Kayonza: Abagore bizihije umunsi wabo baremera bagenzi babo batishoboye

Bagendeye ku nsanganyamatsiko igira iti “Twubake dushingiye ku byo twagezeho dukomeze imihigo”, abagore bo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bizihije umunsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugori wabaye tariki 08/03/2014 baremera bagenzi ba bo batishoboye.

Abagore bo mu karere ka Kayonza muri rusange ngo bafite ibyo bamaze kugeraho kandi bigaragarira buri wese nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwibambe Consolee abivuga.

By’umwihariko abo mu murenge wa Rukara ngo ni abagore bifashije nk’uko byagaragaye ubwo baremeraga bagenzi ba bo.

Abagore baremeye ibyo kurya bagenzi ba bo batishoboye n'imiryango y'abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.
Abagore baremeye ibyo kurya bagenzi ba bo batishoboye n’imiryango y’abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore muri uwo murenge, Nyinawumuntu Agnes avuga ko benshi mu bagore bo muri uwo murenge bakora imirimo itandukanye, ariko ikirenzeho bakaba banikemurira ibibazo bya bo badateze amaboko.

Yagize ati “Abagore b’i Rukara baracuruza bakabasha kwiyishyurira mitiweri, noneho ntabwo umuntu ashobora kugira icyo aha undi na we atagifite. Ntabwo umuntu yakwikura ibiro 15 by’ibishyimbo byo kuremera mugenzi we na we atabifite mu rugo rwe. Bafite aho bavuye n’aho bageze, bafite n’aho bashaka kugeza bagenzi ba bo”.

Uretse ibintu bitandukanye birimo ibyo kurya n’imyambaro baremeye bagenzi ba bo batishoboye n’imwe mu miryango y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya mu minsi ishize, abo bagore banaremeye bagenzi ba bo inka eshanu, bakavuga ko ari igikorwa kigaragaza ko umugore na we asigaye afite ubushobozi bwo kunganira leta mu iterambere ry’igihugu abikesha kuvanwa mu bwigunge.

Imiryango itanu yahawe inka n'abagore bishimira iterambere bamaze kugeraho.
Imiryango itanu yahawe inka n’abagore bishimira iterambere bamaze kugeraho.

Abaremewe izo nka bavuze ko bishimiye uburyo bagenzi ba bo babatekerejeho, bavuga ko intego bafite ari iy’uko na bo bazagira abo baremera mu minsi iri imbere.

Abagore bo mu murenge wa Rukara kandi banashimiwe gahunda bihaye yo kunganira inzego za Leta bakora imirimo y’amaboko kugira ngo ahari inyubako za leta hase neza, bakaba barateye ubusitani bwo ku rwibutso rushya ruri kubakwa ruzimurirwamo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo ku nzu ya mwarimu muri uwo murenge no kuzindi nyubako za Leta mu tugari tunyuranye tw’umurenge wa Rukara.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umuco wo kugabirana no gusangira tuwukomereho kuko uri mu bikurura ubucuti , bigatuma abantu bibonanamo

rukara yanditse ku itariki ya: 10-03-2014  →  Musubize

abagore rwose nibo nyingi y’iterambere ry’imiryango yacu ndetse n’igihugu cyacu ubonye ukuntu leta yabateje imbere ubu bakaba ari abantu bakomeye ntawabura kubyishimira none nabo bageze aho bafasha leta mukugenera abandi inkunga zibakura mu bukene!none nabo bari kugabira bagenzi babo ibyo nibyo bita kwihesha agaciro nyako.

Mariko yanditse ku itariki ya: 10-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka