Wamenya ute ko umukobwa agukunda?
Kugira ngo umenye ko umukobwa agukunda hari ibimenyetso akora byerekana ko agukunda. Ibimenyetso bikurikira ni ibyo abantu besnhi bakunda guhurizaho.
– akubaha uko uri: arashima, agushima uko akubona. Ushobora kuba hari aho ufite intege nke ariko akagukunda abizi.
– ntagusaba ibyo udafite: bisigaye byarateye ko abakobwa bamara gukundana n’abahungu bagatangira kubagerekaho imitwaro. Umukobwa ugukunda ubona ntacyo agutegerejeho usibye urukundo umukunda.
– ntagira ishyari: umukobwa ugukunda urukundo rw’ukuri ntaguterera induru ngo akubuze amahoro ngo uganira n’abandi bakobwa, ubona akwizeye kandi yiteguye kuguha uburenganzira bwawe.
– igitangaje ni uko umukobwa ugukunda ashobora kukwemerera mugakora byose by’urukundo ariko agatinya ko mwahuza igitsina. Aba yanga ko urukundo rwanyu rwakwicwa no gupfundura agaseke hakiri kare harimo nuko ushobora kumutera inda mukiri bato urukundo n’imibereho bikangirika.
Urukundo gusa ni amayobera byose bisaba gushishoza umusore n’inkumi bakirinda guhubuka, turabizi ko amaraso aba ashyushye kandi urubyiruko rumeze nk’impumyi ku bibazo birwugarije; nk’uko. Tubikesha urubuga Ikibatsi.com.
Usibye ibimenyetso twabonye haruguru, wowe ubona ari bihe bimenyetso byerekana ko umukobwa akunda umuhungu?
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 293 )
Ohereza igitekerezo
|
urukundo rurahari gusa buriwese ajye amenya ibye kdi umkbwa agkunda ntiwabiyoberwa 1.akuvugamuribagenzi be 2.akunda kukubaririza mubahungu mugendana...
Urukundo rwikigihe ntirworoshye njye nakuze umuhugu nduhujwe nu umu ex ariko abaarikubwira byishi kuriwe bituma mucikaho
Mwarakoze,kubitugezaho Ibiningombwa Kuberako Abasore Batabirebaho.
Muratubeshya
Gukunda Nibyiza! Ariko Gukunda Byubu Hee Ni Danger Pe!
JE NDISUGI
urukundo rubaho ark abakobwa bubu basigaye badushira mu kagozi batu beshya
njye mbona urukundo rwa kimuntu rwarashize, ahubwo hasigaye urwa mafaranda gusa.
njyembona urukundo rutarimo umugisha wi Mana nokwizerana rutaramba.
urukundo nirwiza ariko barufata nabi
gukunda nibyiza basore
Nakunze umukobwa kuriterefone none musabako twahura tukaganira akanga ngokeretse musanze iwabo. mungire inama nzageyo cyangwa mwihorere.