1. Ni gute uwavutse nyuma ya Jenoside ashobora kugirwaho ingaruka na yo?

    16 January 2024 at 16:28 Ni kenshi abantu bakunze kumva havugwa ko bamwe mu rubyiruko by’umwihariko abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafite ibibazo bifitanye isano n’amateka yayo.

  2. Basuye amashusho y
    Basobanuriwe amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, biyemeza gukumira ingengabitekerezo yayo

    14 January 2024 at 19:11 Urubyiruko rwo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, rwiganjemo abatundaga magendu n’ibiyobyabwenge nyuma bakiyemeza kubivamo, ubwo basuraga Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iherereye ahokorera Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, bagasobanurirwa amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, biyemeje gusigasira ibyagezweho bakumira Ingengabitekerezo ya Jenoside.

  3. Imyaka 30 irashize ONU imenyeshejwe ko mu Rwanda hategurwaga Jenoside, ibyima amatwi

    12 January 2024 at 23:15 Kuva 11 Mutarama 1994 kugeza tariki ya 11 Mutarama 2024, imyaka 30 yari ishize Umuryango w’Abibumbye (ONU) umuneyeshejwe ko mu Rwanda harimo gutegurwa Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntiwabyitaho.

  4. Muri 2023 hirya no hino habonetse imibiri y’abazize Jenoside, abakekwa barafatwa

    31 December 2023 at 18:29 Uko imyaka ishira indi igataha, hirya no hino mu gihugu hagenda haboneka imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe n’uko benshi mu bafite amakuru banga kuyatanga. Hari ababiterwa no kuba bafite aho bahuriye n’ibyaha bya Jenoside, abandi bakabiterwa n’amasano bafitanye n’abahamwe n’ibyaha.

  5. Urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete ruzatwara amafaranga agera kuri Miliyari imwe na Miliyoni 600
    Gicumbi: Imirimo yo kwagura urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete igeze ku musozo

    26 December 2023 at 03:12 Ibikorwa byo kwagura urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete, ruherereye mu Murenge wa Mutete, Akarere ka Gicumbi iri kugera ku musozo. Iyo nyubako biteganyijwe ko izatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari imwe na miliyoni 600, ije kuba igisubizo mu kubungabunga imibiri y’Abazize Jenoside, nyuma y’ubusabe bw’abafite ababo biciwe muri ako gace.

  6. Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyizwe mu murage w’Isi

    20 September 2023 at 15:35 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryatangaje ko urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero, urwa Murambi n’urwa Nyamata zashyizwe mu murage w’Isi.

  7. Bari bitwaje amafoto agaragaza ababo biciwe mu Gatumba
    Imyaka 19 irashize nta we urahanirwa kwica Abanyamulenge i Burundi mu Gatumba

    14 August 2023 at 12:37 Umuryango w’Abanyamulenge batuye hirya no hino ku Isi, wibutse ku nshuro ya 19 bene wabo biciwe mu nkambi ya Gatumba mu Gihugu cy’u Burundi, basaba Leta y’icyo Gihugu kubafasha kubona ubutabera kuko ababiciye bakidegembya.

  8. Abakora mu nganda z’icyayi baranenga abari abayobozi bazo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi

    3 July 2023 at 13:24 Abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu (Nyabihu Tea Factory) bavuga ko bo bashaka kunga ubumwe, bagakora ibinyuranye n’iby’abayobozi ndetse n’abakozi b’inganda z’ibyayi bakoze mu gihe cya Jenoside.

  9. Minisitiri Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya ECCAS

    2 July 2023 at 18:17 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yahagarariye Perezida Paul Kagame, mu nama ya 23 isanzwe ihuza abakuru b’ibihugu byo mu muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (ECCAS).

  10. Bashyize indabo ku rwibutso rwa Nyange
    Ngororero: Abanyamuryango ba RPF banenze abakirisitu bakoze Jenoside

    2 July 2023 at 13:21 Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange, banenga uwari padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyange, Seromba Athanase n’abakirisitu yayobora bijanditse.

  11. Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze
    Musanze: Basanga kwibuka Jenoside ari intwaro yo kuyirwanya

    1 July 2023 at 10:45 Abatuye akagari ka Cyabararika Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, basanga kuba baragize umuco gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari kimwe mu bibafasha guhangana na yo no kuyisobanurira abato.

  12. Kicukiro: Imibiri isaga ibihumbi icumi yashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gahanga

    1 July 2023 at 00:04 Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023 habaye igikorwa cyo kwimura no gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gikorwa kikaba cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gahanga. Ni igikorwa cyabanjirijwe n’umugoroba wo kwibuka wabereye kuri Paruwasi ya Gahanga tariki 29 Kamena 2023.

  13. Abarokotse Jenoside b
    Kudusura ni ukutwongerera iminsi yo kubaho - Abarokotse Jenoside b’i Nyange

    29 June 2023 at 06:34 Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, baravuga ko iyo babonye ababasura bakabafata mu mugongo bibongerera icyizere cyo kubaho, kandi ko kuba hari ababazirikana mu bihe bikomeye byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ukubashyigikira.

  14. Bunamiye inzirakarengane ziciwe muri Cour d
    Musanze: Abakarateka baranenga abataragize icyo bakora ngo barokore Abatutsi muri Jenoside

    28 June 2023 at 16:09 Abakina umukino njyarugamba wa Karate bo mu Karere ka Musanze, baranenga abataragize icyo bakora ngo baburizemo umugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyigerageza no kuyishyira mu bikorwa, kuko byashyize mu kaga ubuzima bw’imbaga y’Abatutsi.

  15. Mukamuzima Chadia ashyikirizwa inka n
    Rwamagana: Abafana ba APR FC bahaye inka uwarokotse Jenoside

    27 June 2023 at 08:06 Abafana b’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, bahuriye muri Fan Club Umurava, baremeye inka uwarokotse Jenoside utishoboye mu Murenge wa Nzige Akarere ka Rwamagana, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Muyumbu bakunamira inzirakarenge zirushyinguwemo.

  16. Minisiteri zitandukanye zibutse abari abakozi ba MIJEUMA n
    Dukeneye abatagatifu ba siporo, ab’umuco n’ab’urubyiruko - Minisitiri Bizimana

    26 June 2023 at 17:53 Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko abahanzi n’abakinnyi Jenoside yatwaye bari abahanga, ku buryo ngo bakwiye guhora bizihizwa nk’uko Kiliziya yizihiza Abatagatifu.

  17. Bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi
    Basanga abahakana n’abapfobya Jenoside bageze i Murambi bahinduka

    26 June 2023 at 15:27 Hari abatuye mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bavuga ko abahakana n’abapfobya Jenoside bahindura imyumvire, baramutse basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.

  18. Iyi nka yahawe Nyirabahizi yiswe Kiroko cya Manchester United
    Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside

    26 June 2023 at 11:02 Ihuriro ry’abafana b’ikipe ya Manchester United mu Rwanda, bavuga ko atari abafana b’abavuzanduru gusa ahubwo buri mwaka bashaka igikorwa bafashamo Abanyarwanda, cyane cyane abatishoboye hagamijwe kububaka mu bushobozi no mu mibereho myiza.

  19. Senegal: Abanyarwanda bakoze urugendo rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    25 June 2023 at 22:51 Ku itariki 24 Kamena 2023, Abanyarwanda baba muri Senegal bakoze urugendo rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, banagezwaho ibiganiro ku itegurwa rya Jenoside no kurwanya ihakana n’ipfobya byayo.

  20. RGB n
    RGB n’imiryango itari iya Leta biyemeje gufatanya Kwibuka banafasha abarokotse Jenoside

    25 June 2023 at 10:43 Umuryango w’Abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GAERG), uvuga ko amatsinda y’abo ufasha agiye kungukira mu kwibukira hamwe k’Urwego rw’Imiyoborere (RGB), n’imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda.

  21. Bashyira indabo ku mva ishyinguwemo imibiri irenga ibihumbi bitandatu
    Abakozi b’ibitaro bya Kibagabaga basuye urwibutso rwa Ntarama

    24 June 2023 at 09:49 Ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, abakozi b’Ibitaro bya Kibagabaga bagiye kwibukira ku rwibutso rwa Jenoside rw’i Ntarama mu Bugesera, kugira ngo bunguke uburyo bazajya bakira abahura n’ihungabana.