Wamenya ute ko umukobwa agukunda?

Kugira ngo umenye ko umukobwa agukunda hari ibimenyetso akora byerekana ko agukunda. Ibimenyetso bikurikira ni ibyo abantu besnhi bakunda guhurizaho.

 akubaha uko uri: arashima, agushima uko akubona. Ushobora kuba hari aho ufite intege nke ariko akagukunda abizi.

 ntagusaba ibyo udafite: bisigaye byarateye ko abakobwa bamara gukundana n’abahungu bagatangira kubagerekaho imitwaro. Umukobwa ugukunda ubona ntacyo agutegerejeho usibye urukundo umukunda.

 ntagira ishyari: umukobwa ugukunda urukundo rw’ukuri ntaguterera induru ngo akubuze amahoro ngo uganira n’abandi bakobwa, ubona akwizeye kandi yiteguye kuguha uburenganzira bwawe.

 igitangaje ni uko umukobwa ugukunda ashobora kukwemerera mugakora byose by’urukundo ariko agatinya ko mwahuza igitsina. Aba yanga ko urukundo rwanyu rwakwicwa no gupfundura agaseke hakiri kare harimo nuko ushobora kumutera inda mukiri bato urukundo n’imibereho bikangirika.

Urukundo gusa ni amayobera byose bisaba gushishoza umusore n’inkumi bakirinda guhubuka, turabizi ko amaraso aba ashyushye kandi urubyiruko rumeze nk’impumyi ku bibazo birwugarije; nk’uko. Tubikesha urubuga Ikibatsi.com.

Usibye ibimenyetso twabonye haruguru, wowe ubona ari bihe bimenyetso byerekana ko umukobwa akunda umuhungu?

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 293 )

urukundo rurahari gusa buriwese ajye amenya ibye kdi umkbwa agkunda ntiwabiyoberwa 1.akuvugamuribagenzi be 2.akunda kukubaririza mubahungu mugendana...

BOSCO Nyagatre yanditse ku itariki ya: 10-07-2014  →  Musubize

Urukundo rwikigihe ntirworoshye njye nakuze umuhugu nduhujwe nu umu ex ariko abaarikubwira byishi kuriwe bituma mucikaho

Inema chan yanditse ku itariki ya: 2-07-2014  →  Musubize

Mwarakoze,kubitugezaho Ibiningombwa Kuberako Abasore Batabirebaho.

Damascene Abiyingoma yanditse ku itariki ya: 25-06-2014  →  Musubize

Muratubeshya

hageniyaremye dismas yanditse ku itariki ya: 23-06-2014  →  Musubize

Gukunda Nibyiza! Ariko Gukunda Byubu Hee Ni Danger Pe!

Souvenir yanditse ku itariki ya: 23-06-2014  →  Musubize

JE NDISUGI

MUKOBWA MWIZA yanditse ku itariki ya: 18-06-2014  →  Musubize

urukundo rubaho ark abakobwa bubu basigaye badushira mu kagozi batu beshya

eddy gal yanditse ku itariki ya: 31-05-2014  →  Musubize

njye mbona urukundo rwa kimuntu rwarashize, ahubwo hasigaye urwa mafaranda gusa.

kamanzi enock yanditse ku itariki ya: 8-05-2014  →  Musubize

njyembona urukundo rutarimo umugisha wi Mana nokwizerana rutaramba.

francois yanditse ku itariki ya: 6-04-2014  →  Musubize

urukundo nirwiza ariko barufata nabi

alias yanditse ku itariki ya: 9-03-2014  →  Musubize

gukunda nibyiza basore

Janvier yanditse ku itariki ya: 4-03-2014  →  Musubize

Nakunze umukobwa kuriterefone none musabako twahura tukaganira akanga ngokeretse musanze iwabo. mungire inama nzageyo cyangwa mwihorere.

EKOSASA yanditse ku itariki ya: 1-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka