Abatuye umujyi wa Kibungo bahangayikishijwe n’ubujura buri kuhakorerwa
Abatuye umujyi wa Kibungo bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bw’ibikoresho byo mu rugo buri gukorwa n’inzererezi ziri muri uyu mujyi.
Ibikoresho byo mu ngo biri kwibwa harimo amasafuriya, ibyombo (amasahani …) ndetse n’imyenda yo kwambara igihe umuntu ayanitse.
Abahuye n’iki kibazo batangarije itangazamakuru ko ubujura bugenda bufata indi ntera bityo ko bukwiye guhagurukirwa bikiri kare. Umwe yagize ati “Nagiye hanze gato ngarutse nsanga ibintu byari mu nzu barabyibye, abaturanyi nabo barataka amashuka, couvre-lit n’ indi myenda. Iki kibazo rwose kiraduhangayikishije.”
Aba baturage bongeraho ko kugira ngo umese umwenda bigusaba kuhicara kugeza igihe wumiye kuko ugiye mu nzu gake usanga bawutwaye.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kibungo butangaza ko ubu bujura bukorwa n’inzererezi kandi ko hari bamwe bagenda bafatwa bagashyikirizwa inzego z’umutekano.
Nyamihana Philippe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibungo, abisobanura atya: “Hari bamwe dufata muri izi nzererezi ziba tukabashyikiriza inzego za polisi ariko turakangurira abantu kujya basiga bakinze neza amazu yabo mu rwego rwo kwicungira umutekano. Ikindi nuko bakirinda kugura ibintu bagenda bacuruza ku mihanda kuko harimo ibyibano”.
Ubu bujura bukorwa ku manywa ndetse na nijoro. Mu minsi ishize ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buherutse gukora umukwabu wo gufata inzererezi n’abakoresha ibiyobyabwenge hafatwa abatari bake.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|