1. Agiye kurega mu nkiko hoteli yarayemo akaruma na scorpion
    Agiye kurega Hoteli yarayemo akarumwa na ‘scorpion’ ku bugabo

    10 March 2024 at 12:35 Muri Amerika muri Leta ya California, umugabo yatangaje ko agiye kurega mu Rukiko hoteli yarayemo mu Mujyi wa Las Vegas yitwa Venetian, akarumwa n’agakoko ka ‘scorpion’ ku myanya ye y’ibanga mu gihe yari asinziriye.

  2. Bibeshye mu kumubaga
    Umugabo yagiye kwibagisha indurwe baribeshya bamubaga imiyoborantanga (vasectomy)

    2 March 2024 at 16:59 Umugabo wo muri Argentine, yatunguwe cyane no kuza kwa muganga yandikiwe kubagwa agasabo k’indurwe kaba ku mwijima (Cholecystectomy), ariko aza kumenya ko abaganga bibeshye bamukorera ikitwa (vasectomy), ni ukuvuga bamubaga imiyoborantanga ku buryo atashobora kongera gutera inda.

  3. Yishyuye umuntu amuca amaguru, ashaka guhabwa amafaranga y’ubwishingizi binyuze mu buriganya

    26 February 2024 at 23:00 Umugabo ukomoka muri Leta ya Missouri muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aravugwaho kuba yarishyuye umuntu akamuca amaguru yombi, akabeshya ko yayaciwe n’ikimodoka gihinga (tractor) mu buryo bw’impanuka, ibyo akaba yarabikoze agamije kubona amafaranga y’ubwishingizi mu buryo bw’uburiganya.

  4. Ku myaka 40 afite abana 44
    Ntiyorohewe no kubona ibitunga abana 44 yabyaye

    17 February 2024 at 12:14 Umubyeyi wo muri Uganda witwa Mariam Nabatanzi Babirye, uzwi cyane ku izina rya ‘Mama Uganda’, avuga ko avunwa cyane no kubona ibitunga abana be 44 kuko umugabo we yabamutanye guhera mu 2015.

  5. Yashize GPS mu modoka za Polisi
    Umugore yatawe muri yombi azira gushyira ‘GPS’ mu modoka za Polisi

    16 February 2024 at 17:01 Umugore wo mu Bushinwa ari mu mazi abira nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano, aho yiyemerera ko yashyize udukoresho tw’ikoranabuhanga twa GPS mu modoka za Polisi y’aho atuye, kugira ngo ajye agenzura aho ziri bityo itamufatira amakamyo.

  6. Yatawe muri yombi nyuma yo gutaburura umwana we

    2 February 2024 at 18:03 Muri Tanzania, mu Ntara ya Katavi muri Mpanda, umugabo witwa Nilanga Francis yatawe muri yombi nyuma yo gutaburura umwana we, akajyana isanduku irimo umubiri we mu rugo kugira ngo usengerwe umwana we azuke.

  7. Kudakunda koga bitumye atandukana n
    Umugore yasabye gatanya n’umugabo we amuziza kutiyuhagira

    2 February 2024 at 12:31 Muri Turkey, umugore aherutse gusaba gatanya kubera ko umugaba we yanga kwiyuhagira, agahora anuka ibyuya ndetse n’amenyo ye akayoza rimwe cyangwa se kabiri mu cyumweru gusa.

  8. Yahisemo gusigira imbwa ze amamiliyoni
    Yahisemo kuraga imbwa ze amamiliyoni kandi afite abana

    29 January 2024 at 15:38 Umukecuru w’Umushinwakazi yahisemo gusigira imbwa ze n’injangwe, akayabo ka Miliyoni 20 z’Amayuwani (Miliyoni 2.8 z’Amadolori), avuga ko zakomeje kumuba hafi igihe cyose, bitandukanye n’uko abana be babigenje.

  9. Burera: Umugabo afunze akekwaho gusambanya intama

    27 January 2024 at 15:21 Abaturage bafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 wo mu Mudugudu wa Cyogo, Akagari ka Kilibata, Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Burera, bamushyikiriza Polisi, aho bamukekaho gusambanya intama y’umuturanyi we akanayica.

  10. Umugabo yareze umuganga yishyuye ngo amwongerere igitsina, ahubwo kikagabanuka

    22 January 2024 at 17:24 Umugabo wo muri Turukiya, yareze mu rukiko umuganga yishyuye ngo amwongerere ubunini bw’igitsina, maze ahubwo bikarangira kigabanutseho sentimetero imwe nyuma yo kumubaga.

  11. Umuturage w’i Nyagatare yamaranye umufuniko w’icupa mu nda iminsi 10

    19 January 2024 at 14:40 Umuturage witwa Ndayisaba Emmanuel wo mu Mudugudu wa Cyonyo, Akagari ka Bushoga, Umurenge wa Nyagatare, yamaranye umufuniko w’icupa ry’inzoga mu nda iminsi 10 ubona kumuvamo.

  12. Yamaze isaha n
    Umugenzi yamaze isaha n’iminota 45 mu bwiherero bwo mu ndege

    19 January 2024 at 10:59 Mu Buhinde, umugabo yaheze mu bwiherero bwo mu ndege kubera urugi rwanze gufunguka, abakora mu ndege bananirwa kugira icyo bamufasha, kugeza indege igeze aho yari igiye.

  13. Ntibimenyerewe kumva abajura bagiye kwiba mu rusengero
    Tanzania: Abajura binjiye mu rusengero biba amaturo

    12 January 2024 at 17:55 Urusengero rw’Itorero ry’Abaruteri muri Tanzania rwatewe n’Abajura, biba Miliyoni eshatu z’Amashilingi ya Tanzania (ni ukuvuga abarirwa muri 1.508.963 Frw), ndetse batwara na Mudasobwa ntoya nubwo ubundi urusengero rusanzwe rufatwa nk’ahantu hatagatifu, hatagombye kwinjira abajura. Amaturo yibwe ni ayo abakirisitu bari batuye ku Cyumweuru tariki 7 Mutarama 2024.

  14. Carmen Dell
    Amerika: Umukecuru w’imyaka 92 aracyamurika imideri

    11 January 2024 at 21:56 Umunyamerika w’umukinnyi wa Filime akaba n’umunyamideli, Carmen Dell’Orefice azwiho kuba ari we muntu ukuze cyane kurusha abandi mu bari mu banyamideri, kandi ugikora akazi ke akabishobora nubwo ageze mu zabukuru, kuko afite imyaka 92 y’amavuko.

  15. Imbwa yariye 4,000 by’Amadolari ya Amerika

    6 January 2024 at 14:37 Muri Amerika, imbwa yariye Amadolari 4,000 ba nyiri urugo bari bavuye kubikuza muri banki, gusa bagira amahirwe baza kubona kimwe cya kabiri mu mwanda iyo mbwa yitumye.

  16. Imbata zirinda umutekano kuri gereza
    Brazil: Imbata zasimbuye imbwa mu gucunga umutekano wa gereza

    28 December 2023 at 19:56 Muri Brazil, Gereza yo muri Leta ya Santa Cantarina, iherutse gufata icyemezo cyo kureka gukoresha imbwa mu gucunga umutekano, yiyemeza kujya ikoresha imbata, kuko zivugwaho kuba zifite uko zisakuza bidasanzwe, iyo zumvise hari ikintu kidasanzwe, cyangwa igihe zibonye hari umufungwa urimo ugerageza gutoroka.

  17. Sylvester Stallone n
    Sylvester Stallone yigeze kugurisha imbwa ye Amadolari 40 kubera ubukene

    26 December 2023 at 19:33 Sylvester Stallone ni umukinnyi wa filime za Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US), umenyerewe ku izina rya Rambo mu mwuga wo gukina filime. Nubwo uyu mugabo afite imitungo ibarirwa muri miliyoni 300$, mu bwana bwe yagize ubuzima bubi cyane kuko hari n’aho yageze akemera kugurisha imbwa ye yakundaga cyane kugira ngo abashe kubona ibyo kurya.

  18. Koreya y’Epfo: Abanyeshuri bareze Guverinoma kubera gusorezwa ikizamini isaha itaragera

    25 December 2023 at 09:08 Muri Koreya y’Epfo, itsinda ry’abanyeshuri bareze Guverinoma basaba indishyi z’akababaro, nyuma y’uko abarimu babo basoje ikizamini cya ‘The Suneung’, bivugwa ko gihindura ubuzima.

  19. Imodoka yari itwaye umurambo yafashwe n’inkongi

    17 December 2023 at 20:06 Muri Kenya, abantu bari bari mu gahinda k’uwabo wapfuye bagiye gushyingura, batunguye cyane no kubona inkongi yibasiye imodoka yari itwaye umurambo we, irashya irakongoka.

  20. Indege ya Kenya Airways yari igiye i Dubai yagarukiye mu nzira

    17 December 2023 at 19:49 Indege ya Kenya Airways yagarutse ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cyitiriwe Jomo Kenyatta, nyuma yo kubona ibisigazwa by’amapine yayo, ubwo yari mu nzira yerekeza i Dubai.

  21. Yahawe fagitire y’ibihumbi 60 by’Amadolari kubera ifoto y’ibiryo yashyize ku rubuga nkoranyambaga

    9 December 2023 at 09:12 Umugore wo mu Bushinwa yisanze yahawe fagitire y’Amadolari 60,000 nyuma yo kujya muri resitora n’inshuti ze, maze agafotora ibiryo bari bagiye kurya, agashyira ifoto yabyo ku rubuga nkoranyambaga.