Ruhango: Abapfakajwe na Jenoside basarasabwa gukomeza kwiyubakomo icyizere

Abagore bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu mudugudu wa Mirambi akagari ka Burima mu murenge wa Kinazi, barasabwa kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagakomeza kwiyubakamo icyizere baharanira gukora kugirango bakomeze kwiteza imbere.

Ibi babisabwe tariki 08/03/2014 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka w’umugore. Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwifatanyije n’abapfakazi ba Jenoside bo mu mudugudu wa Mirambi akagari ka Burima mu murenge wa Kinazi, bubatera inkunga ariko bunabasaba gukomeza kwiyubaka.

Olive Ufitemariya umuhuzabikorwa w’inama y’abagore mu karere ka Ruhango, avuga ko impamvu bifatanyije n’aba bapfakazi , ari uko ngo bafite ibikomere byinshi basigiwe na Jenoside.

Icyakora nubwo bafite ibibazo basigiwe na Jenoside, Olive yabasabye gukomeza kwiyubakamo icyizere bakora ibyabateza imbere.

Aba bapfakazi barishimira uko Leta y’ubumwe ikomeje kubitaho bigatuma badaheranwa n’agahinda, ahubwo bigatuma nabo bakomeza kwibona mu iterambere kimwe n’abandi, nubwo bafite bimwe mu bikomere basigihe na Jenoside.

Ku munsi w'umugore ubuyobozi bw'akarere ka Ruhango bwifatanyije n'abapfakajwe na Jenoside.
Ku munsi w’umugore ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwifatanyije n’abapfakajwe na Jenoside.

Musabimana Judith ni umwe muri aba bapfakazi, avuga ko mbere yari abayeho nabi, ariko kubera gukomeza kwitabwaho ngo yumva akomeye cyane. Kugeza ubu Judith afite inka n’inzu yahawe na Leta, avuga ko ibi agomba kubiheraho yiteza imbere.

Agira ati “mbere ntarabona ubu bufasha, nahoraga nigunze, numvaga njye ntari umuntu, ariko kubera kunyegera no gukomeza kunyitaho, ubu ndiyumvamo icyizere rwose, kuko niyo haje umuntu akambwira ngo waramutse ute Judith numva nezerewe”.

Uretse uyu muhango wijihirijwe mu mudugudu wa Mirambi ku rwego rw’akarere, wanijihirijwe mu yindi midugudu igize akarere ka Ruhango, aho hagiye hafaswa abagore batishoboye. Inkunga batewe hakaba harimo ibiribwa, ibitenge, amafaranga n’ibindi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka