Gicumbi: Umuzamu yishe umuntu arangije amujugunya mu rwobo

Mbazihose Leonidas w’imyaka 26 bakunze kwita Harerimana wakoraga akazi k’ubuzamu mu mujyi wa Byumba ari mu maboko ya polisi ikorera muri ako karere azira kwica umuntu yarangiza akamuta mu mwobo wa metero 12.

Kugira ngo bimenyekane, uyu muzamu yabwiye nyirabuja Mukasine Vestine ko agiye kwiyungisha yumva yavunitse. Nyirabuja yamubajije icyo yabaye ahita amubwira ko mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa 07/09/2012 yatewe n’abajura aho ararira ku nzu iri kubakwa maze yica umwe amuta mu mwobo wagenewe gufata amazi amurenzaho ibitaka.

Mukasine yagize ati “yambwiye ko yamwishe akamurenzaho igitaka ahasigaye ari ahacu tugomba gushyiraho beto, nahise mbwira umugabo wanjye ko umuzamu wacu yishe umuntu akamujugunya mu rwobo rufata amazi ari kunsaba ko twashyiraho beto”.

Umurambo wa Murenganshuro Jean Bosco umaze kuvanwa mu mwobo.
Umurambo wa Murenganshuro Jean Bosco umaze kuvanwa mu mwobo.

Bahinze Gerard utuye mu kagari ka Gacurabwenge mu karere ka Gicumbi akaba ari we shebuja w’uyu muzamu yahise ajya kubibwira inzego z’umutekano maze bafatanya n’abaturage gucukura ibitaka yari yamurengejeho kugeza bamukuyemo.

Abacukuraga basanze umurambo uhambiriye mu ihema ry’umukara, bakoze mu mufuka wa nyakwigendera basangamo ikarita y’itora maze nibwo babonye ko yitwa Murenganshuro Jean Bosco uvuka mu kagari ka Rutete mu murenge wa Nyankenke.

Nyuma yo kubona ibyangombwa by’uyu nyakwigendera basanze ari umuturanyi w’uyu wamwishe ubu hakaba hagikorwa iperereza ku rupfu rwe, umurambo uri gukorerwa ibizamini mu bitaro bikuru bya Byumba.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwomugabo mugomba kumushyikiriza inzego zumutekano ubwobugizibwanabi turabwamaganye murururwanda rwacu

kingeneye idrissa yanditse ku itariki ya: 8-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka