Huye: Yishimira ko umugore atakiri nk’itungo batunga mu rugo

Louise Muzayire uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Murenge wa Mukura ho mu karere ka Huye, yishimira ko umugore atakiri nk’itungo batunga mu rugo, ahubwo akaba asigaye ari umufasha.

Agaragaza iki gitekerezo, Muzayire yabwiraga abari baje kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore mu murenge wa Mukura ho mu karere ka Huye. Yagize ati “umugore w’iki gihe ngira ngo ntabwo akiri ikibazo. Hari abagabo nahoze mbwira nti ‘nizere ko umugore atakiri itungo.’”

Yunzemo ati “Kera basabaga umusore gushaka umugore ati ‘umugore se ndamushaka ngo mutungishe iki’? Kuri iki gihe umugore ntakiri itungo. Ni umufasha.”

Louise Muzayire (ufite mikoro) uhagarariye inama y'igihugu y'abagore mu Murenge wa Mukura.
Louise Muzayire (ufite mikoro) uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Murenge wa Mukura.

Ibi Muzayire abivugira ko ngo abagore na bo basigaye bagira uruhare mu gutuma ingo zabo zitera imbere, ahanini babikesha amatsinda y’intambwe begeranyamo amafaranga, ufite umushinga bakayamugurizaho, kandi buri wese akaba afite icyo azakoresha ubwizigame bwe mu gikorwa bita “kurasa ku ntego” bakora nyuma y’umwaka bazigama.

Kuba abagore bagira uruhare mu gutuma ingo zabo zitera imbere, abagore bo mu murenge wa Mukura banabigaragaje berekana ibikoresho babashije kugura byo mu ngo zabo “barasa ku ntego”
harimo ishyiga batekeraho bifashishije gaz, televiziyo, ibisorori babikamo amafunguro ntakonje, amateremusi, za matela, n’ibindi.

Bimwe mu byo abagore bo muri Mukura bagezeho babikesha kurasa ku ntego mu matsinda y'intambwe.
Bimwe mu byo abagore bo muri Mukura bagezeho babikesha kurasa ku ntego mu matsinda y’intambwe.

Muzayire kandi ati “Umugore na we afite ibitekerezo. Aho twaherewe ijambo natwe twagaragaje ko dufite ubwenge. Dufite kwiteza imbere. Ntabwo tukiri wa mugore ugenda ku mufuka nta kirimo. N’iyo kidahari uba ufite aho wagishyize hafi aho.”

Umurenge wa Mukura utuwe n’abaturage ibihumbi 19 magana atandatu na 87, harimo abagore ibihumbi 11 magana abiri na batandatu ndetse n’abagabo ibihumbi umunani magana ane na 81.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubwo buhake murugo, iyo ngoyi mu miryango yagiye nk’amahembe y’imbwa kandi nibyo twifuza ko murugo harangwa n’ubwumvikane ubworohererane ndetse no kuzuzanya nibyo bigomba kuranga imiryango nyarwanda

karenzi yanditse ku itariki ya: 9-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka