NUR n’akarere ka Huye ntibumvikana ku musoro ku bukode
Nyuma y’aho hashyiriweho itegeko rigena inyungu ku bukode bw’amazu, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ntiyigeze iriha bene uyu musoro, ivuga ko ari ikigo cy’uburezi, kidaharanira inyungu; ariko ntibyumvikanaho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, ari na bwo bwishyuza uyu musoro.
Uwagaragaje iki kibazo, mu nama abakora imirimo ijyanye no gucunga imari mu Turere tugize Intara y’amajyepfo bagiranye na Guverineri w’iyi Ntara, kuwa 24/4/2013, yagaragaje ko NUR ifite amazu arenga 200 ikodesha nyamara ikaba itayasorera. Uretse akodeshwa, ngo hari n’akorerwamo ubucuruzi, ariko yose ntasora.
Uretse Kaminuza, ngo n’ibindi bigo by’ubushakashatsi biherereye mu Karere ka Huye, nka IRST, ntibisorera amazu abirimo yaba akodeshwa cyangwa akorerwamo ubucuruzi.
Mu ntangiriro yo kutumvikana kw’ibi bigo mu bijyanye no gusora, iki kibazo ngo cyagejejwe ku buyobozi bw’Intara bwandikiye Akarere bukabwira ko Kaminuza, nk’ikigo cy’uburezi, ndetse n’ibigo by’ubushakashatsi bikorera mu Karere ka Huye bitagomba gusora kuko ngo bidaharanira inyungu.
Icyo ubuyobozi bw’Akarere butemera kugeza uyu munsi, ni ukuntu ikigo nka Kaminuza y’u Rwanda gifite amazu arenga 200 gikodesha, cyavuga ko kidaharanira inyungu mu gukodesha aya mazu, kandi hari amafaranga gikuramo.
Nsengiyaremye Christopher, umukozi muri Minisiteri y’Imari wari mu nama yabarijwemo iki kibazo, yavuze ko itegeko rivuga ko urwego rwa Leta rwose rukora imirimo y’ubucuruzi rwishyura inyungu ku bukode.
Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari, we ati “tuzakurikirana tumenye niba nta tegeko rivuga ko Kaminuza itagomba kwishyura imisoro.”
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
byari kuba byiza iyo ugaragaza icyo kaminuza ibivugaho
Nyaba bibabaje kaminuza itishyura umusoro kandi izi akamaro kawo. Kabisa niyishyure dore iracuruza kandi orunguka. Amazu irasoresha ntibayaberamo ubusa ndetse n’oibindi bikorwa ikora bibyara inyungu. Ibyo chrostophe avuga nibyo kandi ni amategeko. Murakoze