Urubyiruko rwiganjemo abakobwa bagera kuri 68, baturuka mu mirenge inyuranye y’akarere ka Huye, biyemeje kuzakora imirimo yo kudoda no gutunganya imisatsi ndetse n’inzara nk’uko babyigiye mu kigo cy’urubyiruko cyo mu Karere ka Huye (YEGO-Huye), hanyuma bakazibeshaho.
Umugabo w’imyaka 56 y’amavuko ubushinjacyaha bw’urukiko rwisumbuye rwa Huye mu Ntara y’Amajyepfo bumukurikiranyeho icyaha cyo kwangiza imyanya ndangagitsina y’umugore we bashakanye akayishyiramo urusenda.
Mu gihe hari abarwanya gahunda ya Ndi Umunyarwanda bavuga ko nta mpamvu yo kwibutswa ko ari Abanyarwanda kandi bo ubwabo basanzwe babizi, abanyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga IPRC-South bo bavuga ko nta mpamvu yo kuyirwanya kuko ifite akamaro cyane.
Umuyobozi w’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ryo mu Ntara y’amajyepfo (IPRC-South), Dr. Barnabé Twabagira, avuga ko mu rwego rwo kwitegura imikino ya CAN izabera no mu Karere ka Huye mu mwaka wa 2016, hari amasomo bazigishiriza ubuntu mu gihe cy’amezi abiri.
Abanyamuryango ba Ratwa Tumba Sacco (RATUSA) yo mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye, barishimira ibyiza bamaze kugeraho bafatanyije na Sacco yabo binyuze mu nguzanyo ibaha kandi na bo bakihatira kuzishyura ku gihe.
Mu ishuri ry’inshuke ryo ku ishuri ribanza rya Nyanza, mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, bigira mu ishuri rimwe ari hafi 80. Umuyobozi w’iri shuri avuga ko n’ubwo bitabashimishije kuba biga bangana kuriya, ngo byibura baba baje.
Ahitwa mu Gahenerezo ho mu murenge wa Huye, akarere ka Huye, hafi saa cyenda zo mu ijoro rishyira kuri uyu wa 27/5/2014 haguye ikamyo yari itwaye ibicuruzwa ibivana i Kigali ibijyana i Rusizi. Ku bw’amahirwe nta muntu yahitanye, n’nkuta z’inzu yagwiriye nta cyo zabaye cyane.
Abategarugori bo mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye bibumbiye muri koperative Terimbere Mutegarugori, bakaba bahinga inyanya mu ihema (Green House), ku itariki ya 22/5/2014 bagenderewe n’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bagore, Dr. Phumzile Mlambo Ngcuka bamugaragariza ibyo bagezeho babikesha (...)
Nyuma y’imyaka 13 hatangijwe politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturarwanda, ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) kiri gutegura iteka rya Minisitiri w’Intebe rijyanye no kunononsora iyi politiki mu mirimo yihariye imwe n’imwe, kugira ngo irusheho kugenda neza.
Ubwo ku itariki 16/5/2014, abakozi bo mu bitaro bya kaminuza by’i Butare (CHUB) bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, baremeye abantu batatu bahaburiye ababo.
Abantu biganjemo urubyiruko ruturuka mu murenge wa Gishamvu n’uruturuka mu mujyi wa Huye, ku gicamunsi cyo ku itariki ya 16/5/2014 bakoze urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside muri uyu murenge. Hari mu rwego rwo gutangira umugoroba wo kwibuka bucya bashyingura abarenga ibihumbi 58 ahitwa i Nyumba.
Ubwo batangizaga ku mugaragaro gahunda yo kubitsa amafaranga begeranya mu matsinda kuri konti Twisungane, abaturage bo mu karere ka Huye baba mu matsinda yo kwegeranya amafaranga no kugurizanya bafashwa n’umushingawa USAID Ejo heza, basobanuriwe ko uretse urupfu n’indwara, ibindi ku isi ya Nyagasani biraharanirwa.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (RGB), Prof. Anastase Shyaka, avuga ko intumbero y’igihugu cy’u Rwanda ari uko mu Rwanda hatazongera kubaho abantu bakennye cyane bamwe bita abatindi nyakujya cyangwa abadirigi.
Abakuru b’imidugudu bose bo mu Karere ka Huye uko ari 508, ku itariki ya 12/5/2014 bahawe telefone zo kwifashisha mu kazi kabo ka buri munsi. Ibi ngo bizatuma imigendekere y’akazi kabo irushaho kuba myiza kuko hari igihe ababakuriye babakeneraga ntibabashe kubabonera igihe.
Mu gihe imirimo yo gukora imihanda iri gokorwa mu mujyi wa huye yari yarahagaze, ubu yasubiye gukorwa n’abaturage baratangaza ko noneho bafite icyizere cy’ uko iyi mihanda izarangira gukorwa mu minsi ya vuba.
Itorero ADEPR, ribifashijwemo n’umushinga USAID Ejo heza, ryatangije igikorwa cyo kwigisha abantu bakuru kwandika, gusoma no kubara hifashishijwe telephone zigendanwa. Iki gikorwa cyatangijwe tariki 6/5/2014 nyuma y’amezi atatu kigeragejwe bagasanga bitanga umusaruro ufatika.
Ubwo abatuye akarere ka Huye basabwaga gutanga ibitekerezo ku mushinga w’itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano, n’izungura, basabye ko ababyeyi bazajya batanga iminani bararangije kubyara.
Cyuzuzo Aimée wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yifuza uwamuha amakuru kuri papa we kuko atigeze agira amahirwe yo kumumenya.
Christine Kayitesi, umunyamabanga w’umuyobozi w’Akarere ka Huye, ni we mukozi w’aka karere watoranyijwe na bagenzi be nk’indashyikirwa mu mikorere mu mwaka w’2014. Ubwo abakozi b’aka karere bizihizaga umunsi w’abakozi, yahawe mudasobwa igendanwa nk’ishimwe.
Mu gihe ku biro by’abakozi ba Leta ndetse n’amabanki mugi wa Butare hiriwe hafunze uyu munsi tariki 1/5/2014, mu maserivisi atangwa n’abikorera ho abantu bakoze bisanzwe ku buryo utamenya ko ari umunsi wa konji nk’uko abantu bakunze kubivuga ku munsi wagenewe ikiruhuko.
Umusore witwa Simpunga Frédéric ubu ubarizwa mu Karere ka Nyamagabe, ariko akaba akomoka mu Murenge wa Kinazi, muri uyu mwaka wa 2014 ni ho honyine atibutswe nk’uwazize Jenoside. Abasigaye bo mu muryango we kimwe n’abaturanyi, bibwiraga ko yapfanye n’ababyeyi be.
Ku bufatanye n’inzego za polisi y’igihugu, ubuyobozi bw’umurenge wa Karama mu karere ka Huye buratangaza ko bwafashe ingamba zo gukumira abatwika amakara mu ishyamba ry’ibisi ryashyizwe mu hantu harinzwe.
Ishyirahamwe ry’urubyiruko rwo mu mugi wa Butare ryitwa Pillars Youth Association ryateguye imurikamateka risobanura Jenoside n’ingaruka zayo rikaba ririmo kubera mu cyumba cy’inzu mberabyombi y’Akarere ka Huye tariki ya 10-13/4/2014.
Ubwo abaturage bo mu Murenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye batangiraga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, hashimwe intambwe imaze guterwa mu gufasha abarokotse Jenoside kwiyubaka, ariko n’abatarishyura imitungo bangije muri Jenoside basabwe kwihutira kubirangiza mu rwego rwo (...)
Abacitse ku icumu batishoboye bakomoka mu Karere ka Nyaruguru batuye mu mugi wa Butare, bahora bashishikarizwa gutaha iwabo kugira ngo babe ari ho bafashirizwa. Ariko hari abatarabyemera kuko kugeza uyu munsi hakiri imiryango igera kuri 87 itarasubira ku ivuko.
Mu rwego rwo kuvugurura inyubako zo mu kigo cyigisha ubumenyingiro IPRC-South, hakozwe inyigo y’inyubako nshya zizaba zikirimo. Igishushanyombonera cyashyizwe ahagaragara ku itariki ya 4/4/2014, nigishyirwa mu bikorwa uko cyakabaye bizatwara amafaranga asaga miliyari zisaga 100.
Uwitwa Laëtitia Nyiraburende w’imyaka 20, utuye mu Mudugudu wa Murambi, akagari ka Kimuna, mu murenge wa Rusatira, birakekwa ko yaba yariyiciye umuhungu we Beni Hategekimana w’umwaka n’igice amugonyoje ijosi mu ijoro rishyira itariki ya 1/4/2014.
Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu by’ubuhinzi, bwagaragaje ko guhinga umuceri igipande kimwe cy’igishanga ikindi kikarazwa byongera umusaruro kandi bikarengera n’ibidukikije.
Mu ishami rya kaminuza y’u Rwanda rya Huye hari gutegurwa igitaramo cyizaba kuwa gatanu tariki 21/03/2014 guhera ku isaha ya saa moya, igitaramo ngo kizaba gishingiye ku kuba iryo shami rya kaminuza ryarerekejwe cyane ku bijyanye n’ubugeni n’ubuhanzi, kikazaba gifite insanganyamatsiko igira iti ‘uburere bwiza bucisha (...)
Joseph Kagabo utuye mu karere ka Huye, avuga ko atumva impamvu hari abibaza impamvu ya “Ndi Umunyarwanda”, gahunda yibutsa abantu ko ari Abanyarwanda kandi basanzwe babizi, nyamara ntibibaze impamvu abantu bajya gusenga igihe cyose bibutswa ko ari abakirisitu.