Rubavu: Abagore bafite abagabo muri FDLR ngo bajya kwiteza inda bakagaruka mu Rwanda

Amakuru atangwa n’umwe mu barwanyi ba FDLR uheruka gufatirwa mu murenge wa Busasamana akarere ka Rubavu ubwo yari yaje gusura umuryango we, avuga ko hari abagore azi bagera kuri 12 mu murenge wa Busasamana bajya aho FDLR iri kwiteza inda ku bagabo babo bakagaruka.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Maj.Gen Mubaraka Muganga, mu kiganiro yagiranye n’abaturage b’akarere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatanu tariki 05/07/2013. Gusa ntiyigeze atangaza amazina y’uyu murwanyi watawe muri yombi.

Maj. Gen. Mubaraka yatangaje ko uwo murwanyi yatawe muri yombi ubwo abandi barwanyi bari batumwe kuza kugaba ibitero mu Rwanda. Icyo gihe basanze guca mu karere ka Rubavu bitabakundira bahitamo kunyura mu Kinigi aho bari bagamije guhungabanya umutekano w’umucyerarugendo.

Maj.Gen Mubaraka aganira n'abaturage abasaba gutanga amakuru k'umutekano.
Maj.Gen Mubaraka aganira n’abaturage abasaba gutanga amakuru k’umutekano.

Maj. Gen. Mubaraka yavuze ko ubwo abandi barwanyi ba FDLR bagabaga ibitero mu Kinigi, we yahisemo kuza kwirebera umugore we mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu aho yafashwe amaze iminsi itatu.

Ubwo yafatwaga n’inzego zibanze akabazwa impamvu adahitamo gutaha ahubwo akaza gusura urugo agasubira muri FDLR, yagaragaje ko amakuru bahabwa n’abari mu Rwanda abakura umutima ku buryo ngo benshi bababwira ko mu Rwanda nta kiza gihari kugira ngo bagume mu mashyamba naho abari mu mitungo yabo bagume kuyikoresha.

Uyu murwanyi ukiri muto wari wazanye n’abandi barwanyi 70 baheruka kurasa mu Kinigi, yagaragaje ko uretse we waje gusura umuryango we hari abagore bava mu ngo zabo bakaza gusura FDLR baje kwiteza inda.

Bamwe mu bayobozi b'inzego zibanze baganiriye na Gen Mubaraka.
Bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze baganiriye na Gen Mubaraka.

Abajije icyo ibi bitero byarashe mu Rwanda byari bigamije, yatangaje ko bari batumwe kurasa mu Kinigi kugira ngo batere ubwoba abakora ibikorwa by’ubucyerarugendo, maze u Rwanda amafaranga rwinjiza agabanuke.

Aba barwanyi barashe mu Rwanda ngo ntibinjiye k’ubutaka bw’u Rwanda ahubwo bahagaze i Runyonyi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuko bari bafite ubwoba bwo kugera mu Rwanda.

Uretse abarashe mu Kinigi hari abandi barwanyi ba FDLR baherutse kurasa mu kibaya gitandukanya u Rwanda na Congo hapfa inka inka ebyiri. Ibi bikorwa byose bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Gen. Mubaraka asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe kuko ibikorwa byangiza umutekano bitarobanura n’abafite ababo babihombera, mu gihe gutanga amakuru ku Rwanda abarwanyi bagataha ari inyungu kuri buri wese yaba uri mu ishyamba hamwe nabo asanze.

Gen. Mubaraka yibutsa ko abatanga amakuru atariyo kugira ngo bikubire imitungo y’abari mu mashyamba ari uguhemukira igihugu nabo ubwabo, kuko nibaza guhungabanya umutekano uwatanze amakuru atariyo azahomba ibyo akora nyamara kuza bagakorana byubaka imiryango yabo nkuko iyo uba mu mashyamba asanze yarabeshywaga batabana neza.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Turabakunda cyane kubwa amakuru mutugezaho mukomerezaho murakoze!

Ntirenganya patience yanditse ku itariki ya: 7-11-2020  →  Musubize

Ariko nkumuntu utinyuka gushigikira fdrl aba Ari umuntu cg Ni inyamaswa!wakigoryi we uzi uko tuvunika kgo ugire amahoro!urabeshya ntituzareka guharanira umutekano w,u rwanda.nushaka uzasandare.twe twahoze mumashyamba turatahuka ubu turatunganiwe nabo twasize nibatahe cyane ko abenshi Ari ibitambo by,abasize bahekuye u Rwanda.

Kabongi yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Tureke guterana ibigambo tujye mu Bikorwa

Ngenzebuhoro yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

muratubeshya

elias yanditse ku itariki ya: 27-11-2018  →  Musubize

Yewe hari ibyo mutazashobora. Murimo murivanga mu buzima cyane intime bw’abantu. Umugore wese aho ava akagera nta wamutandukanya n’umugabo we. <kandi burya umuntu abyarana n’uwo ashatse. Abo mwita fdrl kuribo ni abagabo babo. Kandi ibyo ni urukundo , mwibigira polotiki. Mureke kubiba inzangano.

Mwnekanyarwanda yanditse ku itariki ya: 27-02-2014  →  Musubize

Nibyo buriya bajyayo bari muri ovulation (mu gihe cyo gusama) bamara kuyimutikura agataha. Gusa ni umuco mubi ni ukujya kwibangurira!!! bababwiye se bagataha.

kik yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

Ibi ni ibinyoma byambaye ubusa, uyu mu FDRL wafatiwe mu Ngororero kucyi we atatumije um ugore we ngo amusangeyo amutere inda agahitamo kuza mu Rwanda rwihishwa? Erega igipindi cya cyera ntikigifata! Bwari burya, cyera aba ba Afande baratubeshyaga tukicecekera nyamara nshobora no kuvuga tutari kumwe nkamwereka ko hari ibyo ntemeranyaho nawe! Kabone niyo yazana ubyemera! Birazwi ko abantu batekinikwa ku nyungu runaka!

Kananura yanditse ku itariki ya: 7-07-2013  →  Musubize

Urukundo nyarukundo.com

Bwenge yanditse ku itariki ya: 7-07-2013  →  Musubize

Urukundo nyarukundo.com

Bwenge yanditse ku itariki ya: 7-07-2013  →  Musubize

aba bagore, kujya kwiteza inda ntabwo bivuga ko bakunda bariya bagabo bao,ahubwo ni ukubatinya.Baba basanzwe bifiye inshoreke ariko bakajya kwiteza inda ngo zibe intangamugabo ko batabaca inyuma,ahasigaye bakikorera ibyabo nta bwoba dore nta wuterwa inda n’abantu babiri mu gihe kimwe.

rukundo yanditse ku itariki ya: 6-07-2013  →  Musubize

Ariko kuki bababeshya mukemera? None se umuntu uza gusura umugore we akamara iminsi 3 wavuga ngo ntabwo azi amakuru yo mu Rda kuburyo bamubeshya bagamije gukoresha imitungo ye? Abo bagore se bajya kwiteza inda ntabwo babwira abagabo babo ukuri kuri mu gihugu? Mwaretse kujya musetsa koko.

Kwizera yanditse ku itariki ya: 6-07-2013  →  Musubize

aba bagore basubira muri FDLR kwiteza inda bakwiye nabo gukurikiranwa cyangwa se bagahabwa amahugurwa nk’ayo abandi bose bahabwa, bakumva ko nta mpamvu nimwe yo gusubira muri FDLR, yewe n’ubwo ari abagabo babo bagomba kumenya ko bagomba kwitandukanya b’abanzi b’igihugu

alex yanditse ku itariki ya: 6-07-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka