Rutsiro: Yabuze umuhoro wo gutema se agerageza kumwicisha umwase

Ntamakiriro w’imyaka 21 utuye mu mudugudu wa Kabeza mu kagari ka Tangabo, umurenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro yahondaguye se umwase mu mutwe amukubita n’umutwe mu mbavu ku bw’amahirwe abaturage babasha kuhagoboka ataramumaramo umwuka.

Mushiki wa Ntamakiriro witwa Ntabanganyimana Marceline avuga ko tariki 26/06/2013 mu gitondo saa kumi n’imwe na 40, Ntamakiriro yatashye avuye kurarira inka z’abandi baturage, ahura na se witwa Uzabakiriho Alphonse w’imyaka 52 y’amavuko avuye kurarira ibigori bye afite umuhoro.

Ntamakiriro yabwiye se ko nta burenganzira afite bwo kumubaza aho yaraye, abwira se ko niba ashaka kumwica yamwizaniye, icyakora ngo se naramuka atishe Ntamakiriro, Ntamakiriro we ngo aramwica.

Umusaza ngo yaramwihoreye ajya kubika umuhoro mu nzu, noneho umuhungu we ashaka kwinjira mu nzu ngo azane wa muhoro ariko asanga harafunze, arasohoka areba mu nkwi zari zanitse hanze afatamo umwase awumukubita inshuro ebyiri mu mutwe, amukubita n’umutwe mu mbavu acuranguka munsi y’umukingo, amusangayo akajya amubwira ngo reka amwice amumaremo umwuka.

Muri ako kanya umukuru w’umudugudu, ushinzwe umutekano n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari baratabaye, bohereza uwakomeretse ku kigo nderabuzima cya Congo Nil.

Ntamakiriro na we yahise yoherezwa kuri polisi ikorera mu murenge wa Gihango ariko bageze mu nzira abasha gucika umu local defense witwa Zirimwabagabo Saidi wari umuherekeje agaruka iwabo mu rugo nk’uko nyina wari wasigaye mu rugo yahise abimenyesha abagiye kwa muganga.

Se wa Ntamakiriro yarorohewe asubira mu rugo ku wa gatandatu tariki 29/06/2013 ariko mu majoro abiri yakurikiyeho ngo yakomeje kurara ahangayitse rimwe ndetse akarara mu baturanyi kubera ko uwo muhungu we yakomeje gushaka kumwica, none kuri uyu wa mbere tariki 01/07/2013 akaba yasubiye kuri polisi kubagezaho icyo kibazo cy’umuhungu we.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Tangabo, Jean D’Amour Ntibarikure yavuze ko ikibazo cy’uwo musore uteza umutekano mucye umuryango we bakizi ndetse bagerageje kumugira inama no kugikemura bifashishije imiryango ariko birananirana.

Ntibarikure avuga ko nta burangare cyangwa intege nke ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwagize mu gukurikirana icyo kibazo ku buryo ubu noneho biyemeje kongera kumufata bakamushyikiriza polisi.

Abavandimwe ba Ntamakiriro bavuga ko ahora yigamba ko azica se ubundi akajya kurya impungure muri gereza.

Ntamakiriro amaze guteza umutekano mucye inshuro zigera kuri esheshatu ndetse rimwe na rimwe agashyikirizwa polisi ariko agasaba imbabazi umuryango we, akarekurwa.

Yibye mu rugo iwabo mironko 60 z’ibishyimbo tariki 03/04/2013, undi munsi yinjira mu cyumba cy’ababyeyi be saa munani z’ijoro anyuze mu idirishya asaka imyenda ya nyina akuramo ibihumbi 35 arabitwara, atwara n’inkweto za murumuna we arazigurisha.

Abo mu muryango wa Ntamakiriro bavuga ko akunze kugendana n’abandi basore bashobora kuba ari bo bamwoshya gukora ibibi, dore ko ngo hari n’igihe bigeze gufatwa barimo kunywa urumogi.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Uwomuhungunajyi wawa narimfite musaza wanjye yaratunaniye rimwe ashwana napapa amutera icyuma tumusabira kumara imyaka 3 iwawa ariko yaje yarahindutse cyane

Twiga yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

Muri rutsiro g
shaka gutema umuntu si igitangaza ubwe mperukayo nubaka umurenge sako wa manihira umuturage akubita undi rwose bikarangira gutyo naho abana baho ntiwabatandukanya n’abatarigeye barerwa

omali yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

uyu musore nashakishwe ashyikirizwe inzego zibifitiye ububasha.ariko ko ikigo ngororamuco kiri mukarere kacu ,hakozwe list z’abananiranye bakoherezwayo ko duhimba tugorora ababandi?utanguburezi arabwibanza.ubgo yanateguje azashyira arikoze.murabe maso bayobozi b’aka kagali!!!!

Kitenge jean yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

Uyu musore nashakishwe ashyikirizwe inzego za police akurikiranwe .cyane ko yanateguje ko ngo azica umuntu azashyiraarikore.kdi si we gusa hari team y’ibirara iri mwakariya kagali hari hakwiye gukorwa list y’abananiranyebakabatwara mukigo ngororamuco i WAWA dore ko kiri no muri ako karere ntitugumye kugorora abababandi abacu tubasize.

Alias Kitenge yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

Iryo shyano barizirike ritarakora ibara

NDAHORO yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

URU RWANA RUSHAKA KWICA BA RUJYANE IWAWA KURUGORORA IYO MICO MIBI RWIBITSEHO.

ALIAS KAGANGA yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

ubwo se mwasobanura gute ukuntu yacitse?ibyo ntibyumvikana

alias yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka