Nyamasheke: Abaturage basabwa kugira uruhare mu kurwanya intwaro zitunzwe mu buryo butemewe

Minisiteri y’Umutekano yasuye abaturage b’akarere ka Nyamasheke mu rwego rwo kubakangurira kurwanya intwaro zitunzwe n’abaturage mu buryo butemewe n’amategeko, nk’uko biri muri gahunda yayo muri iki cyumweru cyahariwe mutekano.

Mu rugendo ubuyobozozi bwa MININTER bwakoreye muri aka karere, kuri uyu wa Gatanu tariki 07/09/2012, bwabasobanuriye ko izo ntwaro ziba zigamije guhungabanya umutekano haba mu kwiba, gusahura, ubwicabyi, iterabwoba n’ibindi bitandukanye.

Ibi byatangajwe na Supt. Azarias Uwimana, uyobora ishami rishinzwe gusesengura ibirebana n’umutekano muri MININTER, wasabye Inkeragutabara, abagize urwego rwa Community Policing, aba Local Defense n’abandi bari bahari kurwanya itungwa ry’izo ntwaro.

Yabasabye gutanga amakuru ku hantu zaba ziri cyangwa se bakeka intwaro zitunzwe ku buryo butemewe n’amategeko, zigakusanywa, zigashyikirizwa abashinzwe umutekano.

Supt. Uwimana yasabye abaturage b’akarere ka Nyamasheke, gaturanye n’ibihugu birangwamo imitwe yitwaje intwaro, kuba maso kugira ngo hagize izinjira mu gihugu zijye zihita zifatwa. Ibyo bikajyana no gushakisha izaba zigihari zatanzwe mu gihe cya Jenoside.

Zimwe mu mbogamizi muri iyi gahunda, ni imipaka imwe n’imwe y’u Rwanda igoranye kugenzura ku buryo hari izakwinjira mu gihugu no kuba u Rwanda ruri mu gace karimo imitwe myinshi yitwaje ibirwanisho, nk’uko Supt. Uwimana yakomeje abitangaza.

U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano ahuriweho n’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari yo kurwanya ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’intwaro nto n’iziciritse. Ayo masezerano yatumye kuva mu 2008 hamaze kwangizwa intwaro ibihumbi 32 haranashenywe ibisasu bigera kuri toni 50.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka