Abatuye umujyi wa Musanze baranengwa kutitabira gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé), aho imirenge itatu igize uwo mujyi ariyo Muhoza, Musanze na Cyuve ikurikirana ku mwanya wa nyuma mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze.
Ishyirahamwe Nyarwanda ry’abaganga bavura abana (RPA) rihamya ko iterambere mu buvuzi ryatumye impfu z’abana bato zigabanuka ugereranyije no mu myaka 15 ishize.
Ubuyobozi bw’urugaga rw’abahanga mu by’imiti mu Rwanda, buratangaza ko abakora serivisi za farumasi cyangwa se abatanga imiti badafite abahanga mu by’imiti baba batanga uburozi aho gutanga imiti.
Ihuriro ry’abaganga bavura abagore (RSOG) ryemeza ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’ubuke bw’abaganga bavura abagore, gusa ngo umubare wabo uragenda uzamuka buhoro buhoro.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemereye kaminuza y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA), inkunga y’ubutaka kugira ngo ibashe kubaka ibitaro yateganyaga byo kwigishirizamo abanyeshuri.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Kanama 2019, yambitse umudali Umunyamerika Dr. Paul Farmer washinze umuryango Partners in Health (Inshuti mu Buzima) amushimira uruhare mu kwita ku buzima haba mu Rwanda ndetse n’ahandi ku (...)
Nyirahabineza Gertulde uyobora ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) arasaba ababishinzwe gufata no guhana bamwe mu bavuzi gakondo bakivura indwara zibahuza n’inyama n’amaraso.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twa Muhambara, Rusenge na Bunge mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko ukwezi kwa karindwi kwarangiye abaturage bose baramaze kwitabira mituweli, kandi ko babikesha kuba hafi abo bayobora.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ivuga ko impunzi ibihumbi cumi na bitatu na magana inani na makumyabiri na batanu (13.825) zitaba mu nkambi zashyiriweho gahunda yo kuzishyurira mituweri kugira ngo zibone uko zivuza kuko iziri mu nkambi zifite uko (...)
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bavuga ko bishimiye inkuru y’urukingo rwa Ebola rugiye guhabwa abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Umushinga wa Partners in Health (Inshuti mu Buzima) wafunguye ku mugaragaro amacumbi yubakiwe abivuriza Kanseri mu bitaro bya Butaro. Ni inyubako yatwaye amadolari ya Amerika asaga ibihumbi 300, ni ukuvuga Amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 276.
Bimwe mu bikorwa byari biteganyijwe gukorwa muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kwatangijwe tariki ya 15 Nyakanga, harimo n’igikorwa cyo guha ubwisungane mu kwivuza abantu ibihumbi bitatu (3,000) mu rwego rwo kurushaho gushimangira imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage bafite ubuzima (...)
Abantu babiri bari barwaye Ebola mu Mujyi wa Goma basohotse aho bavurirwaga nyuma yo gukira iki cyorezo cyica 90% by’abakirwaye.
Abize ubuvuzi muri Kaminuza ya UGHE (University of Science in Global Health Equity) baravuga ko ubumenyi bahawe buhagije ku buryo bizeye badashidikanya ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ibyorezo nka Ebola.
Urubuga rwa Internet www.lesjardinslaurentiens.com ruvuga ko betterave ari igihingwa cyamenyekanye ku mugabane w’u Burayi guhera mu kinyejana cya kabiri, ariko cyamamara cyane mu kinyejana cya cumi na kane.
Kurumika no kurasaga, ni imigenzo nyarwanda yakorwaga mu buvuzi gakondo no kurinda ibyago Abanyarwanda, bityo uwabikoraga akaba afite imyizerere y’uko iyo bikozwe byanze bikunze birinda. Gusa kuri ubu Abanyarwanda benshi ntibabyemera, ndetse bavuga ko ari imihango ya gipagani, n’ubwo hari abaganga bemeza ko iyo migenzo yabaga (...)
Mu buzima bwa muntu habamo kurwara, bikaba ngombwa ko afata imiti imukiza indwara runaka. Hari igihe imiti ufashe ikiza indwara ariko ikagusigira ingaruka runaka (effets secondaires du medicaments).
Mu bantu batanu bitabira imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera i Kigali, batatu muri bo ngo ushobora kubasangana udukingirizo bakuye muri iryo murikagurisha.
Ku bigo nderabuzima n’ibitaro bya Rubavu batangiye gupima Ebola ababyinjiramo kugira ngo abagana ibyo bigo bashobore kumenya abarwayi babagana uko bahagaze.
Abaturage bo mu Karere ka Gakenke bahisemo gufasha Leta kwishakamo ibisubizo biyubakira amavuriro mato mu tugari, barwanya ingendo ndende bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi.
Abaturage bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko serivisi bahabwa ku mavuriro aciriritse zikwiye no kujya zitangwa na nijoro.
Mu bice bimwe na bimwe by’Isi, umuhango wo gukebwa cyangwa gusiramurwa kw’abagabo ni igikorwa gikorerwa igitsina gabo, kikaba gikorwa bakuraho agahu kari ku mutwe w’igitsina cy’umugabo.
Abaturage ba Munyiginya bahawe ivuriro ridatanga serivise yo kwita ku bafite virusi itera Sida kugira ngo abakozi babanze bahabwe amahugurwa.
Indwara ya trisomie 21 cyangwa se Down Syndrome mu cyongereza, ntirabonerwa izina mu Kinyarwanda.
Abaganga bigenga bavuga ko imashini zifashishwa mu buvuzi zihenze, no kuzikora zapfuye bigahenda cyane kuko mu Rwanda nta babizi bahari, bigatuma zitaboneka henshi bityo serivisi zo kuvura zigahenda.
Iyo abantu bavuze ko bagiye muri ‘Sawuna’, ni ahantu haba harateguwe hubakishije imbaho, bagategura aho bicara hakozwe nk’ingazi (escaliers), abaje muri sawuna bakicara kuri izo mbaho, ubundi ubushyuhe buturuka mu mabuye n’inkwi baba bacanye bukajya bubasanga aho bicaye. Ubwo bushyuhe buba buri hagati ya dogere 70°C na 100°C (...)
Amazi ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’abantu. Abahanga bavuga ko n’ubuzima ubwabwo butangirira mu mazi. Uyu munsi Kigali Today yifashishije imbuga za interineti zitandukanye, irabagezaho ibyiza by’amazi ava mu butaka agasohoka ashyushye yitwa ‘amashyuza’.
Ingabo zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zigiye kumara icyumweru zifatanya n’Ingabo z’u Rwanda mu gikorwa cyo kuvura ku buntu Abanyarwanda mu Ntara y’Iburasirazuba aho abarenga ibihumbi bibiri (2000) bahabwa serivisi z’ubuvuzi ku (...)
Muganga Nkusi Agabe Emmy avuga ko iyo umuganga akoze ubushakashatsi akamenyekanisha ibyo ashobora kuvura bituma abantu babimenya bityo na bamwe bajyaga kwivuza hanze y’igihugu bakamenya ko na hano mu Rwanda ubwo buvuzi bashobora kububona.
Umuryango wa Imbuto foundation muri iki cyumweru wakomereje ubukangurambaga bwawo mu Karere ka Gisagara, aho ukangurira abaturage kwita ku buzima mu rwego rwo guharanira kugira imibereho myiza.