Nizeyimana Yohani, umwana w‘ahitwa mu Rugarama ho mu Karere ka Huye, ashimira umuryango Compassion kuba waramuhaye umubyeyi usimbura nyina utarabashije kuzuza inshingano zo kurera, ubundi ababyeyi baba bafite imbere y’abana babo.
Ku cyumweru tariki 23/06/2013, korari ijuru yijihije yubile y’imyaka 25 imaze itangiye umurimo wo guhimbaza Imana ibinyujije mu majwi agoroye.
Muri gereza ya Huye, kuwa 21/6/2013 hatashywe uruganda rukora amasafuriya manini azwi ku izina rya muvero. Uru ruganda barushyizeho ku nkunga ya Croix rouge mpuzamahanga (CICR).
Abikorera basanzwe bitabira ku buryo bugaragara ibikorwa by’urugaga bibumbiyemo mu Karere ka Huye, kuwa 17/6/2013 barateranye maze begeranya amafaranga miliyoni 17 n’ibihumbi 250 yo kuzajya bifashisha mu bikorwa bitandukanye.
Mu biganiro Polisi yagiranye n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Huye mu rwego rwa Police Week, tariki 13/06/2013, umwe mu banyeshuri biga ku ishuri ry’ababyeyi ryo mu mujyi wa Butare yavugiye imbere ya bagenzi be ko yiyemeje kureka ibiyobyabwenge.
Mu biganiro abahagarariye abikorera bo mu Karere ka Huye bagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere kuwa 13/06/2013, hifujwe ko nta mucuruzi wakongera gufungirwa igihe atatangiye imisoro ku gihe, hatabanje kugishwa inama urugaga rw’abikorera.
Igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi mu karere ka Huye cyaranzwe no gusibura hamwe mu hari ibimenyetso bigaragaza aho abanyamaguru bambukira mu muhanda wa kaburimbo (zebra crossing) unyura rwagati mu mujyi wa Butare.
Minisitiri w’ubuzima, Dr. Binagwaho Agnès, uyu munsi tariki ya 6/6/2013 yasuye ibitaro bya Kaminuza by’i Butare. Amaze kuzenguruka mu mazu mashyashya yubatswe muri ibi bitaro, ndetse no mu maserivisi asanzwe akora, yavuze ko atishimiye isuku yahasanze ndetse n’uburyo ibi bitaro bicungwa.
Musabyimana Yozefu, umucungamutungo wa Sacco Dusizubukene yo mu Murenge wa Nyarubaka mu karere ka Huye avuga ko gutanga serivisi nziza no gucunga neza umutungo bituma ababitsa muri Sacco baba benshi kandi bakahagira n’amafaranga menshi.
Ubwo yatangizaga gahunda ya siporo rusange (sport de masse) mu bigo by’amashuri mu Karere ka Huye, ku tariki 01/06/2013, Dr. Harebamungu Mathias, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yibukije abayobozi b’ibigo by’amashuri ko gukoresha abanyeshuri babo siporo ari itegeko, kandi ko abatazabyitabira (...)
Mu muhango wo gutangiza siporo mu bigo by’amashuri ndetse no kwibuka abakoraga siporo bazize Jenoside, tariki 31/05/2013, umukozi ushinzwe ubushakashatsi muri komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Gasanabo Yohani Damaseni, yasobanuriye abanyeshuri bo mu bigo byo mu mujyi wa Butare ko Jenoside n’intambara bitandukanye.
Hashize iminsi Leta y’u Rwanda isaba Abanyarwanda kugira umuco wo kwakira neza ababagana, nka bumwe mu buryo bwo kubafasha kugera ku iterambere. Bamwe mu bacururiza mu isoko ryo mu mujyi wa Butare batugaragarije ko bumva neza icyo bagomba gukora.
Semwiza Jean Damascene, umuturage wo mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Rango A, ho mu Karere ka Huye, yiyemeje guhinga urutoki mu buryo bwa kijyambere, ndetse anareka ibindi yari asanzwe akora.
Umugabo ushinzwe abakora isuku muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yatunguwe n’uko terefone yari atwaye mu mufuka yaturitse, ikamutwikira imyenda ndetse ikanamutera igisebe ku itako.
Umusaza witwa Christophe Batura, atuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye avuga ko azi ubwoko bw’ibyatsi 360 yifashisha mu kuvura indwara zitandukanye.
Kampani Imanzi Investment Group igizwe n’abarimu ndetse n’abakozi ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Mituweri y’iyi Kaminuza mu rwego rwo guteza imbere abanyamuryango b’ibyo bigo byombi ndetse no guteza imbere akarere batuyemo.
Umukobwa witwa Dancilla Musabyimana yaje mu bitaro bya Kaminuza aje kwivuza ikibyimba cyo mu muhogo tariki 14/05/2013 bucyeye bwaho ku mugoroba abyarira mu musarane waho.
Abakora umurimo w’ubukangurambaga mu bijyanye n’ubwishingizi mu kwivuza mu Karere ka Huye, kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku rw’umudugudu, biyemeje ko umwaka w’ingengo y’imari utaha uzarangira abaturage bo muri aka Karere bose baritabiriye ubwisungane mu kwivuza.
Mu nama abagize komisiyo y’imiyoborere myiza n’ubutabera y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa bo mu Karere ka Huye bagize kuwa Kane tariki 09/05/2013, bagaragarijwe ko bashobora gufasha mu gikorwa cy’itorero maze kikarushaho kugenda neza.
Mu buhamya umubyeyi witwa Nyirabahire Venantie yatanze kuri uyu wa 4/5/2013, abwira abari bateraniye mu Rwunge rw’amashuri rwa Gatagara ruherereye mu mujyi wa Butare, yanavuze ko mu gihe cya Jenoside ibikoko byabaye byiza kurusha abantu.
Kugeza mu ma saa tanu n’igice zo kuri uyu wa 03/05/2013, abantu batandatu bari bamaze kwitaba Imana bazize impanuka yabaye hagati ya coaster ya Sotra Tours na bisi ya Gaagaa Coach mu karere ka Huye (urenze gato kuri ISAR werekeza i Kigali).
Uzabakiriho Agnès utuye mu Murenge wa Kinazi mu karere ka Huye yabashije gushinga uruganda rutunganya ifu y’ibigori, Rusatira Maize Flour Company, abifashijwemo na gahunda ya Hanga umurimo. Kawunga akora yitwa Isoko.
Mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kinazi tariki 28 Mata, hagaragajwe ko Abatutsi baguye muri uyu Murenge mu gihe cya Jenoside barenga ibihumbi 40 na 400.
Kubwayo Donat w’imyaka 25 y’amavuko wari umunyeshuli muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) yahanishijwe gufungwa burundu azira kwica nyina wari utuye mu murenge wa Nkomane mu karere ka Nyamagabe.
Nyuma y’aho hashyiriweho itegeko rigena inyungu ku bukode bw’amazu, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ntiyigeze iriha bene uyu musoro, ivuga ko ari ikigo cy’uburezi, kidaharanira inyungu; ariko ntibyumvikanaho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, ari na bwo bwishyuza uyu musoro.
Mu gihe cy’ibiganiro bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 19 Abatutsi bazize Jenoside byabeyere mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye kuwa 10/4/2013, abaturage bo mu Kagari ka Butare bagaragaje ko gufasha inshike ari ngombwa, ariko bakibaza bati “tubafashe gute?”
Mu gihe cy’ibiganiro byo kuwa 10/04/2013 bijyanye no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abacitse ku icumu bo mu mujyi wa Butare bagaragaje ikibazo cy’imfubyi yitwa Rutsindura Alexis waburiwe irengero. Ngo yagiye agirirwa nabi kenshi biza kurangira abuze burundu.
Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Butare bahangayikishijwe n’impunzi zituruka mu nkambi ya Kigeme zikaza gusabiriza mu mujyi batuyemo.
Mu kiganiro Gen. Alexis Kagame uyobora ingabo mu Ntara y’amajyepfo yagejeje ku baturage bo mu Kagari ka Butare, umurenge wa Ngoma ku karere ka Huye, kuwa 09/04/2013, yagaragaje ko Jenoside yo mu Rwanda ifite umwihariko wo kuba yarifashishije abicanyi benshi.