Rusizi: Nyuma y’iminsi 2 yibwe ihene inzu ye nayo yibasiwe n’inkongi y’umuriro

Inzu y’umugore Mukazigama Vestine utuye mu karere ka Rusizi yibasiwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa saba z’ijoro rishyira tariki 03/07/2013 kandi hari hashize iminsi ibiri yibwe ihene.

Igikoni cyayo cyahiye kigeza aho gikongoka, gusa ngo Imana yakinze akaboko we n’abana babasha kuvamo kuko ngo hari habura gato kugirango umuriro ubagereho kuko inzu batuyemo nayo yari yafashwe n’iyonkongi.

Mukazigama atangaza ko atasobanukiwe icyateye iyi nkongi y’umuriro kuko ngo yari yasize azimije umuriro mu gikoni ari naho iyi nkongi yaturutse, cyakora ngo hashize iminsi ibiri abajura batoboye inzu ye binjiramo bamutwara ihene ebyiri.

Mukazigama ngo yagobotswe n'abaturage.
Mukazigama ngo yagobotswe n’abaturage.

Kuva bamutoboreye inzu ye ngo ntabwo yari agisinzira neza kubera kwikanga ko bamugirira nabi.

Ngo kuba barokotse iyi nkongi babikesha igiti cyituye hasi cyari gifashe idirisha cyamanuwe n’umuyaga hanyuma yikanga ko ari babajura bagarutse ari nako kubyuka ageze hanze asanga igikoni cyose cyakongotse n’inzu itangiye kugurumana.

Yahise atabaza abaturage bakora uko bashoboye babasha kuzimya iyo nkongi.

Inzu ya Mukazigama yaraye yibasiwe n'inkongi.
Inzu ya Mukazigama yaraye yibasiwe n’inkongi.

Gusa uyu mugore avuga ko ngo nta muyobozi n’umwe wigeze amugeraho ngo abe yamubaza iby’ibyago byamugwiririye ibyo ngo bikaba byamubabaje cyane kuko ngo yari azi ko abaturage bose babizi.

Cyakora arashima abaturage bamubaye hafi bakabasha kumurokora muri ibyo byago, uyu mugore afite abana batanu yabyaranye n’umugabo we ariko ngo yaramucitse ubu akaba atunzwe n’umuhinzi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriwe?

Uwo mubyeyi yahuye nibyago inkongi y,umururiro
ifata inzu , nkaba nsab,abayobozi baturanye na we
ko bakwiye kujya bamuba hafi kuberako uwo mubyeyi
akeneye umutekano.

Maniragaba Patrick yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

Mwiriwe?

Uwo mubyeyi yahuye nibyago inkongi y,umururiro
ifata inzu , nkaba nsab,abayobozi baturanye na we
ko bakwiye kujya bamuba hafi kuberako uwo mubyeyi
akeneye umutekano.

Maniragaba Patrick yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka