Hashize iminsi havugwa abagore bafite virusi itera SIDA bari ku miti igabanya ubukana bw’iyo virusi (ARV) bafashe uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’agapira gashyirwa mu kuboko ariko bakagasamiraho.
Hari byinshi abantu bibaza ku kinya gikoreshwa kwa muganga, icyo ari cyo, uko gikora, ibibazo gishobora gutera umuntu n’ibindi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko 30% by’impfu z’abageze kwa muganga ziterwa no gutinda kubakira, kubakira nabi cyangwa gutinda kubavura.
Ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda buravuga ko abafite ubumuga bakoresha Mutuweri mu kwivuza batoroherezwa mu kwivuza kuko RSSB yashyizeho ikigo kimwe kibaha seriyevisi zijyanye n’ubumuga.
Guha amaraso umurwayi ni kimwe mu by’ingenzi mu kuramira ubuzima bwe igihe abaganga babonye ko ayakeneye, nyamara bigasaba ibizamini bitandukanye kugirango hagaragare ubwoko bw’amaraso umurwayi ari buhabwe.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi avuga ko nta mwarimu ukwiye kwimwa serivisi z’ubuvuzi kuko atarahembwa.
Hari abantu bazi ko iyo barwaye , muganga akabandikira umuti ugomba kunyobwa gatatu ku munsi, biba bivuze ko bagomba kuwunywa mu gitondo, saa sita na nijoro.
Ikigo gishinzwe Ubwiteganyirize(RSSB) kivuga ko kigiye gusaba amakuru inzego zitandukanye, kugira ngo gihangane n’abajura ariko kinashaka abiteganyiriza bashya.
Muri iki gihe gutwara inda ku bangavu byabaye nk’icyorezo, hari abatekereza ko udukingirizo tugejejwe henshi no mu midugudu byaba umuti kuri iki kibazo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko nta muntu ukoze ubutabazi akageza inkomere kwa muganga ukwiye gufatwa bugwate ngo abanze amuvuze kandi we ibye yabirangije nk’uwatabaye.
Ibitaro bya Nyamata byahawe imashini itanga umwuka ukenerwa n’abarwayi (Oxygen) ikazasimbura iyakoreshwaga yagurirwaga mu macupa, ngo bikazaba bihendutse ugereranyije n’ibisanzwe.
Ababyeyi bivuriza ku kigo nderabuzima cya Rwinzuki giherereye mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi baravuga ko kwamburwa imbangukiragutabara bari barahawe n’abagiraneza bo mu butaliyani byabagizeho ingaruka kuko yabafashaga kwihutira kugera ku (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko hazakoreshwa asaga miliyari 4.290Frw mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima mu myaka irindwi iri imbere, hagamijwe ko abaturage bagira ubuzima bwiza.
Ikibuga cya kabiri cy’utudege tutagira abapilote (drone), giherereye mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Uburasirazuba cyatangiye gukora, kikazajya giharukiraho utudege dutwaye amaraso n’ibindi bikoresho byifashishwa kwa muganga, tubijyana ku bigo nderabuzima no ku bitaro binyuranye byo muri iyo (...)
Abaturage bo mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero batangaza ko biruhukije umunaniro baterwaga no kwivuza kure, byabaviragamo gucibwa amande y’ibigumbi 10 igihe babyariye munzira.
Ibitaro bya gisirikare bya Kanombe bigiye kwigisha abaganga babaga bakanasubiza umubiri aho wavuye (Plastic surgeons) hagamijwe kuziba icyuho cy’ubuke bwabo kuko mu Rwanda hari babiri gusa.
Mu rwego rwo gukomeza kwitegura guhangana n’icyorezo cya Ebola mu gihe cyaramuka cyadutse mu Rwanda, Ministeri y’Ubuzima yakoresheje imyitozo abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu Karere ka Rusizi nka kamwe mu turere duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahagaragaye icyo (...)
Hamwe na hamwe mu bitaro bya Leta mu mujyi wa Kigali, hari abarwayi binubira ko basigaye bahamara amajoro n’amanywa batarabona ubabaza icyo barwaye.
Ingabo z’u Rwanda zibinyujije mu Bitaro bikuru bya Gisirikari by’i Kanombe, zizatangiza muri Mutarama 2019 ikigo gishya kizafasha kuvura kanseri mu buryo bwihariye (oncology) bukazafasha benshi bugarijwe n’iyi ndwara.
Kugira ngo umuntu ahorane ubuzima buzira umuze kandi agira imbaraga, imirire myiza ni ingenzi.
Abantu bari hejuru y’imyaka 50 bafite virusi itera SIDA (VIH) bagiye kwitabwaho kurushaho, nyuma y’uko bigaragaye ko abafata imiti neza babana na yo igihe kinini kandi bakagirira igihugu akamaro.
Abaganga baraburirwa ku bwoko bubiri bw’imiti ari yo Misoprostol na Oxytocin bwinjiye mu Rwanda butujuje ubuziranenge, buturutse mu Bushinwa ndetse no mu Buhinde.
Ubushakashatsi bwerekanye ko Abanyafurike barenga miliyoni 33 bapfuye biturutse ku gukoresha imiti igabanya ubukana bwa SIDA itari umwimerere, ikibazo cyahurije inzego zitandukanye i Kigali ngo higwe uko ikoreshwa ry’iyi miti ryacika.
Sosiyete Zipline ishinzwe gutwara amaraso yifashishije ‘Drone’ mu Rwanda iravuga ko mu myaka ibiri imaze mu Rwanda, imaze gutwara udupfunyika tw’amaraso turenga 8000, harimo 3000 twajyanywe amaraso akenewe cyane.
Izo nshingano azihawe n’Umuryango w’Abibumbye, ishami ryawo ryo kurwanya SIDA (UNAIDS), kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ukuboza 2018, bitewe n’uruhare agira mu gukora ubuvugizi kugira ngo abana bagire ubuzima bwiza.
Urwego rw’Ubwiteganyirize bw’Abakozi (RSSB), ruvuga ko hari abanyamuryango barwo batiza abandi bantu amakarita yo kwivurizaho, bigatuma habaho kuvura umuntu indwara adafite.
Itsinda ry’Abaganga 15 b’Abashinwa riri mu Rwanda, Kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Ukuboza 2018 ryatanze serivisi z’ubuvuzi zitandukanye ku buntu.
Mu gihe hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga kuri uyu wa mbere tariki 03 Ukuboza 2018, abakora mu nzego z’ubuzima bavuga ko bagihura n’inzitizi zo kutamenya uburyo bavugana n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Urukiko rw’ ibanze rwa Kacyiru mu karere ka Gasabo ruzaterana tariki ya 28 Ugushyingo2018, rusoma urubanza ku kirego cy’umuganga wo ku bitaro bya Kibagabaga ushinjwa kurangarana umurwayi, bikamuviramo kujya muri koma kuva muri Kanama 2017, kugeza magingo (...)
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yemeza ko abajyanama b’ubuzima ari inkingi ikomeye mu by’ubuzima ari na cyo gituma gahunda zo kuboneza urubyaro zikora neza.