Abayobozi bane ba koperative IMBARAGA y’abahinzi b’ibigori mu murenge wa Mutendeli mu karere ka Ngoma bari mu maboko ya polisi station ya Kibungo bakekwaho kugurisha ifumbire ya “Dapu” irengaho gato toni 8.
Abagabo barindwi bo mu karere ka Kirehe bafunzwe bazira gucuruza mazutu mu buryo bwa magendu; bavuga ko bayikura ku bashoferi batwara amakamyo ava mu gihugu cya Tanzaniya.
Inzu y’umuturage wo mu murenge wa Kame mu karere ka Rusizi yaraye ihiye mu ma saa yine z’ijoro rya tariki 08/10/2012 bitewe n’umuriro waturutse mu gikoni cya motel Rubavu bituranye.
Abagize urwego rushinzwe umutekano rwa community policing rukorera ku mudugudu, rurasaba ko rwagenerwa umwenda w’akazi kugirango abaturage barusheho kububahira imirimo bashinzwe.
Dukuzimana Claire w’imyaka 6 yitabye Imana agozwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser saa moya n’igice z’igitongo cyo kuri uyu wa 08/10/2012.
Abantu babiri bitabye Imana bagonzwe n’imodoka mu turere twa Musanze na Kayonza mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 07/10/2012; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.
Kanyamanza Asinapaul w’imyaka 54 yakubishwe n’inkuba ahita yitaba Imana, abandi batandatu bari kumwe barahungabana bajyanwa mu bitaro bya Ruhango bo bakaba bamaze koroherwa.
Itangishaka Maurice w’imyaka 23, Maniraguha Emmanuel w’imyaka 28 na Hategekimana Claude w’imyaka 22 y’amavuko, bafungiye kuri station ya Polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, kubera gucuruza inzoga z’inkorano zizwiho kwangiza ubuzima bw’abazinkwa.
Kayinamura Saidi yatawe muri yombi nyuma yo gukubita uwo basangiraga inzoga y’urwagwa akamuhindura intere, amuziza ko yashakaga kumuteretera umugore, ubwo basangiraga ku wa Kane tariki 04/10/2012.
Tariki 03/10/2012 inyuma y’ingoro y’Inteko Ishingamategeko mu Mujyi wa Kigali havumbuwe gerenade imwe naho izindi ebyiri zivumburwa mu Murenge wa Gitarama, Akarere ka Muhanga.
Amahugurwa y’iminsi 12 yagenewe abagize urwego rw’ubufatanye hagati ya polisi n’abaturage (Community Policing) agomba gutangwa mu turere twose yatangiriye mu karere ka Gisagara tariki 04/10/2012. Kuba uru rwego rugiye kungurwa ubumenyi bizanarufasha gukora ibyo rusobanukiwe neza.
Umugore witwa Iryivuze Valentine afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze, kuva tariki 03/10/2012 azira gucuruza amamesa atujuje ubuziranenge.
Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi yataye muri yombi abagore batatu aribo Francine Murerwa, Chantal Uwamariya na Violette Ugirumurera nyuma yo gufatanwa uducupa 250 tw’inzoga zitandukanye.
Umugabo witwa Munyentwari Ignace ukekwaho gushaka gutanga ruswa ku mupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ruharambuga mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke.
Umugore witwa Mukagatare Vestine utuye mu Kagali ka Busanza, umurenge wa Kanombe mu mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika turenga 1200 tw’urumogi atwambariyeho imyenda y’imbere.
Mbonimana Bernabe w’imyaka 17 y’amavuko wo mu murenge wa Mururu akagari ka Bahunda yongeye gushikirizwa inzego za Polisi azira icyaha cy’ubujura nyuma y’icyumweru kimwe gusa afunguwe kuri pariki aho nabwo yaziraga kwiba amaradiyo.
Umusore w’imyaka 30 witwa Muhoza Paulo wari veterineri mu murenge wa Nkungu yagonzwe n’ikamyo y’Abashinwa bakora imihanda muri Rusizi na Nyamasheke ahita yitaba Imana ahagana saa atanu zo kuwa 02/10/2012.
Kuri uyu wa mbere tariki 01/10/2012, Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yataye muri yombi abagabo babiri bajyanye ibiti by’imishikiri bikoreshwa mu gukora imibavu n’amavuta yo kwisiga kubigurisha mu gihugu cya Uganda.
Uguweneza Josianne w’imyaka 17 afungiye kuri polisi ya Ntongwe mu karere ka Ruhango, guhera tariki 29/09/2012 akekwaho gukuramo inda y’amezi abiri.
Nkunzwenimana Jean Baptiste w’imyaka 25 utuye mu mudugudu wa Byimana, akagari ka Rugarama mu murenge wa Kigina afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe azira gufatwa atetse kanyanga.
Nzabamwita Jean w’imyaka 50 wari utuye mu mudugudu wa Gikoma akagari ka Gako, umurenge wa Ntongwe, yitabye Imana tariki 29/09/2012, aguye mu bitaro bya Nyanza aho yari yagiye kwivuza inkoni yakubiswe n’abana be.
Ngizwenayo Felix w’imyaka 28 ukorera Intersec Security nk’umuzamu yafatanwe intebe yo mu biro yari mu bikoresho ashinzwe kurinda kuri radiyo y’abaturage ya Rusizi ayicyuye iwe kuwa 30/09/2012 saa munani n’igice z’umugoroba.
Mu mukwabu wiswe Operation Hope wabaye tariki 29/09/2012 hafashwe ibiro 120 by’urumogi biri mu dupfunyika 17500 na litiro 20 za kanyanga mu kagari ka Kimisagara, mu murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge.
Abana bane bafite imyaka iri munsi y’ubukure bo mu rugo rwa Mandela Ntazinda na Sifa batawe muri yombi tariki 29/09/2012 bacuruza urumogi basigiwe n’ababyeyi babo. Ababyeyi b’abo bana nabo bafunzwe bazira gucuruza urumogi.
Nyiranzeyimana Chantal w’imyaka 20 yitabye Imana azize inkuba yamukubise ari kumwe n’abandi 18 ubwo bavaga gusenga ahagana saa saba z’amanwa tariki 30/09/2012 mu murenge wa Nkungu. Abandi bari kumwe bagiye kuvurirwa mu bitaro bya Mibirizi.
Ngendahayo Pascal w’imyaka 24 wo mu murenge wa Kamembe akagari ka Ruganda yarakubiswe arakomereka ku munwa tariki 29/09/2012 azira gukekwaho kwiba imifuka ibiri y’umuceri.
Tagisi itwara abagenzi yagonganye na pikapu yari itwawe n’umupadiri mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi ku mugoroba wa tariki 29/09/2012 umuntu umwe arakomereka.
Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro icumbikiye abasore bane bo mu karere ka Rubavu bakekwaho kwambura ku ngufu moto uwitwa Tuyisenge Ezechiel bamusanze mu karere ka Rutsiro, bamubwira ko bashaka kuyimugurira.
Sebikamiro Amos wari Pasteur mu itorero ry’ivugabutumwa mu Rwanda akaba n’umucungamutungo (intendant) mu Groupe Scolaire ya Gasetsa iri mu murenge wa Remera, akarere ka Ngoma yapfuye yiyahuye ku mugoroba wo kuwa 26/09/2012.
Athanase Mvugiki utuye mu kagari ka Bumba, umudugudu wa Bisyo, umurenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro ari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano, aho akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we amukubise agafuni.