Ngo hari ababona umuntu ucecetse bidasanzwe bakamwita umufilozofe, babona uwambaye uko yishakiye bakamwita umufilozofe, ariko ngo ntabwo aribyo kuko ubundi umufilozofe ngo ari umuntu uba afite ibitekerezo biri ku rwego rwo hejuru kandi uba akwiye kumvwa kuko amurikira sosiyeti nk’uko Dr. Nzeyimana Isaïe w’umuhanga muri (...)
Minisitiri w’umutekano w’igihugu Fazil Harerimana arahamagarira abikorera n’uturere kurushaho kugirana ubufatanye mu bikorwa by’iterambere, ariko agashimangira ko ubwo bufatanye bugomba no kuba hagati y’abikorera ubwabo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza RGB, Rwanda Governance Board, bwagaragaje ko Abaturarwanda bishimira ko hari intambwe igaragara yatewe mu kubagezaho serivisi nziza ariko hakaba hari ibikwiye gushyirwamo imbaraga kurushaho kuko bitaragerwaho ku buryo buhagije.
Abatuye ndetse n’abagenda mu mujyi wa Huye baratangaza ko amatara rusange ari muri uyu mujyi no mu nkengero zawo ari igisubizo ku bibazo by’ubujura bwakorwaga nijoro bakaba basaba ko yakomeza akagezwa kure kuko agarukira hafi.
Bahujwe n’umuryango AMI, abacitse ku icumu n’abari barafungiwe icyaha cya Jenoside bo mu Kagari ka Shyembe, Umurenge wa Maraba, Akarere ka Huye, bemeranyijwe kwishyura imitungo yangijwe ku buryo bw’imibyizi yo guhinga kuko ngo bibafitiye akamaro cyane.
Umusaza Célestin Rwamiheto w’imyaka 73, yavutse abona, aza guhuma afite imyaka 43, ariko ubu bumuga ntibumubuza gukora umurimo w’ubuhinzi yari asanzwe akora mbere yo kumugara.
Mu mazu mashyashya aherutse kuzuzwa ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), harimo iyagenewe ibiro abayubatse batashyizeho inzira inyurwamo n’amagare y’abafite ubumuga bajya muri etaji. Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko buzabikosora.
Ubwo yaganirizaga abaturage bo mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Huye kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, kuwa 25/11/2013, Hon. Senateri Bernard Makuza yabasabye imbabazi z’uko umubyeyi we, Anastase Makuza, atarwanyije amacakubiri mu gihe yayoboraga.
Ababyeyi bo mu murenge wa Maraba ho mu karere ka Huye barishimira ko abana babo basigaye bitabira amashuri y’incuke kuko ubu yabegerejwe bityo bakaba batagifite impungenge z’uko abana babo bagira impanuka mu nzira cyangwa ngo babe baruha bakora urugendo rurerure bagana ku mashuri.
Abakozi bo mu kigo c’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) bagendereye abanyeshuri biga mu cyigo cy’imyuga (IPRC South) kiri mu karere ka Huye babashishikariza kwihangira imirimo.
Abanyamuryango ba RPF bakorera mu Kigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR), bubakiye inzu mugenzi wabo utari ufite aho aba, atanafite ubushobozi bwo kwikodeshereza inzu igaragara yo kubamo.
Babitewemo inkunga n’umuryango w’Abanyamerika USAID, umushinga International Alert, Urugaga Imbaraga na Pro-femme Twese Hamwe, batangiye umushinga w’ubufatanye mu iterambere binyujijwe mu muco w’amahoro.
Mu myaka itatu ishize, Umurenge wa Karama wo mu Karere ka Huye ngo wari urimo abana barenga ijana barangwa n’imirire mibi, ariko kuri ubu hasigaye mbarwa. Ibi ngo babikesha ingamba bafashe zo kwita by’umwihariko kuri abo bana.
Bamwe mu banyururu bafungiwe ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha by’ubugome n’ubujura buremereye, bari bategereje ko bashobora kuzafungurwa by’agateganyo kubera baba baritwaye neza babwiwe kubyibagirwa kuko itegeko ry’u Rwanda ritabyemera.
Koperative Intangarugero za Huye yibumbiwemo n’abafite amaresitora bo mu mujyi wa Butare, yashyikirije ubwisungane mu kwivuza 100 abaturage bakennye cyane, muri gahunda yiyemeje yo kuba intangarugero mu gufasha abakene batishoboye bo mu Karere ka Huye.
Abwira abaturage bo mu Murenge wa Maraba kuwa 26/10/2013, umuyobozi w’Akarere ka Huye, yavuze ko kubera imvura itagwa neza abahinzi bakwiye kujya guhinga mu bishanga no mu mibande, kandi ko utazahinga umurima ahafite uzahabwa abashoboye kuwuhinga.
Abazamuye inkuta z’ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) ndetse n’icumbi rya mwarimu byo muri Groupe Scolaire Cyarwa, mu mpera z’umwaka wa 2012, binubira ko bamaze umwaka wose bategereje ko bishyurwa amafaranga yose bakoreye, nyamara ubuyobozi bw’umurenge wa Tumba aya mashuri aherereyemo bukaba (...)
Ku bitaro bya Kabutare biherereye mu mujyi wa Butare, hari impinja ebyiri z’abahungu zatoraguwe. Polisi ntirabasha kumenya ababyeyi b’aba bana bombi, kandi bari no gushakirwa abanyempuhwe bakwemera kubarera.
Urubyiruko rufashwa kwiga ubumenyi ngiro mu myuga itandukanye ikorerwa mu turere twa Huye na Gisagara, ruratangaza ko ibyo rwungukira mu bumenyi bahabwa n’ababigisha, bubafasha kugira icyizere cyo gutera imbere.
Umurenge wa Kinazi wesheje imihigo wari wahigiye ku rugero rwa 90% mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, byawuhesheje kuza ku isonga ry’iyindi Mirenge yo mu Karere ka Huye mu kwesa imihigo.
Ababaruye sim cards za MTN ahuzwa n’indangamuntu za ba nyirayo mu Karere ka Huye n’aka Nyamagabe bavuga ko nta n’umwe wishyuwe amafaranga ye yose nk’uko bari babibasezeranyije.
Polisi yo mu Karere ka Huye yatahuye ibikoresho birimo icyuma kireberwaho amashusho (flat screen) hamwe na manyeto (magneto) ndetse n’indangururamajwi bikorana byari byibwe umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François.
Ku biro bya polisi yo mu mujyi wa Butare hafungiye ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO ifite plaque RAB 138W, izizwa kuba yikoreye umutwaro muremure cyane waje no guca insinga z’amashanyarazi zambukiranya umuhanda ahitwa mu Gako ho mu Karere ka Huye.
Mu bihe by’imvura nyinshi, hari ubwo bamwe mu batuye mu gishanga cyo mu Rwabuye baterwa n’amazi mu nzu. Ibi byatumye inama njyanama y’Akarere ka Huye yateranye kuwa 4/10/2013 ifata icyemezo cy’uko abatuye mu gishanga bo mu Rwabuye bimuka, bagatuzwa ahandi, mbere y’itumba ry’umwaka utaha.
Mu mwaka ushinze w’ingengo y’imari, Akarere ka Huye kari kahigiye kuzinjiza amafaranga miliyoni 813, maze kabasha kwegeranya izigera kuri 830. Mu ngengo y’imari ya 2013-2014 ho noneho kahigiye miliyoni 900.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba, atangaza ko inganda z’umuceri zagezwa no mu byaro, ahari abahinga umuceri, nk’uko yabitangarije abatuye akarere ka Huye ubwo yagendereraga bamwe mu bafite inganda zitonora umuceri zo mu Karere ka Huye, kuwa Kane tariki 03/10/2013.
Bamwe mu bitabiriye gahunda ya Hanga umurimo ubwo yageragezwaga bwa mbere, nyuma y’igihe cy’umwaka n’igice imishinga yabo yemewe ntibarabasha kubona inguzanyo nk’uko bari babyizeye. Ibi ngo biterwa ahanini n’uko abenshi bajyanye imishinga yabo muri BK na yo ikananirwa kuyiga yose uko bikwiye.
N’ubwo riherereye ahantu hatari mu mujyi cyane, isomero rusange ryo mu Karere ka Huye ryari risanzwemo ibitabo byanditse mu rurimi rw’Igifaransa n’Icyongereza gusa. Ku itariki ya 20/9/2013 ryungutse ibitabo byanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Abafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Huye, kuwa 26/09/2013 basinyanye n’ubuyobozi bw’aka Karere imihigo biyemeje kuzageraho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2013-2014. Ibikorwa byabo byose bizatwara hafi miriyari eshanu.
Inzu ya mbere yo kwifashishwa n’abanyamyuga (cyangwa abanyabukorikori) bo mu Karere ka Huye iri gukorerwa imirimo ya nyuma. Igisigaye ni ukureba abazayifashisha mu bikorwa byabo.