Rubavu: Abana b’ababyeyi bafungiye gucuruza urumogi nabo bafashwe barucuruza

Abana bane bafite imyaka iri munsi y’ubukure bo mu rugo rwa Mandela Ntazinda na Sifa batawe muri yombi tariki 29/09/2012 bacuruza urumogi basigiwe n’ababyeyi babo. Ababyeyi b’abo bana nabo bafunzwe bazira gucuruza urumogi.

Mandela Ntazinda yakatiwe imyaka itanu akaba afungiwe muri gereza ya Nyakiriba kubera gucuruza urumogi, naho umugore we Sifa ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho gutunda urumogi kuko aherutswe gufatwa arucyenyereyeho nk’utwite hamwe n’abandi bagore batatu.

Nyuma gusigara bonye kandi bagasigarana urumogi basigiwe n’ababyeyi abo bana bahisemo kurucuruza ndetse barukorera n’uburinzi aho batuye mu mudugudu wa Buranga, akagari ka Mbugangari, umurenge wa Gisenyi.

Abo bana bafatanwe udupfunyika 5908 tw’urumogi dufite agaciro k’amafaranga miliyoni bari barubatse indaki nk’iyagisirikare baruhishagamo. Baguwe gitumo n’inkeragutabara zabanje guhangana n’urubyiruko ruza kuhagurira urumogi. Bafashwe bari kumwe n’urundu rubyiruko umunani rwaje kubaguraho urumogi.

Byari bisanzwe bivugwa ko muri uyu muryango havugwa urumogi nubwo basanzwe bafatwa bagafungwa bakarekurwa, abaturage bakavuga ko bibahungabanyiriza umutekano cyane iyo abaruhaze batangiye gutega abantu mu nzira bakabambura.

Indaki yabagamo umurinzi w'urumogi ndetse akagira n'imbwa ibafasha kutagubwa gitumo n'abayobozi.
Indaki yabagamo umurinzi w’urumogi ndetse akagira n’imbwa ibafasha kutagubwa gitumo n’abayobozi.

Uyu muryango wari ugizwe n’abana bane barimo umukuru ufite imyaka 16 akaba yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’isumbuye avuga ko urumogi bafatanywe atari urwabo ahubwo hari umuntu waruhabikije ariko undi mwana yemeza ko ari urwo iwabo bahasize.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, ashima ubufatanye n’abaturage batanga amakuru mu kurwanya ibiyobyabwenge, cyane ko uru rumogi rwari rwavumbuwe mu mukwabo w’inkeragutabara zari zahawe amakuru ko urugo rwa Ntazinda hacururizwa urumogi.

Umuyobozi w’akarere akomeza gusaba abaturage kugaragaza aharangwa urumogi hose kugira ngo rucibwe kuko rwangiza abana babo rugahombya n’igihugu.

Abana bafashwe basanzwe bibana, ubuyobozi buvuga ko bagiye koherezwa aho bahabwa uburere butandukanye n’ubwo bahawe n’ababyeyi; ngo nubwo bigaga kandi ari abahanga ntibibuza ko bakwiye kugororwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka