugirango ubone ingwate ari ukwishyira hamwe, ibyo bigatuma mugirirwa icyizere bitandukanye nuko umwe bamugirira icyizere, nk’ubu byaratangiye kubajya mu mirenge Sacco kuko nanjye niko nabigenje kandi nkaba ariyo nama ngira bagenzi banjye b’urubyiruko”.

Gahigi Jean Claude ni umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'urubyiruko mu karere ka Bugesera.
Gahigi Jean Claude ni umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Bugesera.

Gahigi Jean Claude ni umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Bugesera avuga ko hagiye kongerwa ingufu mu mahugurwa ahabwa urubyiruko ajyanye no kwihangira imishinga.

Urubyiruko rwo mu karere ka Bugesera yarurasabya kurushaho kwigirira icyizere, kandi rukagomba kwirinda amacakubiri ayo ariyo yose , ruharanira ko ibyiza u Rwanda rwagezeho bitasubira inyuma.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka