Wamenya ute ko umukobwa agukunda?

Kugira ngo umenye ko umukobwa agukunda hari ibimenyetso akora byerekana ko agukunda. Ibimenyetso bikurikira ni ibyo abantu besnhi bakunda guhurizaho.

 akubaha uko uri: arashima, agushima uko akubona. Ushobora kuba hari aho ufite intege nke ariko akagukunda abizi.

 ntagusaba ibyo udafite: bisigaye byarateye ko abakobwa bamara gukundana n’abahungu bagatangira kubagerekaho imitwaro. Umukobwa ugukunda ubona ntacyo agutegerejeho usibye urukundo umukunda.

 ntagira ishyari: umukobwa ugukunda urukundo rw’ukuri ntaguterera induru ngo akubuze amahoro ngo uganira n’abandi bakobwa, ubona akwizeye kandi yiteguye kuguha uburenganzira bwawe.

 igitangaje ni uko umukobwa ugukunda ashobora kukwemerera mugakora byose by’urukundo ariko agatinya ko mwahuza igitsina. Aba yanga ko urukundo rwanyu rwakwicwa no gupfundura agaseke hakiri kare harimo nuko ushobora kumutera inda mukiri bato urukundo n’imibereho bikangirika.

Urukundo gusa ni amayobera byose bisaba gushishoza umusore n’inkumi bakirinda guhubuka, turabizi ko amaraso aba ashyushye kandi urubyiruko rumeze nk’impumyi ku bibazo birwugarije; nk’uko. Tubikesha urubuga Ikibatsi.com.

Usibye ibimenyetso twabonye haruguru, wowe ubona ari bihe bimenyetso byerekana ko umukobwa akunda umuhungu?

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 288 )

njyewe uwo dukundana nawe yujuje biriya gusa .mbona guhuza ibitsina ari kimwe mubirugize

ukuri j p yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

En tout cas! Et les homme?

MUGISHA M. yanditse ku itariki ya: 29-07-2012  →  Musubize

Hanyuma umuhungu ugukunda arangwa n’iki?

yanditse ku itariki ya: 29-07-2012  →  Musubize

ibi bimenyetso nibyo rwose erneste azi gushakashaka ni umuntu w’umugabo.burya umukobwa ugukunda niyo umututse ejo aragaruka waruzi ko atagaruka .uretsekoiyo bimeze bityo usanga urundi ruhande umuhungu adakunda umukobwa bikaba wamugani ngo kunda ugukunda kuko uwo ukunda yikundira abandi bivuzeko uwo mukobwa ugushaka unakubaha wihanganira ibyo wamukora byose usanga utamukunda wumva atari kuri niveau yawe maze nawe uwo wifuza atakwemererera . muri iyisi niko bimeze urukundo satani nirwo aheraho ngo ateze akaduruvayo bigahora bityo uwo mukobwa iyo ukomeje kumuha ta kubera ko agukunda yirindako ubabara araguha mugakora imibonano mpuzabitsina iyo birangiye uhita umwanga kuko nubundi utamwiyumvagamo ndetse ushobora noguhita umutera inda ukamwihakana ibi mbabwira bya mbayeho ariko nanubu uwo nifuza sindamubona .inama : basore twemere dukunde abadukunda nibwo tuzagira amahoro!!!!!!

kajuga yanditse ku itariki ya: 29-07-2012  →  Musubize

jyewe ndabona biriya bihagije kabisa kuberako tubashije kubikuriza byaduha umusaruro nta kabuza.

habinshuti Irenee yanditse ku itariki ya: 28-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka