EdTech Monday ni ikiganiro ngarukakwezi gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho cyibanda ku nsanganyamatsiko zitandukanye, zigamije gutanga umusanzu mu burezi bw’u Rwanda kandi bufite ireme.
Ibarura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda, rigaragaza ko Intara y’Amajyepfo ari yo ibarizwamo telefone nkeya ku kigero cya 71.9% mu gihe mu Mujyi wa Kigali abatunze telefone bangana na 92.4%.
Umuntu wa mbere yamaze gushyirwamo akuma mu bwonko kagereranywa na mudasobwa ka sosiyete Neuralink ya Elon Musk, iyo ikaba ari intambwe ya mbere yo kugera ku nzozi za Elon Musk zo kugenzura ibikoresho by’ikoranabuhanga hakoreshejwe igitekerezo.
Bamwe mu bakuru b’Imidugudu yo mu Karere ka Nyabihu bavuga ko gukora no kuzuza inshingano batorewe bikomeje gukomwa mu nkokora no kuba batagira Telefoni zigezweho zizwi nka Smartphones, bagasaba ko izo bamaze igihe barijejwe harebwa uburyo bazihabwa, kugira ngo biborohereze muri za raporo no guhanahana amakuru y’ibibera mu Midugudu mu buryo bwihuse.
Iyo porogaramu ikoreshwa na mudasobwa (Artificial Intelligence model), yakozwe n’abashakashatsi mpuzamahanga, ikaba ifite ubushobozi bwo kumenya ibizaba ku buzima bw’abantu mu bihe bizaza, harimo n’igihe bazapfira.
Sosiyete ifite uburambe mu by’ikoranabuhanga yitwa Qualcomm, muri uku kwezi k’Ukuboza 2023 yasoje umwaka wa mbere imaze ifasha ba rwiyemezamirimo b’Abanyafurika bahanze udushya, aho bahawe amahugurwa, bafashwa kunoza imishinga yabo, mu rwego rwo guteza imbere no gushyigikira imishinga mishya y’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavuye mu mirenge itandukanye banenze uburyo ubuyobozi bwo mu mirenge bwabatse amafaranga ya Ejo Heza, n’ay’ubwisungane mu kwivuza (mituweli) bizezwa telefone z’ubuntu, nyamara bajya kuzifata bagacibwa ibihumbi 20 Frw.
Abakomiseri n’abandi bakozi ba Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu barishimira ubumenyi bungutse mu bijyanye no guhuza umutekano w’ibikorerwa kuri za murandasi by’ikoranabuhanga n’uburenganzira bwa muntu.
Banki ya Kigali (BK), yatangaje ko ifite gahunda yo kuzaba yamaze gushyira serivisi zayo zose mu ikoranabuhanga mu myaka ibiri iri imbere, bijyanye n’uko irimo gukora neza yifashishije serivisi zamaze gushyirwa mu ikoranabuhanga.
EdTech Monday ni ikiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho cyibanda ku nsanganyamatsiko zitandukanye, aho kuri uyu wa Mbere kizibanda ku kugenzura uburezi bukomatanya uburyo busanzwe n’iya kure.
Bamwe mu baturage bakoresha amavomo rusange, barishimira ko kuvoma bakoresheje ikoranabuhanga rya mubazi, byabakijije kubyigana mu gihe cyo kuvoma, nk’uko byakorwaga mbere bataragezwaho za mubazi.
Abantu babarirwa mu bihumbi 30 bo mu Karere ka Muhanga bagiye guhabwa telefone zigezweho, kuri nkunganire y’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, aho azishyurira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 45 kuri buri wese uyifuza.
Ikiganiro EdTech Monday, igice cyo muri uku kwezi k’Ukwakira 2023 cyibanda ku bumenyi mu ikoranabuhanga cyagarutse aho kigaruka ku bikorwa bigamije kuzamura ubumenyi bw’ikoranabuhanga hagamijwe gushyigikira gahunda za Leta mu guteza imbere uburezi bufite ireme.
Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu. Ni muri urwo rwego abikorera bafite umukoro wo kohereza hanze y’Igihugu amabuye y’agaciro atunganyijwe kuko biyongerera agaciro bikanareshya abashoramari.
Mu Rwanda hateraniye inama yo ku rwego rw’Igihugu y’iminsi ibiri irimo kwigira hamwe uko ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) bwakoreshwa bugatanga umusaruro butagize icyo buhungabanya.
Ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga y’Ihuriro rya G77 n’u Bushinwa ibera muri Cuba, tariki 15 Nzeri 2023, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko gushyira ingufu mu ikoranabuhanga bizakuraho ibibazo byugarije bimwe mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere.
Mutsinzi Aimé Alcide w’imyaka 12 y’amavuko wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye kuri Collège Saint André mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu banyeshuri barangije amahugurwa y’ikoranabuhanga atangirwa ku kigo cyitwa Keza Education Future Lab mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko Intore 1500 mu ikoranabuhanga, zigiye koherezwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, kugira ngo zihugure abaturage ibijyanye n’ikoranabuhanga.
Ibikorwa byo guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga ku mugabane w’Afurika, bitwara arenga Miliyali enye z’Amadorali y’Amerika buri mwaka.
Abahagarariye Ishami rya Siyansi n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), batangije ubukangurambaga bwo gusaba ababyeyi kurinda abana ingaruka zaturuka ku ikoranabuhanga rikoreshejwe nabi.
Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko tariki 15 Nyakanga 2023 izahagarika Application yayo yari isanzwe ikoreshwa muri telefone (BK App) ikayisimbuza Application cyangwa se porogaramu nshya (BK Mobile App) yorohera abayikoresha kandi yihuta.