Nyarugenge: Abantu umunani batawe muri yombi kubera ubujura
Abantu umunani bakurikiranweho gukora ibikorwa by’ubujura bihunganya umutekano batawe muri yombi na Polisi mu mukwabu yakoze i Nyabugogo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge tariki 27/08/2012.
Abafashwe ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima bashinjwa na polisi guhungabanya umutekano biba ibintu mu modoka zitwara ibicuruzwa, gukora mu mufuka ndetse no kwambura udukapu two mu ntoki abagore mu gace k’ubucuruzi ka Nyabugogo.
Uwo mukwabu wakozwe mu masaha y’umugoroba yafashe bamwe muri bo barimo gupakurura ibicuruzwa amakamyo aho yari aparitse. Abandi bafatanwe amavalisi ane bari bahishe mu gishanga cya Nyabugogo; nk’uko polisi ibitangaza.
Umwe mu bafashwe witwa Emmanuel Harindimana ahakana ko yiba ariko akemeza ko azi gatsiko k’abajura bayogoza agace k’ubucuruzi ka Nyabugogo.
Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Rogers Rutikanga, aburira umuntu wese ugifite igitekerezo cyo gukora icyaha ko polisi itazazuyaza mu kumuta muri yombi akabiryozwa hakurikije amategeko.
Supt. Rogers Rutikanga yongeraho ko ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano bukomeje gutera intambwe ari bwo bwatumye bafatwa.
Agira ati: “Twamenye aya makuru kuwa gatandatu mu muganda rusange ko hari abantu biba ibintu bitandukanye ku kiraro gihuza Gisozi na Gatsata.”
Ingingo ya 300 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda agena igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri n’ihazabu ryikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu agaciro k’ibintu byibwe.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|