Rusizi: Umupasitori wo muri Congo ari mu maboko ya polisi azira gusebya ubuyobozi

Pasitori w’Umunyekongo witwa Kimanuka Juvenal yatawe muri yombi tariki 04/05/2012 azira gutera imvururu n’imidugararo mu baturage akoresheje imvugo zisebya ubuyobozi bw’igihugu. ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe.

Amwe mu magambo uyu mupasitori yabwiraga abaturage harimo ko ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bukorana n’imyuka ya satani.

Nyuma y’umwanya munini imbaga y’abaturage yaje kumwumva bamwe baje kubihirwa n’ayo magambo bahamagara inzego z’umutekano zita muri yombi uwo mupasitori kubwo guteza umutekano muke muri rubanda.

Pasiteri Kimanuka Juvenal.
Pasiteri Kimanuka Juvenal.

Mu kiganiro twagiranye n’uwo mupasitori yatangaje ko yari yaje gucuruza indirimbo ze no kuvuga ubutumwa bw’ijambo ry’Imana.

Hari abibaza ukuntu yavuye iwabo akaza kuvuga ubutumwa kandi akabuvugira mu muhanda atari mu rusengero kandi atari umwenegihugu bikabayobera.

Kuri icyo kibazo yavuze ko ari umuvugabutumwa utagira umupaka ko kandi n’abantu benshi bamuzi ko ari ibintu bye ku buryo ngo ntawakirirwa amwibazaho byinshi.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka