Gakenke: Batatu bafunzwe bakekwaho gufata abakobwa babiri ku ngufu

Abasore batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rushashi mu Karere ka Gakenke bakekwaho gufata ku ngufu abakobwa babiri mu ijoro rishyira tariki 07/10/2012, ku bw’amahirwe umwe abava mu nzara yambaye ubusa.

Abakobwa babiri bo mu Kagali ka Ruganda mu Murenge wa Muhondo (amazina yagizwe ibanga), umwe w’imyaka 14 n’undi w’imyaka 18 bari bavuye gusura abantu mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Bageze mu nzira bategwa n’abasore babiri (Twagirimana na Iyamuremye) babashinja ko babatutse maze bababwira ko bagomba kubajyana mu buyobozi kugira ngo icyo ikibazo gikemuke; nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Bizimana Ndababonye abitangaza.

Twagirimana w’imyaka 22 na Iyamuremye w’imyaka 27 basanzwe babana, bajyanye abo bakobwa babiri aho bacumbitse ariko basangayo Kabanda Jean Baptiste ukora akazi k’ubumotari.

Umukobwa mukuru ngo yari asanzwe ari inshuti na Iyamuremye, yinjiye mu nzu naho Kabanda Jean Baptiste w’imyaka 29 asigarana wa mwana w’umukobwa hanze ari naho yamwangirije; nk’uko umuyobozi w’umurenge yakomeje abitangaza.

Uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 14 ngo yaje kumuva mu nzara yiruka yambaye ubusa maze aratabaza.

Ubwo inkeragutabara n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge bahageraga batabaye bahasanze umwenda yose y’uwo mwana w’umukobwa munsi y’inzu aho yamufatiye ku ngufu.

Iyamuremye na Twagirimana bari mu nzu hamwe n’uwo mukobwa mukuru banze gukingura. Ubuyobozi bufata icyemezo cyo kubararira.

Mu gitondo, ubuyobozi n’abaturage binjiye mu nzu basangamo abahungu ariko babura umukobwa. Icyakora, baza kumubona muri parafo aho bikekwa ko umuhungu yari yamuhishe.

Uwo mukobwa mukuru we avuga ko batigeze bamufata ku ngufu naho mugenzi we akemeza ko yangijwe nubwo tutabashije kumenya icyo ibizamini byo kwa muganga bigaragaza.

Abo basore batatu bacumbikiwe by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rushashi mu gihe polisi igikora iperereza.

Imibare iheruka gushyira ahagaragara na Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke igaragaza ko kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa cyenda habaye ibyaha 24 bijyanye no gufata ku ngufu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ababantu bafata kungufu bakwiyegukanirwaurubakwiriye

john yanditse ku itariki ya: 12-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka