Nyanza: Inzuki zamaze igihe cy’amasaha abiri zahagaritse ubuzima

Mu masaha ya saa tatu za mu gitondo tariki 01/07/2013, inzuki zamaze amasaha abiri zabujije abagenzi gutambuka bavaga cyangwa bajya mu isoko mu mudugudu wa Kigarama mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Amabutiki yari hafi aho izo nzuki zari zikwiragiye ahitwa Kumugonzi byageze ubwo nayo afunga imiryango kugira ngo zitabinjirana maze urujya n’uruza rw’abantu rusa nk’uruhagaze mu gihe cy’amasaha abiri nk’uko bamwe mu bari bahari biba babibwiye umunyamakuru wa Kigali Today.

Abantu bavaga mu isoko cyangwa bajyayo baje guhindura inzira banga ko bashobora kuza kurumwa n’izo nzuki. Uko abantu bagendaga bunguka uburyo bwo kuzikwepa ntibyabujije ko hari abaribwa nazo ndetse bibaviramo no kujyanwa kwa muganga ari indembe.

Abo byagaragaraga ko bamerewe nabi cyane bahise bajyanwa mu bitaro bya Nyanza kugira ngo bashobore kwitabwaho kuko bari batangiye kubyimbirwa mu maso.

Kunyura muri iyo nzira byasabaga ubushishozi.
Kunyura muri iyo nzira byasabaga ubushishozi.

Ukobizaba Marveri w’imyaka 86 y’amavuko na Usekanabo suzana w’imyaka 41 y’amavuko nibo bashyizwe mu bitaro nyuma yo kurumwa n’izo nzuki.

Mu kiganiro kihariye bagiranye na Kigali Today nyuma gato y’uko bari bamaze guhabwa imiti y’ibanze yo kubafasha batangaje ko bagejejwe muri ibyo bitaro bamerewe nabi cyane ngo ku buryo iyo badatabarirwa hafi byari no kubaviramo gupfa biturutse kuri izo nzuki.

Mu mvugo y’umuntu byumvikana ko arembye Ukobizaba yagize ati: “Ziriya nzuki zandiye ndimo nigendera maze mu kanya gato mbona zinyuzuranyeho kandi nta buryo nari mfite bwo kuzirwanya.

Usekanabo nawe barwariye hamwe muri ibyo bitaro bya Nyanza yunzemo ati: “Njye imineke nari njyanye mu isoko sinabaye nkiyigejejeyo kuko bahise banzana aha munsanze” .

Uyu musaza yari yabyimbye mu maso kubera inzuki zamuriye.
Uyu musaza yari yabyimbye mu maso kubera inzuki zamuriye.

Bamwe mu baturage bo muri ako gace izo nzuki zariyemo abantu bavuga ko zashotowe n’abafundi barimo basakara inzu yari hafi y’inzira noneho basenya aho zari zaritse bikaba nko gukoza agati mu ntozi.

Ubwo twandikaga iyi nkuru izo nzuzi zari zamaze gukwira imishwaro iyo nzira yongeye kuba nyabagendwa ariko nabwo bisaba ko umuntu ayinyuramo agenda yikandagira.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2012 inzuki z’ikigo cy’ishuli ryisumbuye rya Groupe Scolaire Kavumu Musulman riri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza nabwo zashotowe n’umukozi wo mu rugo zirya umukecuru witwa Mukarukasi Leocadie w’imyaka 79 y’amavuko maze apfa ageze kwa muganga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ibyo koko byarabaye ariko mutandukanye mugonzi na kigarama kuko ni imidugudu 2 itandukanye .byabereye muri kigarama si ku mugonzi svp.

JEANNE yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

Nta bidakurira umuntu akaga ibaze kurumwa n’inzuki kabisa wari uziko wigiriye mu isoko guhaha cyangwa kugurisha ibintu hanyuma ugahitira mu bitaro. ibi nabyo ni nk’impanuka mu zindi.

abariwe n’izo nzuki mu karere ka Nyanza bakomeze kwihangan.

Alain Rwabukwisi yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

Abazishotoye bavuze abo barwayi

Ndahiro David yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka