1. Barasaba kugezwaho amazi inka zabo zikabona aho zishokera
    Nyabihu: Aborozi bifuza kugezwaho amazi meza inka zikareka gushoka ibirohwa

    1 April 2024 at 13:49 Abatuye Akarere ka Nyabihu, by’umwihariko abo mu Murenge wa Bigogwe, bafitiye impungenge inka zabo ziri gufatwa n’indwara z’inzoka, nyuma yuko zikomeje gushoka ibirohwa, kubera kubura amazi meza muri ako gace, bagasaba ko ababishinzwe bayabagezaho.

  2. Aba bahinzi biteze kongera ireme ry
    Nyabihu: Abahinzi bahawe ibikoresho byo kwanika umusaruro bishimiye ko utazongera kwangirika

    30 March 2024 at 11:24 Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Byabihu, nyuma yo gushyikirizwa ibikoresho byifashishwa mu kwanikaho umusaruro w’ibigori n’ibishyimbo, bavuga ko bigiye kubafasha kurushaho kuwubungabunga no kuwurinda kwangirika, bityo ireme n’ubwinshi bwawo birusheho kuba ibifatika.

  3. Bifuza ko ubwanikiro bafite bw
    Gatsibo: Bifuza ko ubwanikiro bafite bw’umusaruro bwakubwa kabiri

    29 March 2024 at 21:25 Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko hakenewe gukuba kabiri ubwanikiro bafite hagamijwe gufata neza umusaruro, kuko ubuhari ubu bufite ubushobozi bwo kumisha nibura 30% by’umusaruro wose uboneka mu gihembwe kimwe cy’ihinga.

  4. Abatubuzi b
    RAB yatanze ibyemezo ku batubuzi b’icyororo cy’ingurube

    27 March 2024 at 15:13 Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyatanze ibyemezo ku borozi b’ingurube bemerewe gutanga izo korora, igikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2023.

  5. Mu Rwanda urubyiruko rurenga gato ibihumbi 12 rufite imishinga itarenga 1,300 y
    Urubyiruko rukora ubuhinzi rwifuza gufashwa kongererwa ubumenyi n’ubushobozi

    27 March 2024 at 07:35 Bamwe mu rubyiruko rukora ubuhinzi, bifuza ko bafashwa kongererwa ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo bongere umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, kubera ko bukorwa mu buryo bwa cyera bw’abakurambere.

  6. Ibikombe bajyaga bajugunya nyuma yo kubikuramo amarangi ubu abihingamo inkeri
    Musanze: Yatangiye ahinga inkeri mu bikombe none ageze ahashimishije

    26 March 2024 at 16:39 Twizerimana Alphonsine, umugore ukora umushinga w’ubuhinzi bw’inkeri mu buryo butamenyerewe henshi, bwo kuzihinga mu bikombe bivamo amarangi abantu baba bajugunye mu myanda, yabashije kwagura uwo mushinga aho ageze ku ntambwe yo kuzihinga ku buso bwagutse mu nzu igenewe gukorerwamo ubuhinzi izwi nka Green House.

  7. Batangije uburyo bwo kwibonera igishoro batiyambaje banki
    Karongi: Abagore bahinga kawa batangije uburyo bwo kwibonera igishoro bitabagoye

    16 March 2024 at 19:53 Abahinzi ba kawa b’i Mubuga mu Karere ka Karongi bizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, bishimira igishoro cy’Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni enye bizigamiye, bakazayaheraho bitabaye ngombwa gusaba inguzanyo muri banki.

  8. Aborozi barasaba kwishyurwa amafaranga yabo ku gihe
    Nyagatare: Aborozi batanga amata ahabwa abana barinubira gutinda kwishyurwa

    16 March 2024 at 16:59 Aborozi batanga amata ahabwa abanyeshuri mu rwego rwo kurwanya igwingira na bwaki, barinubira gutinda kwishyurwa kuko ubundi bishyurwa nyuma y’iminsi 15 none hashize ukwezi kurenga.

  9. Abaturage basabwe gutanga amakuru ku babagurira ibigori kuri macye
    Iburasirazuba: Abaturage basabwe gutanga amakuru ku babagurira ibigori kuri macye

    16 March 2024 at 08:28 Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, arasaba abaturage cyane cyane abihinzi gutanga amakuru ku bacuruzi babagurira umusaruro w’ibigori kuri macye, kuko igiciro cyashyizweho hagamijwe kubarengera.

  10. Ubuhinzi bw
    Asaga Miliyari agiye gushorwa mu kuzahura ubuhinzi bw’ibirayi, imboga n’imbuto

    14 March 2024 at 19:20 Amafaraga y’u Rwanda asaga Miliyari imwe, agiye gushorwa mu bikorwa bizatuma abahinzi b’ibirayi, imboga n’imbuto barushaho kuzamura imyumvire mu birebana no kwita ku buhinzi bw’ibyo bihingwa, no kubukora mu buryo bubungabunga ibidukikije bityo n’umusaruro ndetse n’ireme ryawo birusheho kwiyongera.

  11. Uretse igihingwa cy
    Burera: Beretswe ko kubungabunga igishanga cy’Urugezi byafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi

    13 March 2024 at 15:13 Ubutaka buri ku buso bwa Ha 12 bwo ku gice cyegereye igishanga cy’Urugezi mu Kagari ka Rwambogo, Umurenge wa Gatebe, mu gutangiza igihembwe cy’ihinga 2024 B, bwateweho igihingwa cy’ingano, maze abaturage bashishikarizwa kurushaho gushyira imbaraga mu kwirinda ibikorwa byose byatuma cyangirika, kugira ngo umusaruro uzarusheho kwiyongera.

  12. Minisitiri Musafiri avuga ko nta mpuhwe ku badakoresha neza ubutaka kuko bazacibwa amande
    Abatazahinga ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi muri iki gihembwe bazahanwa - Minisitiri Musafiri

    12 March 2024 at 12:47 Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, avuga ko igihembwe cy’ihinga 2024 B, ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi bugomba guhingwa, bitaba ibyo ba nyirabwo bagashyirirwaho ibihano.

  13. Iburasirazuba: Bamwe mu bacuruzi b’imyaka bahagaritse kugura umusaruro w’ibigori

    9 March 2024 at 12:47 Bamwe mu bacuruzi b’imyaka mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo bavuga ko bahagaritse kugura umusaruro w’ibigori kubera ko batabasha kubahiriza igiciro cyatangajwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu gihe na bo ababagurira babaha amafaranga ari munsi cyane y’ayo basabwa kuguriraho.

  14. Amajyepfo: Beretswe icyatuma babona umusaruro mwiza w
    Amajyepfo: Beretswe icyatuma babona umusaruro mwiza w’ibigori mu gihe gito

    8 March 2024 at 17:17 Abahinzi, abagoronome n’abacuruza inyongeramusaruro mu Turere twa Gisagara, Huye, Nyamagabe na Nyaruguru, bagaragarijwe ko kongera umusaruro w’ibigori kandi bikera no mu gihe gito bishoboka.

  15. Bamwe mu bakurikiranye amasomo y
    Rubavu: Abakurikiye ishuri ryo mu murima bongereye ibyo beza

    7 March 2024 at 15:12 Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bakurikiranye ishuri ryo mu murima mu gihe cy’umwaka bavuga ko bungutse ubumenyi butuma bashobora kongera umusaruro, dore ko aho bari basanzwe basarura toni 20 z’ibirayi ubu bahakura toni 30 kugera kuri toni 40, naho aho bezaga ibiro 100 by’ibishyimbo ubu barahasarura ibiro 200.

  16. Umusaruro warangiritse bikomeye
    Kamonyi: Ubwanikiro bw’imyaka bwaguye bwahombeje abahinzi

    5 March 2024 at 06:52 Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Mugina na Gacurabwenge, ubwanikiro bw’imyaka bwaraguye bituma abaturage bahomba umusaruro wabo ahanini w’ibigori.

  17. Ubwanikiro bwaguye bwatumye bamwe babura umusaruro wabo kuko ngo watwawe n
    Gisagara: Ubwanikiro bwaguye bwatumye bamwe babura umusaruro wabo

    28 February 2024 at 16:41 Ubwanikiro bw’ibigori bwari mu Mudugudu wa Gatobotobo, Akagari ka Bweya, Umurenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara buherutse kugwa, bwatumye hari ababura kubura umusaruro wabo.

  18. Mosaic ni indwara yangiza cyane imyumbati
    Imbuto zihinduye (GMOs) zitezweho gukemura ikibazo cy’indwara zibasira ibihingwa

    28 February 2024 at 11:41 Ibihingwa cyangwa se imbuto zihinduye ni ibintu bishya mu Rwanda, ariko bikaba bije ari uburyo bwo gushaka igisubizo ku kibazo cy’indwara zibasira ibihingwa bimwe na bimwe ziterwa na virusi n’izindizitandukanye. Izo mbuto kandi zihanganira n’ibindi bibazo nk’izuba ryinshi, imvura ikabije, ibyonnyi bitandukanye n’ibindi, ariko kandi bigatanga umusaruro uri hejuru.

  19. Gukoresha ifumbire ijyanye n’ubutaka byitezweho kongera umusaruro

    27 February 2024 at 08:20 Umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe ubuhinzi, Dr Florence Uwamahoro, avuga ko ubutaka mu Midugudu yose yo mu Rwanda bwamaze gupimwa, ku buryo mu bihe biri imbere hazajya hakorwa amafumbire ajyanye n’ibihingwa ndetse n’agace akenewemo, ubwo buryo bukaba bwitezweho kongera umusaruro.

  20. Abahinzi bavuga ko ibigori byeze ku buryo bushimishije mu bishanga bya Kamonyi
    Kamonyi: Abahinzi b’ibigori barifuza ubwanikiro buhagije kuko umusaruro wiyongereye

    27 February 2024 at 06:49 Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Kamonyi baravuga ko kubera ko bagize ibihe byiza by’ihinga mu gihembwe gishize, umusaruro wabo w’ibigori wiyongereye, bityo ko bakeneye ubwanikiro bw’inyongera ku busanzwe kugira ngo bazabashe kuwufata neza.

  21. Ibirayi byafashwe na Sembeshyi bigaragara nk
    Rubavu: Indwara bise ‘Sembeshyi’ iratuma bahinga ibijumba aho bahingaga ibirayi

    25 February 2024 at 21:02 Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu baratangaza ko indwara y’ibirayi bahimbye ‘Sembeshyi’ yatumye batangira kureka guhinga ibirayi, babisimbuza ibijumba.