1. Abanyarwenya Dr Nsabi na Bijiyobija basezerewe mu bitaro bari barayemo

    22 April 2024 at 21:47 Abakinnyi ba filime bazwi ku mazina ya Dr Nsabi ( Nsabimana Eric) na Bijiyobija (Imanizabayo Prosper) baraye mu bitaro bya Nemba mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 21 Mata 2024, nyuma yo gukora impanuka.

  2. General Mubarakh Muganga n’itsinda ayoboye bagiriye uruzinduko muri Jordan

    22 April 2024 at 21:27 Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) General Mubarakh Muganga n’itsinda ayoboye, basuye ingabo za Jordan (Jordanian Armed Forces- JAF) ku cyicaro gikuru cyazo.

  3. General Francis Ogolla
    Kenya: General Ogolla waguye mu mpanuka arashyingurwa nta sanduku nubwo yari Umukirisitu

    20 April 2024 at 23:13 General Francis Ogolla wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, uherutse kugwa mu mpanuka y’indege ya girisirikare, yabaye ku itariki 18 Mata 2024, arashyingurwa kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2024, ariko arashyingurwa nta sanduku nubwo yari umukirisitu, kubera ko ari icyifuzo cye, nk’uko byasobanuwe na mukuru we, Canon Hezekiah.

  4. Imvura nyinshi yatumye umuhanda Muhanga-Ngororero ufungwa

    20 April 2024 at 12:24 Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera imvura nyinshi yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura, umuhanda Muhanga-Ngororero wabaye ufunzwe by’agateganyo.

  5. General Francis Omondi Ogolla
    Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya yaguye mu mpanuka

    18 April 2024 at 21:10 Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, General Francis Omondi Ogolla, hamwe n’abandi ba Ofisiye umunani bari kumwe, bitabye Imana baguye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu.

  6. Amafoto na Video byaranze umuhango wo kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda aba Ofisiye bashya 624

    16 April 2024 at 06:54 Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko gutakaza ubuzima uri mu Gisirikare ari ubutwari. Ibi yabitangaje tariki 15 Mata 2024 mu ijambo rye nyuma yo kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda ba Ofisiye 624 abaha ipeti rya Sous-Lieutenant.

  7. Perezida Kagame yinjije mu Ngabo z’u Rwanda aba Ofisiye 624

    15 April 2024 at 14:18 Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yinjije mu Ngabo z’u Rwanda aba ofisiye 624 bari bamaze igihe mu masomo ya gisirikare, abaha ipeti rya Sous-Lieutenant.

  8. Depite Arielle Kayabaga
    Depite Arielle Kayabaga yasabye Canada kwemeza ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba

    12 April 2024 at 09:45 Arielle Kayabaga, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada, yasabye ko iki gihugu cyakwemeza FDLR nk’umutwe w’iterabwoba.

  9. Perezida Kagame yibaza impamvu hari abadashyigikira M23

    8 April 2024 at 18:44 Perezida Paul Kagame avuga ko yibaza impamvu hari abadashyigikira umutwe wa M23, kubera ko ibyo abagize uwo mutwe baharanira ari uburenganzira bwabo bavutswa. Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mata 2024 mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda, ndetse n’ibyo mu mahanga.

  10. Musanze: Ibendera ryari ryabuze ryabonetse mu bwiherero

    6 April 2024 at 19:50 Abantu batatu batawe muri yombi nyuma y’uko ibendera ry’ikigo cy’amashuri cya GS Cyuve, ryari rimaze iminsi ryaraburiwe irengero, ritahuwe mu bwiherero bw’urugo rw’uwitwa Nyirangendahimana Elisabeth wakoraga isuku kuri icyo kigo.

  11. RIB yafunze abakoreshaga inzoka n’akanyamasyo mu buriganya (Video)

    4 April 2024 at 00:16 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Kayitare Joseph, Mutajiri Kikara Innocent na Mazimpaka Bernard, bakaba bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga no gukoresha inyamaswa zo mu gasozi bifashishaga mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

  12. Umuhanda Ngororero - Muhanga wafunzwe n’ibiza

    1 April 2024 at 10:48 Umuhanda Ngororero - Muhanga ntabwo uri nyabagendwa, aho wamaze gufungwa n’ibiza by’amazi y’imvura yaguye mu ijoro rishyira uyu wa Mbere tariki ya 01 Mata 2024.

  13. Santarafurika: Abapolisi b’u Rwanda 320 bari mu butumwa bambitswe imidali y’ishimwe

    29 March 2024 at 20:51 Ku wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2024, abapolisi b’u Rwanda 320 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) bambitswe imidali y’ishimwe.

  14. Ubwato bwagonze inkingi y
    USA: Habonetse imirambo ibiri y’abaguye mu mpanuka y’ikiraro giherutse gucika

    29 March 2024 at 00:44 Polisi yo mu Mujyi wa Baltimore, Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko bamaze kuvana imirambo ibiri mu mazi nyuma y’impanuka y’ubwato butwara imizigo bwabuze amashanyarazi bukagonga ikiraro cyitiriwe Francis Scott Key mu rukerera ku wa Kabiri kigahanukana n’imodoka n’abantu.

  15. Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri i Mocimboa da Praia

    28 March 2024 at 23:35 Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Donat Ndamage, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu Mujyi wa Mocimboa da Praia. Ni uruzinduko rw’umunsi umwe yakoreye ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda mu Mujyi wa Mocimboa da Praia ku itariki 27 Werurwe 2024.

  16. Nyarugenge: Yafatiwe mu cyuho acukura inzu y’umucuruzi

    24 March 2024 at 21:44 Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Gasharu, Umudugudu wa Rwintare, mu ijoro ryo ku itariki 23 Werurwe 2024 umujura yafatiwe mu cyuho arimo acukura inzu y’umucuruzi.

  17. Gisagara: Umuturage yakomerekejwe na Gerenade

    24 March 2024 at 19:29 Harindintwari François wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mamba, Akagari ka Kabumbwe, Umudugudu wa Nyarugenge, biravugwa ko yageregeje kwiyahura akoresheje Gerenade ntiyapfa ahubwo iramukomeretsa bikomeye ku maguru no ku maboko.

  18. Impanuka yatumye umuhanda utaba nyabagendwa
    Impanuka y’imodoka yafunze umuhanda Kigali-Rwamagana

    24 March 2024 at 16:47 Kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024 mu muhanda Rwamagana-Kigali umanuka mu Kabuga ka Musha, habereye impanuka y’imodoka nini ‘trailer tank’ ya mazutu yagonganye n’ivatiri, iyo modoka nini ya rukururana ifunga umuhanda ku buryo nta modoka n’imwe yashoboraga gutambuka.

  19. Ruhurura bayipfunduye babura umuntu winjiyemo
    Kigali: Umusore yibye telefone ahita yinjira muri ruhurura

    23 March 2024 at 17:54 Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024, umusore yashikuje telefone umuntu wigenderaga n’amaguru, ahita yinjira muri ruhurura aburirwa irengero.

  20. Umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko yafunzwe akekwaho kwaka no kwakira ruswa

    22 March 2024 at 01:07 Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Niyigena Patrick, umukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

  21. General Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w
    Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda

    21 March 2024 at 23:51 Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu, Yoweri Kaguta Museveni, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo za Uganda (UPDF), umuhungu we General Muhoozi Kainerugaba amugira Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.