Nyamasheke: Munyentwari yatawe muri yombi azira gushaka guha umupolisi ruswa

Umugabo witwa Munyentwari Ignace ukekwaho gushaka gutanga ruswa ku mupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ruharambuga mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke.

Uyu mugabo afunzwe kuva tariki 03/10/2012 saa sita z’amanywa; nk’uko amakuru dukesha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruharambuga, Nyirazigama Marie Rose abitangaza.

Munyentwari wakoraga mu bashinwa yashakaga guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi 100 kugira ngo bazavuge ko umushinwa Yuan Jing Song uherutse gupfa yagonzwe n’ikamyo kandi yaragonzwe n’imashini yari itwawe na Mbarushimana David.

Mbarushimana yagonze Umushinwa tariki 30/09/2012 ubwo yari atwaye imashini ipakira izindi kandi nta ruhushya rwo gutwara imashini yari afite ahubwo yari afite urwo gutwara amakamyo. Uyu Mbarushimana David yahise aburirwa irengero kugeza n’ubu akaba ataraboneka.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

har’ Abashinwa bagira umutwe ufunze buriya wasanga yari yaramujenjyereje, hanyuma akamucahejuru.

Kirugu yanditse ku itariki ya: 5-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka