Muhanga: Ari mu maboko ya polisi akekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 17

Nyabyenda Theophile utuye mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga ari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano acyekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko. Nyabyenda abihakana avuga ko byabaye ku bwumvikane.

Ku mugoroba wo ku wa kane tariki 06/09/2012 ni bwo uwo mukobwa yatabaje abaturage avuga ko afashwe ku ngufu. Ati: «Nari mvuye ku gasanteri guhaha, hari mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, uwo musore musanga aho we na bagenzi be bari ku modoka ipakira umucanga nuko arankurikira, tugenze nk’urugendo rw’iminota itanu ahita amfata».

Umukobwa avuga ko yajyaga abona uwo mugabo ariko ngo ntabwo yari amuzi. Nubwo bwari butarira cyane, umukobwa avuga ko atabashije kubona abamutabara kuko aho yamufatiye nta bantu bahanyuze muri ako kanya.

Muri iryo joro, abatuye aho ibyo byabereye bafatanyije n’irondo baraye bashakisha uwo mugabo bamufata mu ma saa cyenda z’ijoro bamuraza ku kagari, mu gitondo akagari kamushyikiriza umurenge, na wo umushyikiriza polisi, sitasiyo ya Nyamabuye mu karere ka Muhanga.

Nyabyenda Theophile w’imyaka 26 y’amavuko ni umugabo wubatse akaba afite umugore n’umwana umwe bamaranye umwaka n’igice. Atuye mu kagari kamwe n’uwo bivugwa ko yafashe ku ngufu.

Mu gihe yari aho kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamabuye mu karere ka Muhanga, Nyabyenda yabwiye Kigali today ko arengana kuko byabaye ku bwumvikane bamaze n’iminota igera kuri 30 baganira kandi ngo ikaba yari n’inshuro ya gatatu aryamana n’uwo mukobwa.

Yagize ati : « Uwo mukobwa yantumyeho arambwira ngo duhurire ahantu bita mu Kagarama. Twari inshuti kuko twaryamanye inshuro ebyiri, ubwa gatatu kuko yari amaze kunyizera ampa mbere y’uko mwishyura, muhaye igihumbi nari mfite aracyanga ngo ni bibiri twavuganye».

Uwo mukobwa afite igikomere mu maso akaba acyerekana nka kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko yafashwe ku ngufu.

Nyabyenda we avuga ko icyo gikomere cyatewe n’uko bagundaguranye bitewe n’uko umukobwa yashakaga gutwara ikoti n’inkweto bya Nyabyenda kugira ngo azabimusubize abanje kumwishyura ikindi gihumbi.

Uwo mukobwa avuga ko atiga, gusa akaba aba iwabo akabafasha mu kazi ko mu rugo hamwe no kwita ku bandi bana bato bo mu rugo iwabo. Afite imyaka cumi n’irindwi y’amavuko, ariko Nyabyenda we ngo ntiyigeze amenya ko yari akiri muto kuko yarebaga mu gihagararo akabona afite nka makumyabiri.

Umwana yahise aherekezwa n’umujyanama w’ubuzima hamwe na se wabo bamujyana ku bitaro bikuru bya Kabgayi kugira ngo bamusuzume bamufate n’ibizamini, naho Nyabyenda we yahise ashyikirizwa inzego zishinzwe umutekano mu gihe hagikorwa iperereza rigamije gushyira ahagaragara ukuri nyako ku bimuvugwaho.

Marachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka