Terefoni yamuturikiye mu mufuka imutwika ku itako

Umugabo ushinzwe abakora isuku muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yatunguwe n’uko terefone yari atwaye mu mufuka yaturitse, ikamutwikira imyenda ndetse ikanamutera igisebe ku itako.

Uyu mugabo witwa Nsabimana Venuste, avuga ko iyi terefone yamuturikiyeho mu masaa yine za mu gitondo ubwo we na bagenzi be bari mu kazi bageze hafi y’ahakorera serivisi ishinzwe inyubako muri Kaminuza.

Ubwo iyi terefoni yo mu bwoko bwa Nokia C30 Mini Java yaturikiraga mu mufuka wa Nsabimana, abo bari kumwe birutse bikanze ko ari igisasu, naho nyir’iterefoni we agwa igihumura.

Ba bagenzi be baje guhindukira babona umwotsi ucumba ku mufuka, ni bo bamutabaye bayimukura mu mufuka.

Uko terefoni imeze nyuma yo gushya.
Uko terefoni imeze nyuma yo gushya.

Nsabimana avuga ko iyi terefoni yari ayimaranye amezi abiri gusa. Aho yayiguze ngo ntibazamuguranira kubera ko garanti y’ukwezi bari bamuhaye yarangiye.

Twanifuje kumenya igishobora kuba cyateye iyi mpanuka, maze umukozi wa sosiyete Allophone aho Nsabimana yaguze iyo telephone avuga ko bishobora kuba byatewe na court circuit nk’uko bigenda ku bindi bikoresho byifashisha umuriro.

Nsabimana we avuga ko kuva yagura iyi terefoni atigeze ayifungura, icyo yakoze kikaba ari ukuyishyiramo umuriro gusa.

Abantu ntibagatware terefoni mu mufuka

Nyuma yo kugwiririrwa n’iyi mpanuka, Nsabimana agira abantu bose inama yo kudatwara terefoni mu mufuka. Yagize ati “abantu bose nabagira inama yo kudatwara terefoni mu mufuka. Bajye bazitwara kure, aho zidakora ku mubiri.”

Terefoni yahiye.
Terefoni yahiye.

Yunzemo ati “Nk’ubu nagize amahirwe y’uko nari nayibitse ku mufuka w’ipantaro. Iyo iba mu mufuka w’ishati biba byagenze ukundi.”

Kugeza ubu ntituramenya icyo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge kivuga kuri iyi mpanuka, kuko tutarabasha kuvugana n’uwo bireba.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

ubundi se izo phones zinjira zapimwe ko zujuje ubuziranenge?si non zazatumara

ROSE yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

Ubwo se iyo telefone yari nshyashya batanga garanti y’ukwezi 1?

Ngenzi yanditse ku itariki ya: 18-05-2013  →  Musubize

ahaaaaaaaanibibazo ibyigobatubwira burimusi bireba ibikoreshobyubuziranenge birihe?chana iraduhangika nibabigenzure cyaneTVhobirakabije kanditumeny nokugura ibikoresho bikomeye

umucuzi john yanditse ku itariki ya: 18-05-2013  →  Musubize

nukwirinda gutwara tel mugatuza ,

yanditse ku itariki ya: 18-05-2013  →  Musubize

narimpari tu !!byari biteye ubwoba mushatse photos zirahari narimpari tu !!byari biteye ubwoba mushatse photos zirahari narimpari tu !!byari biteye ubwoba mushatse photos zirahari

habimana yanditse ku itariki ya: 18-05-2013  →  Musubize

birababaje kandi biteye ubwoba ubuse ntangaruka zizamubaho? abanditwifate dute ? ntizatumara?

nkubito alex yanditse ku itariki ya: 18-05-2013  →  Musubize

Babivugako inshinwa ari danger!!!

Mbarimo idrissa yanditse ku itariki ya: 18-05-2013  →  Musubize

chine nyine izaridukorera nonese wowe ibyosagahomamunwa?

xavier yanditse ku itariki ya: 17-05-2013  →  Musubize

aaaaaaa Vraiment iliiyankuru yumugabo irantwengeje kweli ndamubonye yahiye .

nesta ndàyichimie yanditse ku itariki ya: 17-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka