1. Abatutage b
    Ingo zose zo muri Nyamagabe zatangiye guhabwa inzitiramubu ku buntu

    25 April 2024 at 08:40 Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yizeza ko izasimbuza inzitiramubu buri myaka itatu mu turere twose tuzihabwa mu Gihugu ihereye kuri Nyamagabe, aho buri rugo ruzazihabwa ku buntu.

  2. Umubu urimo kuruma umuntu
    Menya itandukaniro ry’umubu utera Malaria n’indi, benshi baworora batabizi

    24 April 2024 at 15:18 Umuturage w’i Nyamagabe witwa Nibarere Agnès, avuga ko ahora atambuka ahantu haretse amazi mu kiziba cyangwa ubwe agatereka amazi mu nzu mu gikoresho yayavomeyemo, akabonamo udusimba dutaragurika ariko akigendera ntabyiteho.

  3. Drones zigeza amaraso mu bitaro ku kigero cya 75%
    75% by’amaraso yoherezwa mu bitaro mu Rwanda atwarwa na Drones

    24 April 2024 at 14:27 Ikigo Zipline kiyoboye mu gukwirakwiza ibikoresho birimo n’amaraso ahabwa abarwayi kwa muganga cyifashishije utudege tutagira abapilote, kivuga ko mu Rwanda kigira uruhare rwa 75% mu kugeza amaraso ku bitaro byo hanze ya Kigali.

  4. Inama Mpuzamahanga ya 8 kuri Malaria irimo kubera i Kigali
    Kurandura Malaria burundu bisaba ingamba zikomatanyije - Impuguke

    24 April 2024 at 13:00 Impuguke mu buzima zigaragaza ko kurwanya no kurandura burundu indwara ya Malaria, bisaba ingambwa zikomatanyije kuko ari byo bishobora gutanga umusaruro, mu kurinda abaremba bakazanazahazwa n’iyo ndwara ihitana abatari bake.

  5. Menya indwara ya ‘Hemophilia’ ishobora gutera urupfu cyangwa ubumuga

    24 April 2024 at 09:23 Umuryango urwanya indwara yo kuva kw’amaraso gukabije yitwa Hemophilia (Hemofiliya), hamwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), barahamagarira abantu bafite ibimenyetso by’iyo ndwara, kwihutira kuyisuzumisha hakiri kare, kugira ngo birinde impfu cyangwa ubumuga.

  6. Sobanukirwa byinshi ku ndwara ya Glaucoma itera ubuhumyi

    22 April 2024 at 08:59 Indwara ya Glaucoma ni indwara ifata umutsi wa ‘Nerf Obtique’ ufata amakuru y’ijisho ukayajyana ku bwonko bw’umuntu ikajyenda iwumunga buhoro buhoro bikarangira umuntu abaye impumyi.

  7. Umunyeshuri mu rwunge rw
    RBC yatanze inzitiramubu z’ubuntu ku banyeshuri bose biga bacumbikirwa

    21 April 2024 at 10:15 Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC) cyatanze inzitiramubu z’ubuntu ku banyeshuri bose bacumbikirwa mu bigo bya Leta n’ibyigenga, nyuma yo kubona ko bari mu byiciro byibasiwe n’iyo ndwara kurusha abandi mu Gihugu.

  8. Musabimana Emmanuel, umujyanama w
    Abakirwara Malaria ni ibihumbi 600 muri Miliyoni eshanu bayirwaraga muri 2016

    19 April 2024 at 08:07 Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), kigiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria ku itariki 25 Mata, cyishimira ko iyo ndwara yagabanutse kubera gukoresha Abajyanama b’ubuzima.

  9. Ingabo zatangiye ibikorwa byo gusuzuma abarwayi zikabavura ku buntu
    Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

    17 April 2024 at 14:23 Inzobere z’abaganga bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) zaturutse mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, ku wa Kabiri tariki 16 Mata 2024 zatangiye ibikorwa byo kuvura abaturage ku buntu mu Karere ka Karongi.

  10. Umuti wavanywe ku isoko
    FDA yahagaritse umuti witwa ‘Benylin Paediatric Syrup’

    13 April 2024 at 13:49 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA), cyatangaje ko cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa rya nimero 329304 y’umuti wa Benylin Paediatric Syrup ku isoko ry’u Rwanda, wahabwaga abana.

  11. Uwahungabanye akenera kuruhuka ntawe umushungereye
    Dore uburyo 12 wafashamo uwagize ihungabana

    12 April 2024 at 08:59 Ubushakashatsi bwakozwe mu 2018, bwagaragaje ko abarokotse Jenoside yekorewe Abatutsi ari bo benshi bafite ikibazo cy’ihungabana n’agahinda gakabije ugereranyije n’abandi Banyarwanda. Ubu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside n’iyari Minisiteri y’Umuco na Siporo.

  12. Uko Yubahe yari ameze mbere na nyuma yo gufashwa akayungururirwa amaraso, ubu araseka
    Yubahe arashimira abamufashije kubona ubuvuzi bwo kuyungurura amaraso

    10 April 2024 at 08:13 Yubahe Beatrice w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, wasabiwe ubutabazi bwihuse bw’amafaranga agera kuri Miliyoni eshanu yo kumufasha kuyungurura amaraso (Dialyse), arashimira ababigizemo uruhare kuko ubufasha yabonye bwatumye ashobora kubyimbuka akaba ategereje ko ahindirirwa impyiko agasubira mu ishuri.

  13. Abanyarwanda bibukijwe kuba hafi abagira ihungabana
    RBC yibukije Abanyarwanda kuba hafi umuntu wagira ihungabana

    9 April 2024 at 20:20 Muri iyi minsi u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakoerewe Abatutsimu 1994, hari abakigaragaza ibimenyetso by’ihungabana, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), kikaba gisaba Abanyarwanda kuba hafi yabo no kwiyambaza inzego z’ubuzima mu gihe bibaye ngombwa, kinagaragaza nomero za telefone zakwifashishwa mu gihe hari ugize icyo kibazo.

  14. Inzu y
    Kamonyi: Bashyikirijwe inzu y’ababyeyi yo kubyariramo basaba n’imbangukiragutabara

    6 April 2024 at 11:16 Abaturage bo mu Murenge wa Nyarubaka mu Murenge wa Kamonyi, baturiye ikigo nderabuzima cya Nyagihamba, bashyikirijwe inzu ababyeyi babyariramo, ariko banifuza guhabwa imbangukiragutabara yo gufasha abagize ibibazo bisaba kujyanwa ku bitaro bifite ubushobozi.

  15. Bishimiye kwegerezwa ikigo cyita ku bana bafite Autisme
    Muhanga: Ababyeyi b’abana bafite ubumuga bwa ‘Autisme’ barishimira kwegerezwa ikigo kibitaho

    5 April 2024 at 22:19 Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwa Autisme mu Karere ka Muhanga, barishimira kwegerezwa ikigo kibitaho cyitwa ‘Oroshya Autisme’, kuko n’ubwo kimaze igihe gito gitangiye gukora, abo babyeyi batangiye kubona abana babo bahindura ubuzima ugereranyije na mbere.

  16. Uwahawe impyiko y
    Amerika: Uwa mbere watewemo impyiko y’ingurube yasezerewe mu bitaro

    4 April 2024 at 13:53 Muri Amerika, umurwayi wa mbere ku Isi watewemo impyiko y’ingurube yatashye iwe, nyuma yo gusezererwa n’ibitaro bya ‘Massachusetts General Hospital’, akaba atashye yari amaze ibyumweru hafi bibiri akorewe ubwo buvuzi.

  17. Gakenke: Ingabo na Polisi bagiye kuvura abaturage 2,000

    3 April 2024 at 22:19 Muri gahunda y’Ingabo na Polisi yiswe ‘Defence and Security Citizen Outreach Programme’, itsinda ry’abaganga riturutse mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe ryageze mu Karere ka Gakenke, aho bagiye kumara ibyumweru bibiri bavura abaturage indwara zitandukanye.

  18. Abitariye iki gikorwa basobanurirwa ibya Autism
    Abana bafite ubumuga bwa ‘Autism’ bakwiye kwitabwaho byihariye

    3 April 2024 at 10:33 Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwa Autism, buterwa n’ikibazo umwana aba yaragize ku bwonko bigatuma agira imyitwarire idasanzwe, ntabashe kuvuga mu gihe abandi bana batangirira kuvuga n’ibindi bimenyetso, bavuga ko ibyo bituma kubavuza cyangwa amashuri yabo bihenda cyane ku buryo ababasha kubyigondera ari mbarwa, bakifuza kubifashwamo kuko ari abana n’abandi.

  19. Gukingira abana biracyahenda
    Gukingira umwana umwe bitwara asaga ibihumbi 100Frw

    3 April 2024 at 10:02 Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) igaragaza ko mu Rwanda ikiguzi kigenda ku mwana ku nkingo zose ateganyirijwe kuva akivuka, kirenga Amadolari y’Amerika 80 (asaga ibihumbi 100Frw), utabariyemo ikiguzi cya serivisi.

  20. Abadafite imyirondoro ihuye basabwa kujya gukosoza ku Kagari
    Abaturage barasabwa kumenya imyirondoro yabo mbere yo kujya kwivuza

    2 April 2024 at 17:42 Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi (RSSB) ishami rya Nyagatare, Nzamurambaho Sylvain, asaba abaturage kumenya imyirondoro yabo bakoresheje telefone igendanwa, kugira ngo hirindwe ko bashobora gutinda guhabwa serivisi kwa muganga, kubera kudahura k’umwirondoro uri ku ikarita ndangamuntu n’uri muri sisiteme.

  21. Ababyeyi bishimiye iryo koranabuhanga kuko hari amafishi yangirikaga
    Kubika amakuru y’ikingira hifashishijwe ikoranabuhanga bizagabanya arenga Miliyoni 300Frw ku yakoreshwaga

    2 April 2024 at 16:47 Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko uburyo bwo kubika amakuru y’abana bakingiwe hakoreshejwe ikoranabuhanga, buzagabanya ikiguzi cy’Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 300, yagendaga ku ikoreshwa ry’ifishi yandikagwaho aya buri mwana.