Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batujwe mu Mudugudu wa Taba uherereye mu Kagari ka Bukomeye, mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bishimira kuba na bo barahawe aho kuba, ariko na none hari ibitarabanyuze.
Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwategetse, kuri uyu wa 27 Gashyantare 2024, ko muri batanu bari bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyagwiriye abantu batandatu, mu Kagari ka Gahana ho mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, batatu barekurwa, na ho babiri ari bo Major Rtd Jean Paul Katabarwa (...)
Abivuriza ku Bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) bifuza ko hashyirwaho amacumbi yajya yifashishwa n’abaje kuhivuriza batari mu bitaro, kuko kubona amafaranga y’icumbi hanze yabyo bitorohera abafite ubushobozi bukeya.
Hari abagana za banki mu Karere ka Huye, bifuza ko amasezerano baherwaho inguzanyo mu mabanki zajya zishyirwa mu ndimi bumva, hirindwa kuzatungurwa n’ibyemezo byabafatirwaho biturutse ku byo basinyiye batabyumva.
Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), tariki 4 Gashyantare 2024 basuye aharimo kubera igikorwa cyo gushakisha imibiri u Mudugudu wa Ngoma ya 5 uherereye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, mu rwego rwo gufata mu mugongo no guhumuriza Abarokotse Jenoside bo (...)
Nyuma y’uko tariki ya 21 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Ngoma ya 5 ho mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, hasubukuwe igikorwa cyo gushakisha imibiri kwa Séraphine Dusabemariya, biturutse ku yabonetse munsi y’urugo rwe mu kwezi k’Ukwakira 2023, tariki 30 Mutarama 2024, hari hamaze kuboneka 392.
Umuryango utabara imbabare ishami ry’u Rwanda (Croix-Rouge Rwanda), wahaye ibitaro bya Kabutare ibikoresho birimo matela 100.
Yabibwiye urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo, rwiganjemo urwiga muri Kaminuza, mu biganiro biganisha Abanyarwanda ku kwinjira mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bagiriye mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, tariki 27 Mutarama 2023.
Laëtitia Umugwaneza, wabaye mu gihe cy’icyumweru kirengaho iminsi hafi y’aharimo gukurwa imibiri muri iyi minsi, mu Murenga wa Ngoma mu Karere ka Huye, avuga ko abahaguye ari ababaga bafatiwe kuri za bariyeri zari hafi yaho, kandi ko bagiye bategekwa kwicukurira.
Mu Karere ka Huye hari abahinzi b’umuceri binubira kuba hari abatera amashyamba hafi y’ibishanga bawuhingamo, hanyuma ayo mashyamba agatuma bateza.
Nyuma y’uko ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, hasubukuwe imirimo yo gushakisha imibiri mu rugo rwa Séraphine Dusabemariya i Ngoma mu Karere ka Huye, hamaze kuboneka igera kuri 75, yiyongera kuri 44 yari yahakuwe mu kwezi k’Ukwakira 2023.
Nyuma y’aho mu kwezi k’Ukwakira 2023 mu Mudugudu wa Ngoma ya 5, uherereye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, habonetse imibiri 39 ahacukurwaga fondasiyo y’urugo, bikekwa ko ari iy’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, habonetse indi ibarirwa muri (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buributsa abaturage kuzirika ibisenge by’inzu zabo, ndetse no gukora ku buryo inkuta zitinjirwamo n’amazi, mu rwego rwo kwirinda ibiza.
Muri ibi bihe usanga hirya no hino ibigori bigurishwa ari byinshi byokeje, hakaba n’ibigurishwa bihiye, ariko nanone abahinzi barema amasoko hirya no hino mu Karere ka Huye bavuga ko babuzwa kubijyanayo.
Nyuma y’uko aho umuhanda Huye-Nyamagabe wangiritse hakozwe uwo imodoka ziba zifashisha, n’iziremereye zikahanyura, wongeye kuba ufunzwe kubera icyondo gihari.
Umuhanda Huye-Nyamagabe ahitwa ku Karambi wangiritse ku wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, bituma ufungwa ku buryo nta binyabiziga byatambukaga, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, imashini zikaba zahazindukiye zikora ahandi hafasha imodoka nto gutambuka, ubu zikaba zatangiye kugenda ndetse n’inini zemerewe kuhanyura.
Umuhanda Huye-Nyamagabe ubu nturi nyabagendwa kuko wacikiye hagati y’Agasantere ka Karambi n’ikiraro cya Mwogo.
Abafite inganda zitunganya amata bavuga ko kubona ibyo bayapakiramo bibagora kuko kugeza ubu bifashisha ibikoresho bya pulasitike, bakifuza ko bakoroherezwa kubibona mu gihe hataraboneka ubundi buryo bwo kuyapakiramo.
Kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR/Huye) hatanzwe mudasobwa ku banyeshuri bahiga, ariko abari mu myaka ya nyuma batunguwe banababazwa no kuba bo batazihawe.
Abanyarwanda baba mu gihugu cya Sénégal ku bw’impamvu zitandukanye, batanze Miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda, yagenewe gufasha abantu 1000 batabashije kwirihira mituweli mu Karere ka Huye.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba (Huye) no mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare muri rusange barashimira ubutabera bw’u Bufaransa kuba bwarahamije ibyaha bya Jenoside Dr. Munyemana Sosthène ariko bakavuga ko igihano yahawe ari gito ugereranyije n’ubukana bw’ibyaha ashinjwa.
Nyuma y’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, hari ababyeyi bavuga ko ubukene buriho buzatuma bitaborohera kubona amafaranga y’ishuri, ariko hakaba n’abavuga ko amashuri bayazigamiye.
Abakora ingendo bakenera kunyura muri gare ya Huye muri ibi bihe by’iminsi mikuru ntibiborohera kubona imodoka kuko usanga umuntu ahagera mu gitondo akabona itike ya nimugoroba cyangwa nijoro.
Nyuma y’uko Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwiyemeje kwikorera iperereza ku baregwa kugira uruhare mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe i Kinazi mu Karere ka Huye, bwanasize icyobo kirekire cyane cyahezemo abantu batandatu, uregwa kuba nyiri ikirombe n’abaregwa ubufatanyacyaha kimwe n’ibyo yacukuye bikomeje kuyoberana.
Intwaza z’i Huye zahaye ubutumwa itsinda ry’abagize Unity Club Intwararumuri babasuye tariki 13 Ukuboza 2023, kugira ngo bazabushyikirize Perezida Kagame na Madamu we. Izo ntumwa za Unity Club Intwararumuri zari zaje kubifuriza kuzagira Noheli nziza ndetse no kuzatunganirwa mu mwaka uri imbere wa 2024.
Nyuma y’imyaka ibiri n’amezi arindwi Diyosezi y’Abangirikani ya Butare iyoborwa na Archbishop w’Abangilikani w’i Kigali, ku Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023 yahawe umushumba mushya, ari we Christophe Nshimyimana.
Umuvandimwe wa Anastase Kubwimana w’i Huye, uherutse kuvugwaho kudandaza inyama z’imbwa mu isoko, akaba yarahise afatwa na RIB ngo akurikiranwe, avuga ko amaze igihe afite uburwayi bwo mu mutwe, kandi ko amaze amezi atanu adafata imiti ku bwo kubura mituweli.
Théresie Nyirahabimana ushinzwe imibereho y’abanyeshuriri muri UR-Huye, avuga ko abanyeshuri azi bafite batwite n’ababyaye kuri ubu ari 34, kandi ko ibivugwa ko hari abanyeshuri benshi batwita muri iyi kaminuza ari ukubeshya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abagura ubutaka kuzajya babanza kumenya icyo bwagenewe gukorerwaho, mu rwego rwo kwirinda gutungurwa.
Muri iki gihe Dr Sosthène Munyemana ari kuburanishwa ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, hari abatuye i Huye bavuga ko yagize uruhare runini mu iyicwa ry’Abatutsi mu mujyi wa Butare.